Nimwakire Roho Mutagatifu

 

INYIGISHO KURI PENEKOSITI 

Intu 2, 1-11; 1 Kor 12, 3b-7.12-13; Yh 20,19-23.

Nimwakire Roho Mutagatifu (Yh 20,22).

Bavandimwe, kwigisha kuri Roho Mutagatifu bisa n’ibigoye kuko we ubwe ni We mwigisha w’ukuri. Ni we uduha kuvuga kandi agatanga kumva no kumvwa. Ni umusobanuzi w’ibidusoba. Icyo twebwe dusabwa ni ukugira tuti: «Nemera Roho Mutagatifu ko ari Imana, utanga ubuzima n’ubugingo, uturuka kuri Data no kuri Mwana, usenga agasingizwa hamwe n’Imana Data na Mwana. Ibyavuzwe byose n’Abahanuzi n’Intumwa ni we bikomokaho». Muri iyi nyigisho ndifuza ko tugerageza kumwumva, kumufataho, kumukorakoza ibiganza, umutima na roho byacu kuko Roho Mutagatifu ubwe arimenyekanisha. Arazwi, aragaragara, arafatika.

 1.Roho Mutagatifu yigaragaza ate? Mu bavuga amabanga y’Imana n’ingoma yayo.

Pawulo intumwa ati: «Nta wamenya amabanga y’Imana, uretse Roho wayo nyine» (1 Kor 2, 11). Nuko rero, Roho w’Imana ari na we uyimenyekanisha atuma tumenya na Kristu Jambo wayo. Ari na we Jambo ryayo ribeshaho, ariko ntiyivuge ubwe. Ahubwo, Uwavuzwe n’abahanuzi, atwumvisha Ijambo rya Data. Ntidukunze kumumenya nk’aho twagira tuti nguyu, nguriya ahubwo tumumenyera gusa mu bikorwa aduhishuriramo Jambo, kandi akaduha ubushobozi bwo kumwakira mu kwemera. Roho Nyir’ukuri utumenyesha Kristu, ntavuga ibyo yitumirije  (Yh 16, 13). Uko kutitumiriza kwe, gusobanura impamvu isi idashobora kumwakira kuko itamubona kandi ntimumenye, naho abemera Kristu bo baramuzi kuko abana na bo (Yh 14, 17).           Kiliziya, mu busabane buzima no mu kwemera kw’intumwa yamamaza, ni yo tumenyeramo Roho Mutagatifu: mu Byanditswe bitagatifu byandikishijwe na We ; mu Ruhererekane, aho Abakurambere ba Kiliziya badahwema guhamya ibye ; mu Buyobozi bwa Kiliziya atera imbaraga ; muri liturujiya y’amasakaramentu ku bw’amagambo n’ibimenyetso, ari byo Roho Mutagatifu yifashisha kugira ngo adusabanye na Kristu ; mu isengesho igihe atwingingira ; mu ngabire n’imirimo Kiliziya yahawe ; mu bimenyetso biranga imibereho ya gitumwa n’iy’umwogezabutumwa ; mu buhamya bw’abatagatifujwe, Roho Mutagatifu agaragarizamo ubutungane bwe kandi agakomeza igikorwa cyo gukiza abantu.

2.Roho Mutagatifu arazwi kuko afite izina.
« Roho Mutagatifu », ni ryo zina bwite ry’Uwo dusenga kandi dusingiza hamwe na Data na Mwana. Kiliziya yamuhawe na Nyagasani kandi ikabihamya muri Batisimu iha abana bayo bashya. Twarabizirikanye ku cyumweru gishize, aho Yezu abwira abigishwa be ati: “ ububasha nahawe, nanjye ndabubahaye; nimugende mwigishe amahanga yose mubababatize mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu(Mt 28,19-20).

Ijambo «Roho» riva ijambo ry’igihebureyi Ruah, mu buryo risobanura ngo umwuka, umuyaga. Mu by’ukuri, mu Ivanjili ya Yohani, Yezu akoresha icyo kigereranyo gifatika cy’umuyaga, kugira ngo yumvishe Nikodemu igikorwa gishya gihebuje cy’Uwitwa Umwuka w’Imana, ari we Roho w’Imana, Roho Mutagatifu (Yh 3, 5-8). Ku rundi ruhande, Roho na Nyir’ubutagatifu ni amazina rusange y’Imana ku Batatu bagize Ubutatu Butagatifu. Nyamara mu guhuza ubwo buryo bwombi, Ibyanditswe bitagatifu, liturujiya ndetse n’imvugo y’abahanga mu by’iyobokamana, bigaragaza kameremana itangaje ya Roho Mutagatifu mu buryo butabangamira na gato andi mazina ari yo « umwuka » cyangwa « ubutungane », ubutagatifu. Bavandimwe, ntidushobora kumenya no kumva  Roho Mutagatifu n’ibya Roho Mutagatifu niba tutari mu nzira yo gushaka no guharanira ubutungane.

Usibye iri zina rya Roho Mutagatifu, (umwuka cyangwa umuyaga) hari andi mazina Yezu ubwe na Kiliziya bamwita mu Byanditswe Bitagatifu no mu Ruhererekane rwa Kiliziaya.

Igihe Yezu atangaje kandi agasezeranya amaza ya Roho Mutagatifu, yamwise « Umuvugizi »(Yh 14, 16.26 ), risobanura ngo : Ubana na twe, akavuga muri twe kandi akatuvugira, yanamwise Umurengezi; 15, 26 ; 16, 7). Ubusanzwe iryo zina « Umurengezi » risobanurwa nanone ngo « Umuhoza », kuko Yezu ari we Muhoza w’ibanze, mu bubasha bwa Roho Mutagatifu(1Yh 2,1). Byongeye kandi Roho Mutagatifu uwo nyine, Nyagasani Yezu ubwe amwita « Roho Nyir’ukuri » (Yh 16, 3). Uretse izina rye bwite (Roho Mutagatifu) rikoreshwa cyane mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, no mu Mabaruwa ye, Mutagatifu Pawulo intumwa na we atubwira andi mazina : ni  Roho wasezeranywe (Gal 3, 14), ni Roho utugira abana b’Imana (Rom 8, 15), ni Roho wa Kristu (Rom 8, 11), Roho w’Imana (Rom 8, 9.14),  ni Roho wa Nyagasani (2 Kor 3, 17), aha ngaha ariko Yezu ubwe na we yigeze kuvuga ati Roho wa Nyagasani arantwikiriya kuko yantoye(Lk 4,18). Mutagatifu Petero intumwa we amwita Roho nyi’ikuzo (1 Pet 4, 14). Bavandime, Roho umuvugizi n’Umurengezi natuvugire, natuvuganire, narengere abashikamiwe barengana. Roho Umuhoza nahoze abarira, indushyi n’abihebye bashire agahinda. Roho Nyirukuri natudoze ukuri gutsinda uburiganya, uburyarya n’ikinyoma.

3.Roho Mutagatifu aragaraga kuko hari ibimenyetso bimuranga

Mu Byanditswe bitagatifu no mu Ruhererekane rwa Kiliziya, dusangamo nabura ibimenyetso 10 biranga Roho Mutagatifu harimo amazi, ugusigwa amavuta, umuriro, , ikiganza, urutoki, inuma, igihu n’urumuri.

Ikimenyetso cy’amazi gisobanura igikorwa cya Roho Mutagatifu muri Batisimu, kuko nyuma y’isengesho ryiyambaza Roho Mutagatifu, amazi ahinduka ikimenyetso cy’ingenzi cy’isakaramentu ry’ivuka rishya : mbese nk’uko isamwa ribanziriza ivuka ryacu rya mbere ryujurijwe mu mazi, ni ko n’amazi ya Batisimu asobanura mu by’ukuri ko ivuka ryacu mu bugingo bw’Imana twariherewe muri Roho Mutagatifu. Pawulo intumwa atubwira ko, uko  twabatirijwe muri Roho umwe, ni na ko twuhiwe Roho umwe(1 Kor 12, 13) : bityo rero Roho Mutagatifu ni we Mazi atanga ubugingo yavubutse muri Kristu wabambwe maze akadudubiza muri twe akatubuganizamo ubugingo bw’iteka.

Ikimenyetso cy’isigwa ry’amavuta na cyo gisobanura Roho Mutagatifu, kugeza ndetse n’ubwo gihinduka Uwo gisobanura, Uwasizwe, Kristu(2 Kor 1,21). Mu masakaramentu yinjiza mu buzima bwa gikristu, isigwa ry’amavuta ya Krisma ni uwakira imbaraga za Roho Mutagatifu mbese nka rya sigwa rya mbere ryakozwe na Roho Mutagatifu, ari ryo rya Yezu. Kristu (ari we « Mesiya » mu gihebureyi) bivuga « Uwasizwe » na Roho w’Imana. No mu Isezerano rya kera habayeho abantu basizwe  n’Uhoraho, ariko ku buryo uwahebuje abandi ari umwami Dawudi. Byongeye Bikira Mariya yasamye Kristu ku bwa Roho Mutagatifu, ari cyo cyatumye umumalayika avuga ko azitwa Kristu kuva akivuka, kandi akaba ari We wajyanye Simewoni mu Ngoro kureba Kristu wa Nyagasani(Lk2,11.26-27).

Ikimenyetso cy’umuriro kigaragaza imbaraga zihindura z’ibikorwa bya Roho Mutagatifu. Umuhanuzi Eliya, yaje ameze nk’umuriro, ijambo rye ritwika nk’ifumba igurumana (Sir 48, 1). Muri ubwo buryo umuriro wa Roho Mutagatifu uhindura icyo ukozeho cyose. Yohani Batisita wagendaga imbere ya Nyagasani arangwa n’“umutima” n’ubushobozi nka Eliya, amenyekanisha Kristu nk’umuntu uzabatiriza muri Roho Mutagatifu n’umuriro (Lk 3, 16), uwo Roho Mutagatifu ni we Yezu avuga ati : « Nazanywe no gukongeza umuriro ku isi, mbega ukuntu nifuza ko wagurumana ! » (Lk 12, 49). Mu gitondo cy’umunsi wa Pentekositi, Roho Mutagatifu yaje ku bigishwa mu ndimi zisa n’iz’umuriro, maze abuzuramo (2, 2-3).

Ikimenyetso cy’ikiganza. Yezu yakizaga abarwayi, kandi agasabira abana umugisha abaramburiraho ibiganza. Intumwa ze na zo zabigenje zityo mu izina rye. Byongeye kandi, intumwa zahaga abantu Roho Mutagatifu zibaramburiraho ibiganza; na n’ubu kandi kuramburirwaho ibiganza ni ukwakira ububasha bwa Roho Mutagatifu.

Ikimenyetso cy’urutoki.  Mu Ivanjili, « Urutoki rw’Imana ni rwo (Yezu) yirukanisha roho mbi » (Lk 11, 20).

Ikimenyetso cy’inuma. Nyuma y’umwuzure (ari cyo kimenyetso cya Batisimu), inuma Nowa yarekuye yagarutse itwaye mu kanwa ishami ritoshye ry’umuzeti, ari cyo kimenyetso cy’uko isi ishobora kongera guturwa. Igihe Kristu avuye mu mazi amaze kubatizwa, Roho Mutagatifu yamumanukiyeho mu ishusho y’inuma kandi amugumaho. Nguko uko Roho Mutagatifu aza kandi akaguma mu mitima isukuye y’ababatijwe.

Igihu n’urumuri. Ibyo bimenyetso byombi ntibitana mu kumenyekanisha Roho Mutagatifu. Uhereye ku kwigaragaza kw’Imana mu Isezerano rya kera, Igihu mu kanya gato kibuditse, ubundi kimurika cyagaragazaga Imana Nzima n’Umukiza,  cyabaga gitwikiriye ikuzo ryayo rihebuje.  Ibyo bimenyesto byose byujujwe na Kristu muri Roho Mutagatifu. Uwo Roho Mutagatifu ni we wamanukiye kuri Bikira Mariya maze amubundikira mu « gicucu cye », kugira ngo asame kandi abyare Yezu (Lk 1, 35). Igihe Yezu yihinduye ukundi ku musozi, Roho Mutagatifu uwo ni we « waje mu gihu maze igicucu cye gitwikira Yezu na Musa na Eliya, hamwe na Petero na Yakobo na Yohani (Lk 9, 34-35).

4.Akamaro ka Roho Mutagatifu mu buzima bw’umukristu n’ubwa Kiliziya

Bavandimwe akamaro ka Roho Mutagatifu mu buzima bw’umukristu n’ubwa Kiliziya ntawakarondora ngo akarangize. Reka gusa tuvugemo bike.

  • Roho Mutagatifu atanga ubuzima kandi agatanga ubugingo
  • Roho Mutagatifu avugira muri twe no muri Kiliziya
  • Roho mutagatifu atanga kumva, kumvira no kumvikana
  • Nta sakramentu na rimwe n’ibisa na ryo muri Kiliziya byakorwa atari ku bubasha bwa Roho Mutagatifu.
  • Roho Mutagatifu atanga kandi akavugurura ingabire muri twe: ingabire y’ubwenge, ubuhanga, ubumenyi, ubudacogora(imbaraga), ubushishozi, ubujyanama n’igitinyiro cya Nyagasani.
  • Roho Mutagatifu atuma twera imbuto ze zitsinda ibikorwa by’umubiri: urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka,

imico myiza, kumenya kwifata (Gal 5,22-23).

Bavandimwe mu guhimbaza iyi Pentekosi ya 2023, biduhindure, bituvugurure. Roho Mutagatifu utanga ubuzima azaduhe n’ubugingo. Ntitukabone turiho ngo tugire ngo tubikesha ibiribwa n’ibinyobwa gusa cya ibindi dutunze: tubeshejweho na Roho. Umwuka (Roho) utuvuyemo twahwera.

Nitwemerere Roho Mutagatifu adukoreshe kandi tumusabe akoreshe Kiliziya. Ikimenyetso kizagaragaza ko adutuyemo ni uko tubasha kumva, kumvira no kumvikana. Kimwe mu bisubizo ku bibazo by’ubuzima abantu bakeneye: ni ukumvwa, gutegwa amatwi (écoute). Nyumva, nkumve.

Hari igihe umuntu abona afite ubwenge, ubuhanga cyangwa ubumenyi akabyiyitirira. Oya rwose. Ni impano ya Roho Mutagatifu. Ndetse kubura izo ngabire ni ukubura Roho Mutagatifu. Mu isi ya none, ababitswabanga n’abagishwanama bagenda bakendera kubera kutumvira Roho w’ubujyanama. Abantu babaye ba Nyamujya iyo bijya kubera kutakira Roho w’ubushishozi ngo adufashe kumenya icyiza tugomba kwihambiraho n’ikibi tugomba kwirinda. Hirya no hino mu byo abantu bakora bamwe na bamwe babikora rutege rw’imbwa nk’aho Roho w’imbaraga n’ubudacogora yazimye muri bo. Rwose dukeneye Roho Mutagatifu ngo twigiremo ingabire yo gukomera mu by’Imana kugira ngo na yo ibe mu byacu.

Padiri Nzayisenga Théoneste

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho