Nimuticuza mwese muzapfa

Inyigisho yo ku munsi w’Icyumweru cya 3, C – IGISIBO 2013

Ku ya 3 Werurwe 2013

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA 

AMASOMO: 1º. Iyim 3,1-8.13-15; 2º. 1 Kor 10, 1-6.10-12; 2º.Lk 13, 1-9

Nimuticuza mwese muzapfa

1. Si iterabwoba

Inyito duhaye inyigisho y’iki cyumweru cya gatatu cy’igisibo, ntihagire uwo itera ubwoba. Ese ubwo bwoba bwava he mu gihe dukomeje kwishimira ko turi kumwe na YEZU KRISTU? Uyobowe na Roho we Mutagatifu, ntarangwa n’ubwoba kuko intambwe ze zose zikurukira urumuri nyakuri. Ijambo rya YEZU KRISTU ryuje amahoro n’ihumurizwa. Ni ijambo ariko na none rihangayikishwa n’ejo hazaza h’abantu bose Imana yaremye mu ishusho ryayo. Ni ijambo ry’Umubyeyi ushaka kurera abana be neza ari na ko ababurira ku bintu byose byabazitira bagapfa nabi.

2. Ibiteye ubwoba ntibibuze

Ibyorezo n’ibyago duhura na byo ntibyabura kuduhungabanya. Ni kenshi tunakeka ko amakuba atugwira aterwa n’ibyaha byacu cyangwa akaba ari Imana iyatwoherereza. Dufite urugero mu Ivanjili ya none. Igihe kimwe abantu babonye amahano arenze ubwenge bibaza impamvu yabyo. Kubona Pilato yica abantu maze amaraso yabo akayavanga n’ay’ibitambo baturaga!

Nta gushidikanya, bariya bantu baje n’igihunga kinshi batekerereza YEZU amahano yari yabaye, bagira ngo abasobanurire impamvu abantu bashobora kwicwa nk’amatungo! Uko biri kose Imana si yo ituma abantu bigira ababisha bene kariya kageni. Amateka atubwira ko Pilato yari umubisha birenze urugero. Mu myaka icumi yamaze ku ngoma muri Yudeya, cyabaye igihe cy’amarira. Umwe mu bahanga mu by’amateka mu ikubitiro rya Kiliziya, Yozefu Flaviyo, adutekereza ukuntu ku ngoma ya Pilato hakoreshwaga ruswa. Ngo ni kenshi Pilato uwo yakoze ubwicanyi bw’agahomamunwa bwateye amarira menshi. Uwo muhanga atubwira ko hari igihe yishe abayahudi batagira ingano: Pilato uwo yashakaga kubaka umuyoboro w’amazi ugera i Yeruzalemu agakoresheje by’igitugu amafaranga yatangwaga mu Ngoro y’Imana. Abayahudi biyumvishaga ko iyo ari sakirirego bakoranira iwe mu mutuzo basaba guhindura icyo cyemezo. Pilato we yambitse abasirikare be ibisa n’iby’abayahudi maze bakwira muri iyo mbaga barayisogota! Ariya mahano tubwirwa n’Ivanjili ya none murumva ko ajya gusa n’ayo yandi. Ikizwi cyo ni uko Pilato atakundaga abanyagalileya bari baragaragaje ko badashyigikiye igitugu cya gikoronize cy’abanyaroma.

3. Yezu na We arabizi

Abanyagalileya bazaniye YEZU ariya makuru ababaje biboneye ko YEZU na We azi ibyago bigwira abari ku isi. Usibye ayo mahano yakozwe na Pilato, yabahaye urundi rugero rw’amakuba y’abishwe n’umunara wo kuri Silowe. Ibyo byago byo ku isi si yo maherezo. Abahura na yo si bo banyabyaha kurusha abandi.

YEZU agaragaza neza ko ayo makuba duhura na yo adaturuka byanze bikunze ku byaha byacu. Yego hari aterwa n’ibyaha nka biriya bya Pilato wakoze za sakirirego zitagira ingano ku buryo mu myumvire ya kiyahudi yagombaga byanze bikunze guhanwa n’Imana inzirakarengane zigahorerwa. YEZU we ntajya muri ibyo ahubwo aragaragaza ko umuti w’ibibazo byose ari ukwisubiraho, kandi kwisubiraho ni ukwemera kuyoborwa n’Imana Data Ushoborabyose. Ni uguhakana ubunangizi n’ibyaha byose ukagendera mu nzira y’Ingoma y’Imana.

4. Urupfu rubi

Kuri iki cyumweru tuzirikane ko urupfu rubi ari ukugwa kure y’Ingoma y’Imana Data Ushoborabyose. Ni yo mpamvu nituticuza natwe tuzapfa nk’abo bose bapfuye batarememera YEZU KRISTU kandi yari yarigaragaje bo bakikomereza ibyabo; tuzapfa nka Pilato wakoraga ibyo yishakiye ntacyo yikopa agasuzugura ibintu bitagatifu kandi akica abantu nta cyo yikopa. Kwirinda amaherezo y’abantu nk’abo, ni ukwisubiraho tukagarukira Imana twicuza ibyaha byacu tubikuye ku mutima.

Hari abantu batari bake bahera mu mpaka zidafite aho zishingiye aho kwihatira gukurikira YEZU KRISTU uko yabigennye atangiza Kiliziya ye. Abajya impaka zerekeye izina ry’Imana bitwaje YEHOVA, bakwiye kwinjira mu masomo ya none bakayazirikana bitonze. Twese tubigenze dutyo twumve ko Imana dukurikiye ari yo y’ukuri yigaragarije MUSA ikamubwira ko ari UHORAHO. YAHVE, YHWH bamwe bahinduye mu ndimi zinyuranye bavuga ko ari YEHOVA ku buryo bitsitsa ku magambo cyangwa ku nyuguti, nta yindi yindi, ni IMANA DATA USHOBORABYOSE abasokuruza bacu bakurikiye ikigira umuntu muri YEZU KRISTU nk’uko Pawulo intumwa na we yabitwigishije. Kuyikurikirana ukwemera guhamye ni ko gutsinda urupfu n’amage tunyuramo.

5. Dusabirane

Tuzirikane inyigisho nyinshi dukura mu masomo y’iki cyumweru maze twiyumvemo imbaraga zo gutsinda urupfu. Dusabirane cyane kugira ngo abatuye isi bagire ababayobora beza kandi bubaha Imana Data Ushoborabyose. Dusabirane kwera imbuto nziza kugira ngo ubuzima twakiriye muri YEZU KRISTU tububuganize mu bandi.

YEZU KRISTU WAPFUYE AKAZUKA ASINGIZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Reba hano indi nyigisho ya Padiri Bernardin , na yo iduhamagarira “KWICUZA”

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho