Ku wa gatanu w’icya 5 gisanzwe/B/9/02/2018
Amasomo: 1Bami 11,29-32;12,19 Zab 80, 10-15 Mk 7, 31-37
Yezu Kristu naganze iteka.
Bavandimwe amasomo ya none nta kindi ahurizaho uretse kutuburira kugarukira Imana, tukayitega amatwi ntitunangire umutima wacu, kuko iyo twigundiriye tugakurikira ubukirigitwa bw’ibyufuzo byacu, nta kindi twunguka uretse kubura amahoro, ubuzima n’amahirwe twifuza. Muri Zaburi iherekeje isomo rya mbere Imana iratubwira ibyiza byo kuyumvira: “Iyaba ariko umuryango wanjye wanyumviraga! Iyaba Israheli yagenderaga mu nzira zanjye, mu kanya gato nakubita abanzi bayo”.
Mu isomo rya mbere twiyumviye ingaruka zo gusuzugura Imana igihe twanze kugendera mu nzira zayo. Nta bindi ni ibyashyitse ku mwami Salomoni wanangiye umutima, agasenga imana z’abagore be. Byarakaje Uhoraho byaramurakaje bituma umwe mu bagaragu b’umwami Salomoni witwa Yerobowamu agabana kuba umwami. Uwo mugaragu yaje gukundwa na Shebuja Salomoni ndetse amugira umutware w’abanyamirimo y’uburetwa bose b’inzu ya Yozefu. Ni uko kubera kunangira umutima kwa Salomoni, agateshuka ku mabwiriza y’Uhoraho yo kutazarongora abagore b’abanyamahanga kugira ngo batazamutera kuramya imana zabo, we aho kubigendera kure ahubwo abahukamo abagira abagore n’inshoreke ze birangira ndetse yubakiye n’imana zabo amasengero iruhunde rw’Ingoro y’Uhoraho. Ibyo byarakaje Imana cyane bituma Isiraheli igira abanzi bayirwanya ndetse byarangiye icitemo kabiri, Yerobowamu agabana kuyobora imiryango icumu ya Israheli. Ibi byose byatewe no kunangira umutima k’Umwami Salomoni asuzugura Uhoraho, asenga imana z’abagore yari yashatse anazubakira amasengero kandi Uhoraho yari yarabiciyeho iteka. None ingaruka zibaye icikamo kabiri ry’ umuryango wa Israheli.
Ivanjili yo iratwereka ko YEZU Kristu yaje mu isi kudukiza ubumuga bwose butuma dutera IMANA umugongo. Iyo tuyisanze ntacyo tuyiburana, idusubiza kwitwa abana bayo bayumvira kandi bakagenda mu nzira zayo. Yezu yabitweretse neza akiza umuntu wari ufite ubumuga bwo kutumva no kudidimanga. Kugira ubumuga bwo kutumva biragatsindwa. Umuntu ufite ubwo bumuga uretse ubu isi yateye imbere ikagira uko ibigisha bagakurikira, bakamenya ibyo abandi bavuze, ubundi mu gihe cya Yezu kugeza ubwo abahanga bageragereje kureba uko abo na bo batakwibagirana, babaga mu isi yabo, kuko batashoboraga kumva ibibera n’ibivugirwa iruhande rwabo.
Mu Byanditswe Bitagatifu ubumuga bwo kutumva bushushanya cyangwa se buvuga kunangira umutima. Kudashaka kumva no gukurikira Inzira z’Imana. Si naba nkabije mvuze ko uwitwa umukristu ari umuntu uzirana no kuba ingumba y’amatwi, ahubwo agahitamo kumva ijwi ry’Imana rimuhamagarira kuyiyoboka. Iyo bitaba ibyo ntabwo twari kuba twarakiriye Yezu Kristu. Ariko ibi ntibihagije kuko tugomba gukomera ku masezerano twagiranye n’Imana igihe tubatijwe: Ari yo Kwanga icyaha tugaharanira icyiza igihe cyose, Kwiyemeza gukurikira no Kwamamaza Yezu Kristu wapfuye akazukira kudukiza icyitwa icyaha n’urupfu. Aha rero ni ngombwa guhora turi maso, kuko ibishuko n’ibigeragezo duhura na byo bishobora kutuziba amatwi tugakora cyangwa tukohoka ku byo Imana yanga, nk’uko byagendekeye Umwami Salomoni wari umutoni kuri Uhoraho, nyuma akamutera umugongo anasenga imana z’abagore be.
Bavandimwe hari umugenzo mwiza Yezu akunda gukora iyo akiza umuntu, ari wo gufata ikiganza cy’umurwayi cyangwa c’uwamugaye. Mu ivanjili twumvise abantu bazaniye Yezu, umurwayi wabo ngo amuramburireho ibiganza amukize. Aha rero ntabwo twakomeza tutagize icyo tuvuga kuri iyo migenzereze, yaba kuramburira ibiganza cyangwa guhereza undi ikiganza icyo bitwibutsa. Ubundi iyo dusaba umugisha waba uw’abantu n’uw’ibintu, dutakambira Imana Ishoborabyose tubiramburiyeho ibiganza ngo umugisha wayo ubisesekareho. Mu isengesho risabira abarwayi cyangwa ryo Kwegurira Imana intore zayo ni ko bigenda. Ibi biraduhamagarira kumenya agaciro k’ibiganza byacu, kuko bifite ububasha bwo kugira neza cyangwa kugira nabi. Aha rero ni uko umuntu agomba kwibuka ko n’ubwo hari igihe atsindwa ariko afite ubutumwa bwo kugira neza aho anyuze hose. Ibiganza byacu bishobora kubaka, gufasha no gutabara ukeneye ubuvunyi bwacu, bihoza abababaye, bishobora gukiza uri mu kaga, kandi by’agahebuzo bikadufasha no gusingiza Imana. Na none ariko bishobora no gukora amahano nko gusenya, kwica, kubabaza abandi,
Yezu rero nta kindi abwira kandi ashishikariza abamuyobotse, uretse gukora icyiza igihe n’imburagihe, tugaharanira amahoro n’ubutabera, tukarangwa no kwiyoroshya no kugira impuhwe aho tunyuze hose nk’uko yabiduhayeho umurage: “Ngiri itegeko mbahaye: Nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze. Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera inshuti ze. Muba muri inshuti zanjye igihe mukora icyo mbategetse” (Yh 15,12-14) Uwo ukunda umwifuriza icyiza kandi ukamurinda ikibi n’icyamushavuza cyangwa se icyamugirira nabi.
Ntabwo kandi twakwirengagiza kuvuga ko ubu bumuga bwo kutumva buherekejwe no kudidimanga hari icyo buduhwituraho mu mubano wacu n’Imana n’uw’abavandimwe bacu. Ni ikimenyetso cy’umubano urimo kutisanzuranaho ngo abantu baganire, babane nta buryarya. Usanga bamwe dushaka ko abandi batwumva ariko twe ntitubatege amatwi, twanaganira ugasanga twiberaho nk’uko Nyangezi Masabo abivuga muri ya ndirimbo agira ati : “Ab’ubu bagenda banyaganwa, bagenda nk’abanyagirwa, barahura bagahita, bagasekesha amenyo ku mutima hakinze, ese mwo kabyara mwe, abo mushoboye kurera, ese nzabahonge iki ngo museke nk’ibibondo”.
Ubutumwa bw’uyu muhanzi ni ubuhanuzi aduha akunga mu rya Yezu udusaba gukundana nta buryarya, tukabana twifurizanya ineza n’amahoro. Kubera ko uko iminsi igenda yicuma abantu dusigaye twihugiraho birenze igipimo, ugasanga abenshi twimereye nk’abo Masabo yatubwiraga. Turasiganwa Imana tukayiburira akanya ngo dusabane na yo, abacu na bo bikaba uko (ababyeyi, abavandimwe, inshuti, abarwayi n’abandi) ugasanga nta kanya tubagenera. Ugasanga twibutse ineza n’akamaro batugiriye mu buzima ari uko bashizemo akuka, buri wese agatangira kubavuga ibigwi n’ibirindiro nyamara bagihumeka twarabirengagizaga.
Bavandimwe dusabirane guhorana umutima ukinguye, umutima mugari, wifuriza abandi ineza, amahoro, ibyishimo tuzirikana ko ibyo duhaye abandi natwe Imana ibiduheramo umugisha. Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho, aduhakirwe ku Mwana we Yezu, guhorana umutima wumvira Imana kandi ugasabana n’abandi nta buryarya.
Padiri Anselme Musafiri