Nimuze tugane Yezu

Inyigisho yo ku wa 3 w’icyumweru cya 2 cya Adiventi, C, 12 Ukuboza 2018

                Amasomo: Izayi 40; 25-31; Matayo 11, 28-30

Bavandimwe, nimugire ineza, umugisha n’amahoro biva ku Mana Data Umubyeyi wacu no kuri Yezu Kristu Umucunguzi.

Haciye iminsi itari myinshi dutangiye igihe cy’umwaka wa Liturujiya/C. Kikaba igihe titwibutsa kwitegura guhimbaza umunsi wa Noheli. Umunsi twibukaho Ukuza cyangwa ukuvuka k’Umucunguzi wacu Yezu Kristu. Ni igihe cy’amizero no gutegura imitima yacu ngo Umukiza avukire mu mitima yacu, ari yo Ngoro imunyura guturamo kurusha izindi.

Amasomo matagatifu tuzirikana none, araduhamagarira twese nta n’umwe usigaye kugana Yezu. Baba abagashize, abanezerewe, abarushye n’abaremerewe ntawe aheza, buri wese aramutumira ku musanga, kugira ngo turonke imaragahinda y’ibitubuza amahoro n’ibiduhangayikisha. Abitubwire neza muri aya mgambo: “Nimungane mwese, abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura”. Ese hari uwajya hariya akirarira ngo yaragashize nka Gashamura uko bivugwa n’abakuru. Kwaba ari ukwirarira kuko naje gusanga buri wese agira akamuraje ishinga ndetse kakamuhangayikisha cyangwa kakamuremerera, mu gihe abamureba inyuma bavuga ngo namba nawe/ na we: “Warahiriwe/Yarahiriwe”. Nyamara tutirengagije ukuri, abakuru baravuga ngo: “Umubyeyi ahoza undi kandi Ujya kuvuga aba atarabona”. Kubera iki? Kuko hari ubwo wiririra, ukavuga ko wagowe, urushye nyamara undi yakubwira uko abayeho ugaca uhora, ugasanga wirizaga n’ubwo nawe uba utorohewe.

Yezu rero kubera ko urwo adukunda ruzira inenge, aratuzi neza, akamenya icyaduha amahoro. Amizero n’ibyishimo isi idashobora kutwambura. Nta kindi rero ni uguhitamo kumugana, akatubera byose, kuko ntawe bahwanye nk’uko umuhanuzi Izayi abitubwira ati: “Ni nde mwangereranya na we? Ni nde twaba duhwanye? (…) Nimwubure amaso yanyu murebe”. Ni ukuri rwose uretse uwo umutima wahennye ni we wavuga ibinyuranye na Yezu n’umuhanuzi Izayi. None se hari uwaterura akavuga ko afite ububasha ku buzima bwe, dore ko n’ikimenyimenyi, hari ushaka kubwiyaka bikarangira abayeho cyangwa hakagira ushaka kubukunyaga bikarangira ibyo yibwiraga bibaye inzozi, ndetse hakaba n’ubwo agusiga uri muryerye akerekeza aho yajyaga kukwerekeza. Aka wa mugani ngo: “Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu” n’ahandi ngo: “inkware y’inyabugingo itora mu itongo ry’uwayihigaga”. Ubwo buhanga bw’abakurambere butwibutsa ko Kwiringira Imana biruta byose, bikaza byuzuza inyigisho ya Yezu yatubwiraga kumugana niba tunyotewe no kuruhuka ibitubuza amahoro.

Aha twavuga iyo tugeze mu nzira icuze umwijima, ukumva urihebye, ukibaza iyo uva n’iyo ugana ukabura igisubizo. Reba umurwayi urwaye indwara idakira cyangwa yayobeye abaganga; umurwayi wabuze ayo kwivuza kandi arembye? Umunyeshuri wabuze ay’ishuri; umukobwa wasamye mu buryo atari yiteze; umubyeyi wabuze icyo agaburira urubyaro rwe; umuntu ufunze azira akamama; uwo barenganya kandi afite ukuri; uwo banyaze utwe akabura kivugira na kirengera; uwo bibye utwo yaruhiye; usenyewe n’ibiza; uwabuze umurimo wamuha amaramuko; Uwabuze umubyeyi, umufasha, uwe cyangwa inshuti y’akadasohoka…..urutonde rwaba rurerure…ugeze muri kimwe muri ibi bihe, kenshi yumva kubaho birutwa no kuba yaripfiriye aho guhangayika bimutera kwiyanga. Ese iyo turi muri izo ngorane, twibuka inama Yezu yaduhaye, ari yo kumugana ngo aduhaze amahoro ye? Ese twifata gute muri ibyo bihe? Ese twibuka ijambo rye rivuga ngo: “Nimungane mwese”.

Iyo yezu atubwira kumugana ngo twikorere umutwaro we kuko woroshye ndetse ko n’ibyo adukorera bitaremereye, aba ashaka kutubwira ko kumugana bidakuraho ingorane cyangwa ibigeragezo duhura na byo mu buzima kuko ibyo ni indatana n’ubuzima bwa muntu. Twese tuzi ko aduhamagarira gukunda, kandi ahari urukundo haba gufashanya, gutabarana, guhozanya, gusangira akabisi n’agahiye ni uko ugasanga ibintu byoroshye pe. Muzarebe iyo warwaye ukaremba, ukabona inshuti yawe y’akadasohoka ikugezeho ububabare wari ufite wumva hari ukundi bugenze, wiyumvamo umunezero. Ariko ibaze utabaje mu gicuku cyangwa ku manywa ukabura ugutabara n’uwagira ati: “Komera komera”. Byagutera kwiheba no kwiyanga ugasigara wibaza icyo wacumuye n’impamvu yo kubaho. Ariko utabawe mu buryo ubwo ari bwo bwose yiyumvamo ubumuntu n’ishyaka ryo gukomeza kubaho, kuko aba yumva atari wenyine.

Kubaho uri nyamwigendaho bituma abandi baguca amazi, aka ya mvugo ngo: “Akanwa karya ntiwumve, kavuza induru ntiwumve”. Iyo utabashije kubanira abandi, ukigira ingunge birangira ubihombeyemo. Nyamara kuko Imana ari urukundo, iyo twubahirije iyo nama ya Yezu, tukigiramo urukundo rutarimo uburyarya, ni ukuri ruratugarukira, yewe n’iyo ugeze aho bavuga ngo reka turebe ibye, ineza n’urukundo byakuranze Yezu arabigusiga bikakugarukira mu gihe gikwiye.

Ibanga nta rindi ni ukurebera kuri Yezu. Ni we rugero n’umwigisha wacu.  Nta wamwiringiye ngo akorwe n’isoni kuko ni inshuti idatenguha, ntitetereze abayizera. Kumugana no kumureberaho ni ukumwigana ingiro n’ingendo. Tukibaza ibyaranze ubuzima bwe ubwo yazaga kuducungura no kutwereka inzira inyura Imana Data Umubyeyi wacu. Yezu aho yanyuze hose yagiraga neza. Yakijije abarwayi b’ingeri zose. Ahoza abashavuye, yazuye abapfuye, ntawe yigeze aciraho iteka, ibuka wa Mugore bafatiye mu cyaha cyahanishwaga guterwa amabuye kugeza upfuye, nyamara we ntiyamuburaniye ahubwo yeretse abishi be ko na bo batari miseke igoroye, ni uko amukiza urupfu rubi yari ategereje kimwe no ku musaraba abishi be n’abamunnyegaga ntawe yifurije ikibi ahubwo yarabasabiye ku Mana Se, ngo ibababarire kuko batazi ibyo bakoraga.

Ese twe iyo tugeze mu bihe bikomeye, mu ngorane, mu bihe byiza, mu karengane twitwara gute? Imyifatire yacu ni iyihe imbere y’urengana n’uturenganya? Imbere y’umurwayi n’umunyabyago? Imbere y’umukene n’umuzigirizwa? Imbere y’ukuvuga nabi cyangwa akubeshyera? N’ibindiiiii… Bavandimwe twikebuke maze tugarukire Yezu, tumurebereho. Tumwigane, tumukurikire tumukurikiza. Ni bwo imitwaro ituremereye n’iturushya izatworohera kandi tugahorana amahoro n’umunezero isi idashobora kutunyaga.

Twisunze Umubyeyi Bikira Mariya wanyuze Imana muri byose kandi agahorana amizero muri yo, adusabire kumenya kuvuga “Yego” ku mugambi Imana idufiteho. Adusabire kugira Umutima uzi kwiyumanganya no gutwaza mu rugendo rwacu, duharanire ko urukundo n’ ineza dukesha Yezu biba intego y’ubuzima bwacu. Amina.

Padiri Anselimi MUSAFIRI