« Nimwakire Roho Mutagatifu »

Umunsi Mukuru wa Pentekosti, tariki ya 15 Kamena 2016

Bavandimwe,

Kuri uyu Munsi mukuru wa Pentekosti, ndifuza ko tuzirikana kuri Roho Mutagatifu, tunarangamira Nyagasani Yezu Kristu wamuduhaye.

1. Pentekosti itwibutsa ko Yezu Kristu ari indahemuka ku isezerano

Mbere yo kuva kuri iyi si ngo asange Se, Yezu Kristu yasezeranyije abigishwa be kutazabasiga ari imfubyi, ko ahubwo azaboherereza Umuvugizi Roho Mutagatifu. Yarababwiye ati « Niba munkunda, muzubaha amategeko yanjye. Nanjye nzasaba Data, azabahe undi Muvugizi, uzaza kubana namwe iteka. Uwo ni Roho Nyir’ukuri » (Yh 14, 15-17). Yarongeye ati « Ibyo mbibabwiye nkiri kumwe namwe, ariko Umuvugizi Roho Mutagatifu, Data azohereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose kandi abibutse n’ibyo nababwiye » (Yh 14, 25-26). «Ariko Umuvugizi nzaboherereza, aturutse kuri Data, Roho Nyir’ukuri ukomoka kuri Data, naza azambera umugabo » (Yh 15,26). Yarabibarahiriye agira ati « Ariko mbabwire ukuri, ngiye byabagirira akamaro ; kuko ntagiye, Umuvugizi ntiyabazamo, ariko ningenda nzamuboherereza » (Yh 16, 7). «Jyeweho, ngiye kuboherereza icyo Data yasezeranye. Mwebwe rero nimube mugumye mu murwa kugeza igihe musenderezwa imbaraga zivuye mu ijuru » (Lk 24, 49)

Koko nyuma y’iminsi mirongo ine, Nyagasani Yezu amaze kuzuka, yasubiye mu ijuru iruhande rwa Se. Ni byo twahimbaje ku Munsi mukuru wa Asensiyo. Naho kuri uyu Munsi wa Pentekosti, ni ho yasohoje isezerano. Yaherereje Intumwa ze Roho Mutagatifu, nk’uko yari yarazisezeranyije. Yezu Kristu ntiyica isezerano ! Nitumwizere tudashidikanya ! Nitumwumve ; nitumwumvire !

Kuva Intumwa zihawe uwo Roho Mutagatifu, zakurikije itegeko rya Nyagasani, zitangira kwamamaza zishize amanga Inkuru nziza y’Umukiro, zihindura benshi, zubaka Kiliziya. Ni we wabayoboye mu butumwa bwabo bagana amahanga, abatera ubutwari bwo kwihanganira imisaraba yose, kugeza ndetse no gupfira Uwo bemeye.

2. Natwe nitwakire Roho Mutagatifu Nyagasani aduhaye

Mu nyigisho ze, Yezu Kristu yadusabye kubaho dusa na We, dukora nka We, dukunda nka We, mbese tugera ikirenge mu cye. Yagize ati « Nimujye mukundana nk’uko nabakunze » (Yh 15, 12). « Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye » (Yh 10, 21). « Nimwikorere umutwaro wanjye kandi mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya » (Mt 11, 29). Azi neza ko ibyo tutabigeraho tutabifashijwemo na Roho Mutagatifu.

Niyo mpamvu uyu munsi icyo Yezu Kristu yakoreye intumwa ze, natwe arakidukorera. Natwe araduhunda Roho Mutagatifu. Nk’uko yazibwiye amaze kuzuka, arabwira buri wese muri twe ati « Akira Roho Mutagatifu » (Yh 20, 22). Nitwakirane rero ibyishimo byinshi iyo mpano y’ijuru Yezu Kristu aduhaye. Uwo Roho aravugurura ingabire yaduhaye igihe tubatizwa, akazidusenderezamo igihe dukomejwe.

3. Tuzitura iki Nyagasani utugabiye aka kageni?

Ko mu muco wacu wa kinyarwanda tumenya kwitura mugenzi wacu waduhaye inka y’urukundo, Yezu Kristu twarushaho dute kumwitura, we watugabiye usumba ibindi byose, ari we Roho Mutagatifu?

Ese tuzamwitura iki? Inka yiturwa indi; urukundo na rwo rukiturwa urundi. Yezu wadukunze birenze imivugire, akaza kubana natwe, agasangira na twe akabisi n’agahiye, akatugezaho Inkuru nziza y’umukiro, akatwitangira, akazukira kudukiza, akagerekaho no kutugabira Roho Mutagatifu, nimucyo natwe tumukunde. Tumwakire mu mitima yacu no mu buzima bwacu. Tumuture ubuzima bwacu hamwe n’abacu bose n’ibyacu byose.

Ku munsi wa Pentekosti, Intumwa zimaze kwakira Roho Mutagatifu, zuzuye imbaraga z’ijuru, maze zisohoka aho zari zifungiranye, nuko zitangira kwamamaza ibitangaza by’urukundo rw’Imana.

Nguko natwe uko tugomba kwitura Nyagasani utugabira Roho we Mutagatifu: tumwamamaze kandi tumubere abahamya. Roho w’Imana naduhe gushira amanga, duhashye ubwoba; dushire ubute, tugire ubwira. Dusohoke iwacu, turenge amarembo ndetse n’imipaka y’uturere n’iy’ibihugu; tugane amahanga tugere no ku mpera z’isi. Twamamaze mu mvugo no mu ngiro ko nta wundi wundi twakesha umukiro, usibye Yezu Kristu « kuko ku isi nta rindi zina abantu bahawe, ngo abe ari ryo turonkeramo uburokorwe » (Intu 4, 12).

Mugire mwese Umunsi mwiza wa Pentekosti.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Seminari Nkuru ya Nyakibanda

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho