Nimwakire Roho Mutagatifu

UMUNSI MUKURU WA PENTEKOSITI

27 GICURASI 2012 

AMASOMO: 1º. Intu 2,1-11

2º. I Kor 12,3b-7.12-13

3º. Yh 20, 19-23 

Nimwakire Roho Mutagatifu 

Igihe YEZU KRISTU asubiye mu ijuru, ntiyasize abe ari imfubyi. Yabasezeranyije kuzaboherereza Umuvugizi. Igihe kigeze rero, yabasenderejeho ROHO MUTAGATIFU. Ni yo mpano isumba izindi yabageneye. Ntibyaheze mu magambo, kuri PENTEKOSITI, ROHO w’Imana yaramanutse maze bose batangira kubona ingabire zinyuranye zigamije kubaka Kiliziya ya YEZU KRISTU. Mu by’ukuri, Ntidutegereza ROHO MUTAGATIFU igihe kirekire. Igihe cyose twemeye YEZU WAPFUYE AKAZUKA, igihe cyose duhamya ko ari muzima, igihe cyose twiyemeje gushingira ubuzima bwacu kuri We, igihe cyose twiyumvamo ikinyotera cyo kumukurikira n’icyifuzo gihamye cyo guharanira ijuru mu by’ukuri, ubwo rwose tuba twamubonye Umuhoza. Iyo twakiriye ROHO MUTAGATIFU, ibyiza byose by’ijuru bidusesekaramo ku buryo dushobora kugera aho twiyamira nka Bikira Mariya tuti: “Umutima wanjye urasingiza Nyagasani” (Lk 1, 47). Uwakiriye ROHO MUTAGATIFU asohoka mu gice cy’abahora baganya akinjira mu cyiciro cy’abahorana ibisingizo mu mutima no ku rurimi rwabo. Ubuzima bw’ibisingizo, ni ikimenyetso cy’uko ROHO MUTAGATIFU adutuyemo. Buri kanya, iteka n’ahantu hose, uwo atuyemo arizihirwa akarangurura ati: “YEZU ni Nyagasani” (1 Kor 12, 3). Nta muntu utuwemo na ROHO MUTAGATIFU ushobora kubura amahoro: YEZU, ni wowe utanga amahoro, YEZU ni wowe ukora ibitangaza…oya! Ntabwo nzahwema kugutaramira. Ese habura iki kugira ngo ibyabaye kuri PENTEKOSITI ya mbere muri Kiliziya, n’uyu munsi bishoboke. Habura iki kugira ngo tuvuge mu ndimi? Habura iki kugira ngo dutangaze hose n’umutima ukeye ibitangaza by’Imana? Habura iki kugira ngo abantu b’amahanga yose twumvikane duhuriye ku Kuri kwa YEZU KRISTU? Habura iki kugira ngo buri wese agaragaze ibyo ROHO w’Imana amukoreramo? 

Ikibuze ni iki: GUKANGUKA. “Kanguka, wowe usinziriye! Haguruka, uve mu bapfuye, maze KRISTU akumurikire!” (Ef 5,14). Birashoboka ko abenshi twibereye mu bukristu bw’akamenyero. Uko twamye ni ko turi. Nta gihinduka. Twibereye aho, nta kindi dutekereza. Twumva uko turi, nta cyahindukaho. Turi abantu bakonje. Twajya mu misa tutajyayo, twahabwa amasakaramentu, tutayahabwa, twibereye aho, nta cyo twikopa! Ibintu byose bisa n’aho ntacyo bitubwiye: byagenda neza mu isi cyangwa muri Kiliziya, byagenda nabi, ntacyo bitubwiye cyane. Dupfa kubona icyo dushyira mu nda, na ho ibindi byo, nta kwigora. Kugira icyo dukora mu Kiliziya, kugira ubutumwa dusohoza mu itsinda iri n’iri ry’abasenga, ibyo nta mwanya twabibonera. N’iyo kandi twirebye dusanga nta byaha tugira! Ubukristu nk’ubwo, ni agahomamunwa. Ni ubukonje. Nta cyo bwunguye umuryango w’Imana. I Bulayi, abantu benshi bashishikajwe no kubatirisha abana babo, gukora iminsi mikuru y’agatangaza ku munsi w’Ukarisitiya ya mbere, ariko ntibashaka gukurikiza Ivanjili ya YEZU KRISTU. Bagendera cyane ku ivanjili y’isi barimo. No muri Afrika, ni ukwitonda tugakomeza guhugura abayoboke ba KRISTU. Nibitaba ibyo tuzinjira mu bujiji bw’iyobokamana nk’ubugaragara mu bibwira ko bakize. Abantu benshi muri iki gihe basinziriye mu buzima bw’amanjwe bibwira ko bageze ku Rukundo, rwa rundi Imana idushakaho. Bageze aho bitiranya urwo Rukundo n’amarangamutima abahuza bagasangira ibyaha bitagira ingano. Ese kuva mu rupfu birashoboka? 

Dufate urugero rw’ukuntu Ivugururwa muri ROHO MUTAGATIFU ryatangiye. Mu mwaka wa 1967, abarimu batatu bigishaga muri Kaminuza ya Duquesne muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze iminsi bibaza ku bukristu bwabo. Bari bahangayikishijwe n’ukuntu bumvaga hari icyo babuze ugereranyije n’ukuntu intumwa zakiriye ROHO MUTAGATIFU kuri PENTEKOSITI ya mbere. Ni bwo rero bafunguye amaso y’umutima wabo bumva ko na n’ubu ROHO MUTAGATIFU akorera muri Kiliziya ariko ababatijwe bakaba batakibyitayeho ngo bamwiyambaze. Batangiye gusoma Bibiliya cyane cyane Isezerano Rishya bibanda mu Byakozwe n’intumwa. Ku wa 20 Mutarama 1967, bagiye mu isengesho baramburirwaho ibiganza biyumvamo amahoro adasanzwe batangira kuvuga mu ndimi. Icyo gikorwa ROHO MUTAGATIFU adukoreramo mu gihe dusabiwe n’abavandimwe bemera YEZU KRISTU MUZIMA, ni cyo twita Batisimu muri ROHO MUTAGATIFU cyangwa ISENDEREZWA MURI ROHO MUTAGATIFU. Muri iki gihe hakunze gutegurwa igihe cy’ibyumweru birindwi bisozwa no gusaba Isenderezwa muri ROHO MUTAGATIFU. Ariko rero, ROHO MUTAGATIFU ntagira imipaka y’ibihe n’ahantu: igihe cyose twambaza tubishyizeho umutima, nta kabuza amanukira ku bamushaka akabavugurura. 

Kuri iyi PENTEKOSITI, twibaze natwe uko duhagaze mu buzima bwa roho. Ese twumva duhagaze neza imbere ya YEZU KRISTU? Ni ngombwa kwigiramo iyo nyota yo guhora twivugurura. ROHO MUTAGATIFU ahora ashaka kuducamutsa ngo dutsinde ubukonje bwose mu by’Imana. Atuzamo tukareka kuba akazuyazi. Acengera ubuzima bwose. Ayobora imibereho yacu yose. Twaba maso twaba turyamye, ROHO MUTAGATIFU aratuyobora tukarindwa imyambi ya sebyaha. Ayobora imitekerereze yacu. Anatwereka uburyo dukwiye kwifata imbere n’inyuma. Ni We utubwira amatwara ahwitse akwiye kuturanga twebwe abakristu. Atubwiriza uburyo dukundana. Atwereka ahantu hose hari icyaha tukahirinda. Anatwereka uko dukwiye kwambara. Uyobowe na ROHO MUTAGATIFU ntiyambara uko abonye kimwe n’uko atavuga ibyo abonye byose cyangwa se ngo agende aho ashaka hose. Ibyo akora byose bigaragaza niba atuwemo na ROHO MUTAGATIFU cyangwa se niba arangaye rwose. 

Muri iki gihe abantu badukanye ibitekerezo bivuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kwitwara uko ashaka! Icyo gitekerezo gishimisha cyane shitani kuko icyitwaza igasesera abantu ikabamunga ikabayobya. None se ROHO MUTAGATIFU yakwemera ko umuntu agenda yambaye ubusa cyangwa ku buryo buteye isoni? Ese ROHO MUTAGATIFU ashobora kwemera ko abantu bakora imibonano mpuzabitsina bayita urukundo kandi nta sakaramentu ry’ugushyingirwa bahawe? Secyaha ababeshya ko kurwanya iyo mikundanire bishingiye ku bitekerezo bishaje! 

Nta muntu n’umwe ushobora guhindura iri jambo ry’ukuri YEZU atubwira yifashishije Pawulo intumwa. Yatubwiye ibiranga Urukundo nyakuri kuko ari yo mbuto ya ROHO MUTAGATIFU: “ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, Ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata” (Gal 5, 22-23). Uwakiriye ROHO MUTAGATIFU, ntashobora kubeshywa ko ibikorwa by’umubiri bibyarwa na ROHO MUTAGATIFU. Ibyo bikorwa by’umubiri byo ni indurwe za sebyaha: ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika, ubusinzi, ubusambo n’ibindi nk’ibyo” (Gal 5, 19-21). 

ROHO MUTAGATIFU, iyo tumuhamagaye tumushaka koko, atuzamo akaduhugura akaduha ubwenge dukeneye bwose kugira ngo tunyure muri iyi si ku buryo butandukanye n’ibisimba bidatekereza. Dusabirane twese ubwo bwenge atanga. 

Iyi ndirimbo itubere akanozangendo k’uyu munsi.

UDUHE KUMENYA UBWENGE

R/ Ngwino we Roho Mutagatifu, ni wowe twifuza twese, uze ukomeze abakwifuza, uduhe inema zawe.

  1. Uduhe kumenya ubwenge, no kudukundisha iby’Imana, abe ari wowe utegeka, imitima y’abana bawe.

  2. Uwubaha Imana wese, ni we uzagwirizwa inema za yo: Roho w’Imana udukize, utubwirize kubakunda.

  3. Maze ujye utugira inama, tutayobywa, n’amashitani, tumenye ikizadukiza, kikazatugeza ku Mana.

  4. Wateye intumwa umwete wo kwemeza rubanda bose, ujye udukomeza twese, tubone gutsinda ibitwoshya.

  5. Uko wibukije intumwa ibyari byavuzwe na Yezu, ujye ubitwibutsa twese, tureke kubishidikanyaho.

  6. Ujye uduha kubakunda, dukore gusa ibitunganye, twoye gukunda ingeso mbi, dukunde twese uwadukunze.

  7. Dutinye Imana yonyine, kuko ari yo itegeka byose, nitugenza uko ishaka izatwitura ibidukiza. 

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU KRISTU ASINGIZWE MU MITIMA YACU.

 Padiri Sipriyani BIZIMANA