Nimwegere Imana, na yo izabegera.

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 7 gisanzwe, Mbangikane, Umwaka A

Ku ya 25 Gashyantare 2014 – Yateguwe na Padiri Charles HAKORIMANA

Amasomo: Yak 4, 1-10 ; Z 54, 7-8, 9-10a, 10b-11a, 23; Mk 9, 30-37.

Nimwegere Imana, na yo izabegera.

Ibaruwa ya Yakobo iratwereka neza imigenzereze y’isi. Iratwereka ibyo tubona mu buzima bwa buri munsi kunzego zinyuranye z’ubuzima. Ibyo umunyarwanda yagize ati « ahari abantu ntihabura urunturuntu ». Uretse n’urunturuntu haka ubwo birenga bikaba ubugome bukabije : kwicana, kugambanirana n’ibindi bitwara ubuzima bw’abantu.

Ubugome hagati y’abantu buva he ?

Twumva henshi hari intambara, twumva henshi abantu bishwe n’abandi. Mbese ikibazo cya Yakobo nta gihe batazakibaza. Ubugome hagati y’abantu buva he ?

Bijya kuba agahoma munwa n’abamenye Kristu bakagwa muri uwo mutego.

Ikibazo imyaka yose yakomeje kwibaza ni inkomoko y’ubwo bugome. Inyamaswa hagati yazo zicana imwe ishaka kurya indi. Abantu bite ? Umuntu arica kubera irari ry’ibintu ry’iby’isi nk’uko Yakobo abivuga, yageraho akica nk’umukino. None se twihebe ? Yakobo ati «  Banyabyaha musukure ibiganza byanyu ». Icyo yakobo agamije si ukugira abo ashinja ahubwo ni ukubasaba kugarukira impuhwe z’Imana ni ukwisubiraho. Bimwe mu byo Sekibi ashoboza abantu ni ukubereka ko byarangiye nta garuriro. Yakobo ati “ Nimuyoboke rero Imana, mwiyime Sekibi maze azabahungire kure” (Yak 4,7). Nta kindi cyavura iyi si uretse kuyoboka Imana.

Ushaka kuba uwa mbere abe umugaragu wa bose.

Ku nshuro ya kabiri Yezu abwiye Intumwa ze iby’urupfu n’izuka rye. Intumwa ze ntizishaka kubyumva zifite ubwoba. Ubwoba bw’iki? Ziratinya ukuntu ibyo Yezu azibwira birimo ingorane nyinshi.

Nyamara ibyo guhura n’ingorane si byo bizishishikaje. Zishishikajwe n’imyanya zumva ko zakoreye mu gukurikira Yezu. Umuntu yagira ati “ zakoze umubare”. Ntabwo Mariko atubwira icyo zashingiragaho muri izo mpaka. Sinzi niba zararebaga ubuhanga , amashuri, abasize ubukungu bwinshi,imyaka bafite, uturere bakomokamo, ubwoko….Ikizwi n’uko bapfaga ubukuru.

Indonke, inyungu z’iby’isi nta gihe zitabangamiye imigambi y’Imana.

Yezu abashyize ukwabo ababwira uko imyanya myiza mu ngoma y’Imana bayigeraho. Mbega ukuntu bihabanye n’ibyo twibwira:

  • Ushaka kuba uwa mbere abe umugaragu wa bose,

  • Ushaka kuba uwa mbere yakira abato n’abaciye bugufi, ntahura n’abakuru n’ibikomerezwa gusa. Ahandi mu ivanjili yanditswe na Matayo bavuga kumera nk’umwana muto ( Mt 8,1-5), ariko hano avuze kumwakira.

Gukomera mu ngoma ya Yezu ni ukwicisha bugufi, kwitangira abandi no kubakorera cyane cyane twakira abato, abaciye bugufi n‘abasuzuguritse. Turangamire Yezu we utaraje kugaragirwa tumwigireho kwicisha bugufi no kwitangira abandi.

Padiri Charles Hakorimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho