“Nimuze twongere twubake ingoro y’Imana”

Ku wa kane w’icya 25 Gisanzwe, A, 28/09/2017 

 Amasomo: Hagayi 1,1-8; Zaburi149,1-2.3-4,5-6ª.9b; Luka 9,7-9

Bavandimwe, Nimugire ineza, amahoro n’imigisha biva kuri Kristu Yezu, Umucunguzi wacu. Umutwe w’iyi nyigisho nawise: “Nimuze twongere twubake Ingoro y’Imana”. Ntabatindiye nagira ngo mbabwire ko iyo ngoro igomba kongera kubakwa atari imwe y’amatafari ahiye, amabuye na sima cyangwa ibindi bikoresho bigezweho mu kubaka. Ahubwo ndavuga umutima wacu, kuko ari wo Ngoro yizihira Nyagasani akishimira kuyituramo. Ariko na none sinakwibagirwa ko abemera Imana tugira aho duhurira tukayisenga tukayiramya ari ho twita mu “Kiriziya” cyangwa se mu “Ngoro y’Imana”, na yo sinayirenza imboni.

Ni uko rero waba Umutima wacu, yaba Kiriziya yacu, ni ngombwa ko bigomba kubungwabungwa, bigasigasirwa, bikitabwaho, bigahorana isuku ngo hatagira ikibyonona kuko ari ho duhurira kandi tukahasingiriza Nyirigira.

Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Hagayi aramenyesha abakuru b’umuryango wa Yuda ari bo Zorobabeli umutware wa Yuda na Yozuwe umuherezabitambo mukuru, Ijambo ry’Uhoraho ati: “Uhoraho, Umugaba w’ingabo avuze atya: Aba bantu baravuga bati ‘Igihe cyo kongera kubaka Ingoro y’Uhoraho ntikiragera’. Nyuma yo kwibwira ko igihe cyo kubakira Uhoraho Ingoro kitarashyika, Uhoraho ubwe yitumiye umuhanuzi Hagayi ngo agende abasubize, ku byo bibwiraga muri aya magambo ati: “Ese mwebwe murabona ari igihe cyo kwibera mu mazu yanyu ameze neza, kandi iriya Ngoro y’Uhoraho yarabaye amatongo? (…) Nimuzirikane neza ibyababayeho! Ngaho nimuzamuke ku misozi, muzane ibiti maze mwongere mwubake Ingoro” (Hag 1,4-8)

Bavandimwe biteye isoni n’agahinda kuba Imana ari yo igomba kwisabira ko Ingoro yayo isanwa cyangwa se yubakwa, mu gihe twe abana bayo ntacyo twayiburanye. Imirimo y’ibiganza byacu ayiha umugisha, igihe tumutakambiye ariko iyo tumaze kuronka, duterera agati mu ryinyo tukaba ba nyamwanga iyo byavuye, ni uko tukabura umutima ushimira. Twiyumviye ukuntu umuryango Imana yitoreye uvuga uti: “Igihe cyo kongera  kubaka Ingoro y’Uhoraho ntikiragera”. Ibi ntaho bitaniye n’umubyeyi ukora uko ashoboye ngo abo yibarutse bazavemo abagabo n’abagore bizihiwe n’iryo zina, bifashije hamwe n’ababo ndetse bagafasha n’undi ubisunze, ariko bikarangira umubyeyi wabareze yifuza n’uwamuha aya riba, uwamusanira inkike n’ubundi bufasha. Ni uko umubyeyi akagombera guhora yibutsa abo yabyaye nk’aho batabona ko ageze mu gihe abakeneye. Tuzirikane iryo hurizo.

Bavandimwe nkunda, Ingoro y’Imana buri wese agomba kuyihozaho ijisho, akamenya igikenewe ngo Nyirigira akomeze kugira aho aganza hamwizihiye kandi akahiheshereza ikuzo. Ibyo kandi tukabikorera kugira ngo Imana ihabwe ikuzo ikwiye. Ntawe ukwiye kwigira ntibindeba. Benshi usanga dutuye heza, tukahitaho bishobotse, tukahategura, nyamara byagera ku Ngoro ya Nyagasani tukazarira, tukagenda biguru ntege, ndetse ugasanga n’iyo badusabye umusanzu cyangwa kugira icyo twigomwa , tubikora twijujuta, bigasa n’agahato aho kubikorana umutima ushimira Imana ibyiza ihora iduhunda ntacyo iduciye. Hari n’ubwo usanga bamwe duhinduka urucantege kubafite umutima  mwiza wo gushimira Imana bayitura umuganura w’umusaruro wabo.

Ariko rero nk’uko nabikomojeho ntangira, Ingoro y’Imana ikeneye kongera kubakwa ni umutima wacu, kugira ngo tube koko abana bizihiye Umubyeyi wacu, Imana Data; tugaharanira kuba abana barangwa n’ubumuntu, ubuntu, ineza, ibyishimo, abanyamahoro n’abanyangeso nziza n’indi migenzo myiza yose iranga uwamenye Imana, ndavuga icyatuma mugenzi wacu yongera kwigiramo icyanga cyo kubaho . Tugahora twirinda ibyatuma iyo Ngoro y’Imana ari wo mutima wacu, ihindana ikageza isenyutse. Ibyo ni ukwirinda ikintu kitwa ishyari, inzika, guhimana, kwangana, kuba interagahinda, kwangana bimwe bitera umuntu kutishimira uko undi yagira icyo ageraho cyangwa se na we yagera ku byishimo nk’ibyo ufite n’ibindi byose byatera mugenzi wacu guhorana agahinda ku mutima n’amarira ku matama.

Nitubasha kwitwararika ibyo byiza kandi tukabyifuriza buri wese,  tukamaganira kure ikitwa ikibi cyose no kukirinda mugenzi wacu ntakabuza, Imana izagendana natwe, ihorane natwe kandi yuzuze imigambi yacu yose kuko izaba ari myiza, ni  uko ihabwe ikuzo natwe turonke umukiro utangwa na yo.

Uwo ni wo murage tugomba guhererekanya kuko iyo tuvuye kuri iyi si y’icumbi, ibikorwa byiza byaturanze ntibizima kandi bihora ari isomo kuri buri wese. Ni byo twumvise mu Ivanjiri ya none. Kubera ukuntu Yohani Batisita yabaye umuntu w’ Imana, akigisha umuryango w’ Imana ahereye ku buzima bwe, abararikira kugarukira Imana, ababatiza kandi akamenyesha buri wese icyo Imana imushakaho. Ntabwo yigeze agira ubwoba bwo gucyaha abayobozi b’icyo gihe, abereka ubuyobe bwabo ngo bisubireho, dore ko ari na byo byamuviriyemo gucibwa umutwe na Herodi. Yezu aho aziye yateye ikirenge mu cya Yohani Batisita, bituma bose batangira kwibaza niba atari Yohani wazutse cyangwa Eliya wagarutse ku isi. Herodi yashoboye kwica Umuhanuzi ariko ntiyashoboye gukumira abahanuzi n’ubutumwa bwabo. Kuko igihe ahitanye Yohani yibwiraga ko birangiye, nyamara ahubwo yari intango y’Inkuru Nziza ihawe intebe ikazamamazwa kuzagera ku mpera z’isi. Inyigisho Yezu yaje ageza kuri rubanda yatumye rumutangarira rumubonamo urenze kuba umuhanuzi, kuko imvugo n’ingiro bye byari mahwi kimwe n’umuhanuzi woherejwe n’Imana guhanurira imbaga ngo igaruke mu nzira iboneye.

None  rero bavandimwe uyu munsi turahamagarirwa guhoza ijisho kuri Kiriziya ya Nyagasani tuyirinda icyayitera ubusembwa ariko by’agahebuzo tukisubiraho tugarukira Imana, turangwa no kwicuza kugira ngo Imana itugirire imbabazi z’ibicumuro byacu kuko turi abanyantege nke dore ko n’ibyo twiyemereye imbere yayo ndetse n’ibyo turahiriye kubahiriza haca kabiri tukaba twabivurunze mu kiziba.

Nasoza nongera  gusaba buri wese kuzirikana Ubutumwa bwa Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho yadusigiye ubwo yadusuraga.: ati: “Nimwisubireho bidatinze. Nimwisubireho kugira ngo mutagwa mu rwobo…Musenge ubutitsa musabira Kiriziya , cyane musabire isi”.

Padiri Anselme MUSAFIRI

VIC-ESPANYA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho