Nimwigiremo umunyu kandi mubane mu mahoro

Inyigisho yo kuwa kane w’icyumweru cya 7 gisanzwe, Umwaka A

Tariki ya 23/02/2017  Mutagatifu Polikarpo

ISOMO RYA MBERE : Mwene Siraki 5,1-8; IVANJILI : Mariko 9,41-50.

Bavandimwe,

Mu butumwa Yezu Kristu yahaye abigishwa be hari aho abahamagarira kuba “umunyu w’isi” nk’uko tubisanga mu Nkuru nziza uko yanditswe na Matayo 5,13. Ubwo butumwa busobanuye byinshi. Umunyu wongera uburyohe mu mafunguro ndetse ukaba wanakoreshwa mu kurinda amafunguro kwangirika vuba.

Kuba Yezu asabye abigishwa be kwigiramo umunyu, ni ukubasaba guhora batanga icyanga cy’ubuzima ku babagana kandi bakabafasha kuboneza inzira y’ubugingo bw’iteka. Icyo cyanga abigishwa na bo bagikomora ku wabatumye. Abigishwa basogongeye ku buryohe bukomoka kuri Kristu barabihamya. Dufate ingero nkeya muri nyinshi dusanga muri Bibiliya:

–          “Nyagasani, twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka!”(Yohani 6, 68)

–          “Mwigisha, kwibera hano ntako bisa; reka tuhace ibiraro bitatu…”(Mariko 9,5)

–          «Mbega ukuntu imitima yacu yari yuzuye ibinezaneza igihe yatuganirizaga mu nzira, adusobanurira Ibyanditswe!» (Luka 24:32)

Kuba Yezu atanga ubugingo bw’iteka, abahuye na We bakumva batamuva iruhande, agatera ibyishimo abagendana na We, ibyo ntawe ubishidikanya. Kugira ngo ubwo bugingo atanga, ibyo byishimo atanga, ayo mahoro atanga bigere ku mpera z’isi, akeneye abemera gutumwa na We, bagakomeza ubutumwa yatangiye. Barahirwa abo bose bitangira kogeza Inkuru Nziza nta buryarya. Barahirwa abo bose bashyigikira iyogezabutumwa. Ntibazabura igihembo cyabo. Barahirwa kandi abantu bose bitandukanya n’icyaha, bagahitamo Ingoma y’Ijuru. Ingoma y’ijuru ariko iraharanirwa, ab’ibyihare ni bo bayikukana (Matayo 11,12).

Urugero rw’uyu munsi ni mutagatifu Polikarpo : ubwo umucamanza yamubwiraga  ati : « Cyono niba waranasaze, girira izo mvi zawe byibuze, maze uvume Kristu, maze nkunde nkurekure utari waribwa n’intare ngo zigutanyaguze ». Polikaripo yarasubije ati : « Cyo se, namukoreye imyaka mirongo inani n’itandatu anyitura ineza gusa, maze ubu mbirengeho muvume koko ? Muvume ari umubyeyi wanjye, Nyagasani n’umwami wanjye ? » Nuko yubura amaso arasenga ; bamujugunya mu itanura aririmba kandi asingiza Nyagasani. Ngibyo gukomera kuri Kristu  ukirinda guhemuka.

Uko umunyu urinda amafunguro kwangirika, ukazitira ububore, Nyagasani Yezu aradusaba twese kwirinda kumungwa n’icyaha. Tuzabikesha kwemera no kugarukira Imana bwangu: “Ntuzatindiganye mu kugarukira Uhoraho, ngo uhore ubyimurira ejo hazaza.” (Mwene Siraki 5,7).

Nyagasani aguhe kudakayuka kuko umufite maze ukunde abandi nk’uko wikunda, abo mubana, abo mukorana, abaturanyi bagukeshe kugira ibyishimo n’amahoro.

Uko umuriro utwika, ugakuraho, ugasukura, ugahindura ibintu ukundi, ukoroshya ibyari bigagaye, ugashyushya ahakonje , Nyagasani aguhe  gusukurwa n’umuriro wa Roho Mutagatifu:

Ngwino, Muhoza, Ngwino utuyobore Wuhagire icyari gicapfuye, wuhire icyari cyumiranye, womore icyari cyakomeretse.  Ugonde icyari indahetwa,ususurutse icyari gikonje, uyobore icyari cyatannye.

Padiri Bernard KANAYOGE

Montréal, Canada

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho