“Nimwakire Roho Mutagatifu”

KU MUNSI MUKURU WA PENTEKOSITI/B/20/05/2018

  Amasomo: Intu 2,1-11    1Kor 12,3b.7-13   Yohani 20,19-23

Yezu Kristu naganze iteka.

Bavandimwe, nteruye nifuriza buri wese umunsi mukuru muhire wa Pentekositi. Uyu munsi mukuru duhimbaza utwibutsa Isezerano Yezu yahaye intumwa ze ko azaboherereza Umuvugizi uzabibutsa byose, ari we Roho Mutagatifu. Abyivugira ubwe muri aya magambo: “Ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera z’isi” (Intu 1,8) . Iryo sezerano ryujujwe kuri uyu munsi wa Pentekositi. Ari wo munsi Kiriziya yatangiriyeho kwamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro natwe ikaba yaratugezeho, ariko tukaba dusabwa nk’uko twabisezeranye mu isakaramentu ry’Ugukomezwa, gukomeza kubera YEZU KRISTU ABAHAMYA MURI BAGENZI BACU.

Bavandimwe twibuke ko mbere yo gusubira kwa Se, Yezu yasize ahaye ubutumwa abo yitoreye ngo bakomeze umurimo we wo gucungura isi, kimwe n’abazabasimbura. We yarabibwiriye ubwo yabasangaga aho bari bateraniye ati: “Nimugire amahoro. Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye”. Ubutumwa bahawe ni ubu: “Ni uko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose: dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza igihe isi izashirira” (Mt 28,19-20)  Ubwo butumwa yabahaye bureba isi yose, buri muntu wese, mu rwego arimo, ntabwo rero ari ubwo kwigumanira. Ahubwo ni ukwigisha abantu bose ko Imana idukunda, natwe tugasabwa kuyikunda no gukandana hagati yacu kandi tukabana mu mahoro. Barabikoze bazenguruka amahanga, birangira na bo batoye abazakomeza uwo murimo. Kugera uyu munsi dukomeza gutumwa kuzageza igihe Yezu ubwe azahindukirira.

Nyamara iyo witegereje isi yacu, utanyuze ibintu ku ruhande ukareba ukuntu icumba inabi, urwango, intambara z’urudaca, gukandamiza umuzigirizwa no kwihugiraho ndavuga kwikunda birenze igipimo, aho usanga abantu duhimbajwe n’inyungu zacu, abafite inshingano zo kurengera abandi ugasanga ibyo bavuga n’ibyo bakora bihabanye, wibaza niba Yezu ataraduhaye ubutumwa burenze imbaraga zacu mu yandi magambo yaraduhaye ubutumwa budashoboka. Oya se kandi ntabwo twagera aho kuvuga gutyo. Yezu watsinze icyaha n’urupfu ntabwo yaduha ubutumwa burenze imbaraga zacu, ubutumwa tutabasha gusohoza. Ahubwo icyo tugomba kumenya no kuzirikana ni uko ineza itajya ivuza induru, ntiyomongana ahubwo ihumuriza uwo isanze, ikamubibamo icyanga cyo kubaho. Na ho ikibi cyose kirangwa n’urwamu, induru, kuvuza iya bahanda, kwerekana ko ibintu byageze iwa Ndabaga ndetse ko ishyano ryacitse umurizo aka wa mugani w’abakuru ngo: “Ibintu byacikiye ku rucunshu”. Ni yo mpamvu dusabwa guhorana amizero yo kwemera ko Imbaraga za Roho Mutagatifu, twahawe zidushoboza byose, ngo tubibe hose ineza, ubutabera, urukundo n’amahoro, aha ndavuga amahoro y’umutima amwe isi idashobora kutwambura.

Urugero tugomba kureberaho ni intumwa za Yezu. Abo bagabo twibuke ko Yezu ubwe yabitoreye, akagendana na bo, akabigisha, akabatoza gukora ugushaka kwa Se ntacyo abakinze ngo na bo bazabitoze abandi aho bazagera hose. Nyamara umunsi Yezu afashwe ngo ajye kudupfira, barenze ku ndahiro bari bamusezeranyije, ko kabone n’iyo byabasaba gupfana na we bapfana; byarangiye Yuda Isikariyoti ahisemo kumugambanira, abandi bakizwa n’amaguru barahunga, ndetse uwari umukuru muri bo Simoni Petero aramwihakana, yemeza ko atamuzi. Ariko burya ntihajya habura uw’imbuzakurahira, Yohani wagendanye na we kugera ku ndunduro. Imyitwarire ya Yohani atwibutsa nta na rimwe ikibi kizegera gitsinda cyangwa ngo gitsimbure icyiza. Ineza buri gihe irangira yegukanye intsinzi.

Izo Ntumwa za Yezu, n’ubwo bakubise umushumba zigatatana ntabwo bazimiye ahubwo bwa bwoba bwaje kwimukira ishyaka n’imbaraga bahawe babikesha kwakira Roho Mutagatifu. Ubwoba bwari bwaratumye batajya ahabona, kuko batinyaga ko urupfu Yezu yishwe na bo abayahudi barubacira, nyuma yo kwakira Umuvugizi basezeranyijwe, bashize amanga basohoka aho bari bihishe, bajya mu mayira abiri batangira guhamya ko Uwabambwe ari we Mukiza w’inyoko muntu. Ndetse ntibatinya kwibutsa  abayahudi ibyo bakoze. Simoni Petero abivuga neza ati: “Nimumenye neza rero, mwebwe mwese muryango wose wa Israheli, ko Izina rya Yezu Kirisitu w’i Nazareti, mwebwe ubwanyu mwabambye, Imana ikamuzura mu bapfuye, ari ryo uyu muntu akesha kuba ahagaze imbere yanyu ari mutaraga” (Intu 4,10). Ubwo butwari bwaranze Petero na bagenzi be aho banyuze hose, ntabwo babukesha imbaraga zabo bwite, ahubwo babukesha kwemera kubera Yezu abahamya kugera ku mpera z’isi, no kwakira Umuvugizi basezaranyijwe. Uwo Roho Mutagatifu bahawe, yabamaze ubwoba, abaha imbaraga, ishyaka n’ubutwari bwo kogeza Ingoma y’Imana mu isi hose.

Bavandimwe, kuri uyu munsi duhimbazaho Roho Mutagatifu amanukira ku Ntumwa, ni igihe cyiza cyo kwisuma ubwacu, tukibuka amasezerano twagiranye n’Imana, haba muri Batisimu ubwo twiyemezaga, Kwanga icyaha, Gukurikira Yezu Kristu no Kumubera abahamya muri bagenzi bacu. Ariko by’agahebuzo ni ukwibuka ko igihe duhawe iry’Ugukomezwa noneho twahawe natwe Roho Mutagatifu, kwiyimeza kubera Yezu abagabo mu bantu. Ntabwo rero twashobora kuba abahamya ba Yezu watsinze icyaha n’urupfu, tudahisemo kuyoborwa na Roho we twahawe nk’uko Pawulo intumwa abitwibutsa: “Roho nabayobore nibwo mutazakora ibyo umubiri urarikira (…) imbuto ya Roho ni urukundo: ibyishimo, amahoro, kwihangana , ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata” (Ga 5, 16.22-23) 

Izo mbuto Pawulo intumwa atubwiye ni zo tugomba kwerera bagenzi bacu. Buri wese mu buryo abishobojwemo na Roho twahawe. Aha twakwibuka ko natwe ubwacu mu buzima busanzwe tugira tuti: Kanaka cyangwa Nyirakanaka ni intwari, ni ingenzi iyo yiyemeje ikintu aruhuka akigezeho. Ntiyiganda iyo mwasezeranye icyo muzafatanya ntabwo agutenguha. Undi we ngo ni inararibonye mu kunga no guhosha amakimbirane, azi gutabara aho rukomeye, gufasha abavandimwe kwiyubaka, kwigisha n’ibindi tutarondora. Burya rero buri wese yifitemo izo mbaraga zidasanzwe zikamufasha kugera ku cyifuzo cye. Ni na ko Roho agenda atugabanya ingabire ze buri wese mu byo abashije gutunganya, kugira ngo isi yacu irusheho kuba nziza. Ni ngombwa rero kwemerera Roho wa Nyagasani akatubera umuyobozi kugira ngo tubashe gukora icyo Imana idushakaho.

Niba rero koko turi aba Kristu tumwemerere, tumugarukire, tumubere koko abahamya bitari mu magambo gusa ahubwo byinjire no mu ngiro ari byo kuvuga mu mibereho yacu ya buri munsi. Ntabwo twava imuzi ibyo dukwiye gukora ariko ntitwabura gufata ingero nkeya, zadufasha kubaho tumurikiwe na Roho Mutagatifu.

Yezu yaturaze urukundo atubwira ati: “Icyo mbategetse ni uko mukundana”. Urwo rukundo si urundi ni ugukunda mugenzi wawe, ukamwifuriza amahirwe nk’uko nawe uyifuza, icyo wanga ko undi yagukorera nawe ukirinda kugira uwo ugikorera. Urwo rukundo kandi ubwo ari itegeko ry’Imana ni uko dusabwa kuyikunda ntacyo tuyibangikanyije na yo. Ibyo tuzabikora dukunda gushyikirana na yo mu Isengesho by’umwihariko mu Gitambo cy’Ukaristiya (Misa), Gukunda gusoma, kumva no kuzirikana Ijambo ry’Imana (Bibiliya), tutibagiwe ko ibyo bigoma kuzurizwa mu mibanire yacu, nk’abana b’umubyeyi umwe ari we Imana Data.

Na none ubwo twese turi abana b’Imana, uwahawe Roho Mutagatifu, asabwa guhora ashishikariye kugira neza, gukora icyitwa icyiza akamagana ikibi n’akarengane aho byava hose. Ntagomba gucibwa intege ni uko hari uwamuhemukiye, ahubwo ko agomba gohorana ishyaka ryo kubera abandi umunyu n’urumuri mu mibereho yabo ya buri munsi, kuko ineza ukoze itera uyikorewe kunezerwa n’uyikoze ukamuremamo amahoro isi idashobora kumwaka.

Bavandimwe, uyu munsi mukuru wa Pentekositi duhimbaza nagira nti: ni umunsi YEZU ubwe udutera akamu, aduhamagarira, aturarikira kwinjira mu nkebe z’umutima wacu, tukireba tutihenda ubwenge, kugira ngo buri wese abashe kumenya ingabire za Roho Mutagatifu zimurimo. Roho utwishimira uko turi, ariko akadusaba kumwemerera ngo adukoreshe icyiza, ikiboneye, igikwiye gukorwa. Nta kindi ni ukubiba urukundo, ineza, ubuntu, amahoro, ubwubahane, ibyishimo n’ubutabera aho dutuye n’aho duciye hose.

Ni uko rero kuva ku kibondo kugera ku kibando: Ndavuga buri wese mu rwego rwe, abana, urubyiruko, abashakanye, ababyeyi, abayobozi b’ingeri zose, abihaye Imana, duharanire kubiba urukundo rugaba ituze, amahoro, ineza, impuhwe, ubutabera n’ibyishimo, ubuntu n’ubumuntu aho turi hose. Amina

Padri Anselme Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho