“Nimuze, byose byatunganye”

Ku wa kabiri w’icyumweru cya 31 gisanzwe A mbangikane

Amasomo: Fil 2, 5-11; Zab 22 (21), 26-27a, 28-29, 31-32; Lk 14, 15-24

Bavandimwe,

Kristu Yezu akuzwe.

Ndifuza ko dufata akanya gato tukazirikana ku mpuruza tumaze kumva mu Ivanjili y’uyu munsi: “Nimuze, byose byatunganye” (Lk 14, 17).

  1. “Nimuze, byose byatunganye”

Bavandimwe, iyi ni inkuru nziza dusanga ahantu henshi muri Bibiliya aho Imana ihamagarira abantu ngo baze ibahaze ku byiza ibategurira ku buntu. Umuhanuzi Izayi ni we ugira ati “Yemwe mwese abafite inyota, nimugane ku mazi n’iyo mwaba mudafite feza, nimuze mwese! Nimusabe ingano zo kurya ku buntu; nimuze kandi munywe amata na divayi nta feza, nta n’ubwishyu!” (Iz 55, 1). Mu Ivanjili, Yezu Kristu akunze kugereranya Ingoma y’Imana n’ibirori by’isangira. Na we kandi akunze kuba ari ku meza asangira n’abamutumiye, ariko cyane cyane agakunda gusangira n’abanyabyaha. Agiye no kuva kuri iyi si ngo asange Se, yadusigiye Isakaramentu ry’Ukaristiya yaremeye mu isangira rya nyuma hamwe n’intumwa ze ku wa Kane mutagatifu.

  1. “Nimuze, byose byatunganye”

Uyu munsi nabwo Nyagasani Yezu Kristu araduhishurira ibanga ry’Ingoma y’Imana akoreshesheje ishusho ry’ibirori bikomeye umuntu yatumiyemo abantu benshi ngo basangire, ariko igihe cyo gufungura cyagera, abatumiwe bagatangira guhimba impamvu zo kwangira.

Bavandimwe, Imana yifuza kudusangiza ibyiza by’ubuntu bwayo. Ihora iduhamagara ngo tuyisange, tuyegere, kugira ngo itwicaze ku meza yayo matagatifu, nuko tubane na Yo mu ihirwe ry’Ingoma yayo. Byose yabiduteguriye neza kubera impuhwe n’urukundo idufitiye. Igihe yohereje Umwana wayo Yezu Kristu, yatugejejeho impuruza ko byose byatunganye: “Nimuze, byose byatunganye”.

Ikibazo gusa ni uko natwe dushobora kwanga kwakira ubutumire, tukamera nk’aba bantu bo mu Ivanjili bashatse impamvu za nyirarureshwa zo kwangira. Bahisemo kwiruka inyuma y’imitungo yabo no kwizirika kuri gahunda zabo bwite, aho kujya gusangira n’uwabatumiye: ngo umwe yagiye kwirebera umurima yari amaze kugura (Lk 14, 18), undi yigira kugerageza ibimasa cumi byo guhingisha na we yari amaze kugura (Lk 14, 19), undi na we ati “Narongoye, none simbonye uko nza” (Lk 14, 20).

Natwe muri iki gihe, duhimbahimba impamvu zituma tutitabira ubutumire Nyagasani atugezaho kugira ngo dusabane na We. Tujya tugira tuti: Nta mwanya mfite, ndirwariye, ndinaniriwe, ngiye kwiryamira, mfite inama, mfite ubukwe, ndasohokana n’incuti yanjye, ngiye muri siporo, ngiye kureba umupira, hari incuti yanjye ije kunsura, ndajya muri salon, ndasarura imyaka yanjye, ndajya muri sinema, n’ibindi n’ibindi.

  1. “Nimuze, byose byatunganye”

Bavandimwe, Nyagasani udutumira ni na We udutuma. Araduhamagara ngo tumubere abagaragu bageza ku bavandimwe bacu. Nitwemere adutume mu isi ya none ikeneye kwakira urukundo rwayo. Dutware ubutumire bw’Imana tutijana, tutinuba kandi tudacibwa intege n’abanga kubwakira. Tubwire isi dutuye tuti “Nimuze byose byatunganye” Tuyibwire ko mu nzu y’Imana harimo imyanya myinshi. Natwe nitujye mu materaniro y’imigi dutuye. Tugeze Inkuru nziza ku bakene bakeneye Imana, ku birema bikeneye gusubizwa impagarike n’ubugingo, ku mpumyi zishaka kubona no ku bacumbagira bifuza gushinga, guhagarara bemye no kugenda batadandabirana. Nitugane no mu mayira yo mu byaro by’iwacu. Ntitutinye n’imihora, maze duhamagare abantu kugira ngo baze mu nzu ya Nyagasani bayuzure.

  1. “Nimuze, byose byatunganye”

Muvandimwe, nawe Imana iragutumiye. Wigira ubwoba kuko nta cyo igusaba; nta n’icyo ikubaza. Ntikubaza niba uri umukire cyangwa uri umukene, niba uri intungane cyangwa umunyabyaha, niba uri mwiza cyangwa mubi. Ntikubaza amavuko yawe, ubwoko bwawe, igihagararo cyawe cyangwa ibara ry’uruhu rwawe. Nta karita y’ubutumire igusaba kwerekana.

Icyo yifuza gusa ni uko uyemerera ukaza kugira ngo iguhaze ibyiza by’ubuntu bwayo n’ibyishimo by’Ingoma yayo. Waba se witeguye kuza? Urayemereye se? Cyangwa na we utangiye gushaka impamvu zo kwangira!

  1. “Hahirwa abatumiwe ku meza ya Nyagasani”

Bavandimwe, ubutumire bwo mu Ngoma y’Imana buratwibutsa ijambo umusaserdoti avuga mu Gitambo cy’Ukaristiya, igihe aduhamagarira kwitegura guhazwa. Ati “Hahirwa abatumiwe ku meza ya Nyagasani”. Koko rero, Igitambo cy’Ukaristiya ni umusogongero w’ihirwe ridashira ryo mu Ngoma y’ijuru. Mu Ukaristiya Ntagatifu, Yezu Kristu aratwiha ubwe wese, adusangiza Umubiri we n’Amaraso ye, nuko akaduteramo akabuto k’ubugingo bw’iteka. Atubera kandi Igitambo n’Inshuti tubana ubuziraherezo. Hahirwa umuntu wese wumva ubukungu n’uburyohe bw’Igitamgo cy’Ukaristiya. Azagororerwe “icyo Imana yateguriye abayikunda” (1 Kor 2, 9). Amen.

Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho