Nimuze tugendere mu rumuri rw’Uhoraho

Ku wa 1 w’icya 1 Adiventi A, 04 Ukuboza 2017

Amasomo:

 Isomo rya 1: Iz 2, 1-5

Zab 122 (121), 1-9

Ivanjili: Mt 8, 5-11

Iyi Adiventi dutangiye idukomezemo amizero yo kuzakira Umukiza mu mitima yacu no mu bavandimwe bacu. Kwigira umuntu kwa Jambo, ni igitangaza gikomeye cyane. Ni cyo cyafashije abantu gukingurirwa umuryango w’ijuru. Iyo uwo mugambi udasohozwa, isi yari kuguma mu gihirahiro. Yari kuzahora mu icuraburindi. Yego tuzi ko Igikorwa cyabaye ishingiro rya byose ari Pasika ariko abakirisitu kuva kera bagize umuco wo guhimbaza mu byishimo Noheli yo Vuka ry’Umukiza wacu Yezu Kirisitu.

Mu bihugu byakiriye Inkuru Nziza mu ikubitiro, byagiye byikomezamo ibyishimo by’ivuka ry’Umukiza. Adiventi ni igihe abantu bageramo bakishimira ko Noheli yegereje. Noheli yagera, bakayizihiza mu byishimo byinshi. Kimwe mu bibazo by’ingutu mu bukirisitu, ni uko Noheli n’imyiteguro yayo byagiye bihindurwa gusa umwanya wo guhura kw’imiryango no gusangira amafunguro asanzwe. Aho ubukirisitu bwagiye bukendera, iki gihe giharirwa ibirori by’isi gusa bijyana no gutegura impano zitangwa ku bwinshi ku munsi w’abami cyangwa ba banyabwenge bagiye kureba Yezu bajyanye amaturo ya zahabu, ububane na manemani.

Uko biri kose, icyo Nyagasani aduhamagarira muri iki gihe ndetse no mu bihe byose, ni ukongera kubyutsa ubukirisitu. Ni ngombwa gufasha abantu kongera gutangarira ko Imana yigize umuntu ikaza ibagana mu mibereho yabo kuri iyi si. Ni igihe cyo gushishikarira kumva ko gutega amatwi Abahanuzi, Musa n’Intumwa za Yezu Kirisitu ari byo bishobora kunagura imibereho ya muntu kuri iyi si. Isi nitagarukira Umukiza, abantu bazakomeza gushyamirana, bazitwaza ibyicisho n’ibirwanisho aho kubicuramo amasuka bahingisha. Isi nitagarukira Uwamanutse mu ijuru, nta kundi amahoro azabura ku muntu ku giti cye no mu isi yose.

Amizero yonyine ari mu kugendera mu Rumuli Yezu ahora ashaka kutwinjizamo. Nta gushidikanya kuko twiboneye ububasha bwe. Ibitangaza yakoze si ibihimbano, ni ukuri. Umugaragu w’umutegeka w’abasirikare yakijije, ni urugero muri nyinshi dufite muri Bibiliya no mu mateka ya Kiliziya kuva ku bakirisitu ba mbere kugeza none. Abemera Yezu Kirisitu ariko ni bo binjira mu ibanga ry’ibitangaza bye. Ni bo bamwibonedra. Ni bo bigisha abandi inzira y’ubutungane yatwinjijemo.

Nasinzizwe iteka ryose. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu bose nka Yohani Damaseni duhimbaza none badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho