Nimwige gukora ikiri icyiza

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 2, Igisibo 2014

Ku ya18 Gashyantare 2014 – Mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Iz 1, 10.16-20;  2º. Mt 23,1-12

Dukomeje igisibo gitegura Umunsi Mukuru wa Pasika. Nk’uko tuzabizirikana cyane igihe kigeze, muri Pasika ya YEZU KRISTU dusangamo igisobanuro cy’ubuzima bwacu. Abantu bose bakesha kubaho ineza y’Imana yigaragaje muri YEZU KRISTU watsinze urupfu agatangaza Ubuzima bw’iteka. Ubuzima bw’iteka butabaho, kuba kuri iyi si byaba bitumariye iki? Nta cyo; turabihamya abo Imana yagiriye Ubuntu ikabahumura ubwenge bakamenya inzira y’ijuru. Nk’uko abavandimwe bakomeje kubisobanura mu nyigisho zabo, igisibo ni igihe cyo kwisubiraho, gusenga no guhuza abantu n’Imana twifashishije ineza yatubuganijemo. Igisibo, ni igihe cyo kwitegura guhimbaza ibirori by’Umutsindo wa YEZU KRISTU n’umutsindo wacu muri We. Bityo, igisibo kiba inzira yo kwihugura mu by’Imana. Umuhanuzi Izayi aragira ati: “Nimwige gukora ikiri icyiza, muharanire ubutabera, murenganure urengana, murwane ku mfubyi, mutabare umupfakazi”. Na ho YEZU mu ivanjili ati: “Nimukore kandi mukurikize icyo (Abigishanategeko n’Abafarizayi) bababwira cyose, ariko ntimukigane imigenzereze yabo…”.

Nk’uko tubizi, kuva mu ntangiriro za Kiliziya, abashakaga kubatizwa kuko bemeye Inkuru Nziza bategurwaga bihagije maze indunduro y’imyiteguro ikaba mu gisibo. Batozwaga gusenga bihagije bakanazirikana icyo Inkuru Nziza ivuga; batozwaga kuzirikana Ijambo ry’Imana no gukunda YEZU KRISTU kuruta byose. Baragenzurwaga bihagije maze uwo basanze abangikanya ubwigishwa n’imigirire ihabanye n’Ivanjili bakamuhigika ntahabwe Batisimu kugeza igihe azagaragaza ko amaze gusobanukirwa. Kubera ubwo bwigishwa bunoze, habonetse abakristu bahamye ndetse abenshi bagaragaza impumuro y’ubutagatifu bakiri ku isi. Nta nzira z’uruvangitirane zashobokaga kuri bo, kuko batozwaga rwose ubumenyi nyabumenyi: bigishwaga gukora ikiri icyiza. Icyo cyiza bigishwaga ni ugukunda ibya KRISTU byose bikababera isoko y’imibereho yabo. Ni byo koko; nta mwarimu usumba Umwigisha wacu YEZU yatubwiye mu ivanjili ya none. Abataramumenye bikomereje guta igihe mu Bitabo by’Amategeko babicukumbura ku buryo bwa gihanga nyamara Nyir’ugutangaza ayo Mategeko aje bamurebera ku rutugu! Abo ni Abafarizayi n’Abigishamategeko bicaye ku ntebe ya Musa bagashishikazwa no kuvuga amagambo gusa atagize aho ahuriye n’ibikorwa byabo. Cyakora batangazaga ugushaka kw’Imana mu magambo gusa nyamara imigirire ikaba mibi kuko banze kumva YEZU waje gusobanura no kuvugurura Amategeko. Muri rusange Abayahudi, cyane cyane abo b’indobanure, bashimishwaga n’iyobokamana bakishimira no kubigaragaza inyuma nko gutamiriza ku gahanga udupapuro twanditseho Amategeko! Kubumva ni byiza, gukurikiza imigirire yabo ni bibi.

Turashaka kwihugura. Ni ngombwa kureka Umwigisha w’ukuri akadusobanurira. Nta mwigisha uvuga ubutumwa ngo bigire akamaro atari kumwe n’Umwigisha Mukuru. Iki gisibo dukomeje, kidufashe kwibohora ibituziga, tumenye neza igikwiye, tugire ubwenge bwuzuye, bitume dusohoza neza ubutumwa bwacu. Uwabatijwe wese biramureba. Azagaragaza ko yize gukora ikiri icyiza niyemera gushyira imbere ibyo YEZU KRISTU yashyize imbere: kuyoborwa n’ugushaka kw’Imana Data Umubyeyi wacu no kwitandukanya n’ibimuyobya; kwisukura yitandukanya n’ibikorwa bibi; guharanira ubutabera no kurenganura urengana.

Dusenge kandi dusabe imbabazi kubera ubugwari bwaturanze bunaturanga kenshi na kenshi iyo dutinya gutangaza ikiri ukuri kubera ubwoba cyangwa ubuhumyi Sekibi atwinjizamo. Uhoraho ashaka gukiza abantu bose ikibi n’inabi iyo ari yo yose ibatandukanya n’inzira igana ijuru. Dusabe imbaraga zo kumwizera bishyitse We ugamije no kumvisha inyigisho ye abatware ba Sodoma n’abantu b’i Gomora. Twakire inyigisho ye kandi tuyitangarize bose nta pfunwe biduteye.

YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho