Inyigisho yo ku wa Gatatu w’ivu, 1 Werurwe 2017
Amasomo: Yow 2, 12-18; Zab 51(50), 3-4, 5-6ab, 12-13, 14.17; 2 Kor 5, 20-21; 6, 1-2; Mt 6, 1-6.6-18
Bavandimwe, uyu munsi twatangiye igihe gikomeye, mu buzima bwa gikristu : Igihe cy’igisibo. Igisibo kikaba igihe cy’urugendo umukristu akorana na Yezu Kristu, mu gihe cy’iminsi 40, mu rugendo rwe rwo kuducungura: tuzirikana ibabara, urupfu n’Izuka rye. Ni igihe cyo kwikebuka maze ukinjira mu nkebe z’umutima wawe, ukanagura umubano wawe n’Imana.
Ijambo ry’Imana tumaze kumva riraduhamagarira, guhinduka tukagarukira Imana, turangwa n’ineza, urukundo, ubuntu n’ubumuntu.
Umuhanuzi Yoweli abitubwira aduhamagarira guhinduka, kuko ari igihe cyo kwakira ineza y’Imana. Yoweli arakomanga umutima wa buri wese, dore ko muntu usanga ashaka kugaragaraza inyuma heza, kabone nubwo imbere haba ari indiri y’icyaha, ikibi, urwango n’ishyari. Abivuga neza muri aya magambo: “Nimungarukire n’umutima wanyu wose, mwigomwe mu byo kurya, murire kandi muganye. Nimushishimure imitima yanyu, mureke ibyo mwambaye, maze mugarukire Uhoraho, Imana yanyu, kuko agwa neza akanagira impuhwe”. (Yow 2,13). Iyo ni impuruza yibutsa ko tutagomba gutinda kubigaragarira amaso, ahubwo tugomba kwibanda kuri muntu w’imbere kuko ari we muntu nyakuri. Igisibo ni igihe cyo gufungura amaso yacu, tugakurugutura amatwi yacu, kugira ngo tubashe kubona igikwiye no kumva neza icyo Imana itubwira , duharanira guhuza imvugo n’ingiro.
Bavandimwe, muri iki gihe turimo hari indwara igenda imunga mwene muntu, ari yo kubura akanya duha Imana: kuyishimira, kuyisingiriza impano isumba izindi ari yo “ubuzima”; kubura akanya ugenera umuvandimwe, ngo musabane, umugoboke aho akeneye ubufasha, akanya ko gusura abarwayi, gusura infungwa, erega hari n’uwo usanga akenye ijambo rimuhumuriza. Usanga ubuzima bwacu bwarabaye nikize, nikungahaze. Uko iminsi igenda yicuma imihihibikano iragenda idutwara. Ubyumva neza iyo ibyo byago bikugwiriye. Ubu abantu twatwawe n’imikino y’ubwoko bwose ndetse turi n’abafana bazwi, guhanahana amakuru ku mbuga nkoranya-mbaga, ariko wareba ibihahita ugasanga siko bisubiza icyanga ubuzima bugenda burushaho gusharira. Kubona utonota icumi cyangwa akanya ka Misa ari ihurizo.
Bavandimwe uko iyo uwawe arembye, yagwiriwe n’urugogwe cyangwa se yahuye n’ibyago usanga twashyashyanye, twiyambaza umuhisi n’umugenzi, ni nako umukristu yakagize ishyaka mu kureba icyatuma muntu arushaho kugarukira Imana no kutabihirwa no kubaho.
Ivanjili ya Matayo iratwibutsa ingingo eshatu zikwiye kugenga ubuzima bw’uwa Kristu, ari zo: GUSENGA, GUSIBA no GUKORA ICYIZA. Intego y’ isengesho, kwigomwa no gufasha abandi ni ukugeza mukristu ku kwitsinda, no kwigomwa yibuka ubandi, agaharanira igikwiye. Burya icy’ingenzi si uko isi n’abayo bagutaka, bakubona cyangwa bagushimagiza, kuko agaciro ka muntu ntikava ku bimuvugwaho ahubwo kihishe mu buryo abayeho imbere muri we. Mbese uko umutimanama wawe ubikubwira uti: “Aha wahabaye intwari ariko aha rwose, wabaye gica”.
Isengesho: Isengesho ni isoko y’imbaraga z’umukristu na buri muntu wese wemera Imana. Mu ntege nkeya zacu, dore ko kenshi zitubana inteja, nta handi twakwirukira uretse kwizera Imana yo soko y’ibyiza byose, kandi ikaba itajya itererana abana bayo. Kenshi usanga dukenyereye ku nkovu cyangwa se ku bisebe byanze gukira kubera amateka cyangwa se ingorane abantu tugenda duhura nazo. Nubwo dukenera gufashwa n’abavandimwe ariko burya hari ibirenze ubwenge bwa muntu tugakenera ubuvunyi bw’Uhoraho, kuko impuhwe n’urukundo bihoraho iteka. Igisibo rero ni igihe dukwiye koko kugarukira Imana dusabana na yo, dore ko isengesho burya ari ikiganiro tugirana n’Imana dusabana na yo. Muri ryo dusabwa kwisabira no gusabira abandi, ariko kuko twese abatuye isi turi abana b’Umubyeyi umwe, isengesho ryacu rigomba kurenga imbibi tugasaba kubana mu mahoro, mu rukundo no mu butabera kubayituye, tugasaba ko ingoyi zose ziboshye muntu zacagagurwa: ubukene, ubugome, ubuhemu, intambara, inzara, imibabaro n’agahinda, ibi byose tukabiranduza ifuni iheze.
Gusiba cyangwa kwigomwa. Gusiba ni umuco mwiza umuntu akora ashaka kwifatanya n’abari mu ngorane z’ubuzima ariko bigamije kureba icyo wakora ngo muntu yoroherwe n’ingorane zimuremereye. Urugero: ushobora kwiyemeza ko rimwe mu cyumweru uzigomwa ifunguro ryawe, umwanya wo kurifata ukawuharira gusenga no gusingiza Imana wisabira kandi usabira abandi. Ni uko mu gihe cy’igisibo rya funguro wigomwe rimwe mu cyumweru ukazareba umuntu uzi ukeneye gufashwa ukarimugenera cyangwa ukaba warihinduramo indi mpano waha uyikeneye. Kuko icyo wigomwe si ukwizigamira ahubwo ni ukureba ko nawe wagira icyo ukora ugatera undi kunezerwa. Naguhamagarira kuzasoma no kuzirikana wa mugani w’umunyasamariya w’impuhwe(Lk 10,25-37).
Gufasha abandi: kugira neza no gufasha abandi ni igikorwa cy’indashyikirwa no kwiyibagirwa, ni igikorwa cy’ubuntu n’ubumuntu. Kuko ni igikorwa gitanga kidategereje kwiturwa no gushimirwa. Ni igikorwa kitwibutsa ko kuri iyi si turi abagenzi, kandi ntawe umenya icyo iminsi imwokereje, kuko burya isi ntisakaye, buri wese ashobora kunyagirwa. Nubwo hari ibyo umuntu yikururira ariko burya hari n’ibiza nta bushake ubigizemo.
Aha ni ho abazi gushishoza bagize bati: “Umubiri ni umushumba mubi, kuko acyura butije”, aribyo kuvuga umubiri ushobora kuguhinduka ukakuzanira akaremereye, abaganga n’abawe bagashoberwa. Indango k’umukristu yagombye kuba gufasha abandi. Mbese nkuko Imana iduha ku buntu natwe tukitoza kuramburira ikiganza abandi. Ubu hadutse intero igira iti: “Nta cy’ubu cy’ubusa”, ese koko iyi mvugo irakwiye? Oya rwose ntikwiye kuko muntu iyo abona ahagaze neza mu kibuga cy’ubuzima, si kenshi yumva abakirwana no kwinjira muri icyo kibuga, kuko usanga buri wese akurura yishyira, yireba avuga ati: “Aka ni akacu”. Nyamara byose ni ubuntu, ni ineza y’Imana. Nyagasani twigishe kutarenza amaso ubikeneye.
Bavandimwe nimucyo tugarukire Imana ikize ku mpuhwe n’urukundo kandi ibyo bigaragarire mu mubano wacu n’abacu. Nkuko Yohani intumwa abitwibutsa: “Koko rero, umuntu udakunda umuvandimwe we abonesha amaso, ntashobora gukunda Imana atabona”. (1Yh 4, 20b)
Mwe n’abanyu mbifurije igisibo cyiza.
Padiri Anselme MUSAFIRI