Inyigisho: Nimwigireyo mwa nkozi z’ibibi mwe

Ku wa kane w’icyumweru cya 12 gisanzwe, C, 2013

Ku wa 27 Kamena 2013

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intg 16, 1-12.15-16; 2º. Mt 7, 21-29

Inyigisho Kiliziya itugezaho buri munsi zigamije kudufasha kwitegura kuzahura na we kuri wa munsi yigeneye. Uwo munsi ushobora kuzadutungura. Ntituzi isaha n’igihe. Icyo tuzi tudashidikanya ni uko uko bukeye buri wese agenda agana uwo munsi utagira uko usa.

Kuri uwo munsi tuzinjizwa mu Ngoma y’Ijuru maze twishimane na Bikira Mariya, abamalayika n’abatagatifu bose. Birashoboka ko uwo munsi tuzababara bitewe n’intege nke z’umubiri. Abacu na bo bazababara kuko batazongera kutubona n’ubwo na bo nta gisekuru kizashira batawugezemo. Amarira y’urupfu rw’umubiri azakurikirwa n’ibyishimo bidashira. Kwivutsa ibyo byishimo bidashira ni ukwihemukira. Kubivutswa n’abandi bantu cyangwa n’ibintu, biragatsindwa. Ni yo mpamvu ejo YEZU yadushishikarije kwitondera abahanurabinyoma.

Nta gushidikanya, umuntu wese wumva inyigisho za YEZU akazitaho, azagera ku munsi wa nyuma yiteguye kwinjira mu ijuru. Ubukristu YEZU KRISTU aduhamagarira, ni ubuzima bwuzuye buzira ukwibeshya. Uwibeshya ko aburimo, ni wa wundi uhera mu bintu bigaragara inyuma gusa nyamara umutima we akawukingurira Sekibi n’abambari be. Uwibeshya, ni uwibera mu bye akanga gusenga no gusingiza Imana Data Ushoborabyose. Uwo Sekibi irindagiza ikamuheza mu mwijima, ni uwumva inyigisho z’Ivanjili akazisuzugura yibwira ko ari inkuru Kiliziya yihimbiye. Na none umuntu wibeshya ni wa wundi usukiranya amagambo ngo arasenga: ni we YEZU yavugaga ko amubwira ngo ‘Nyagasani, Nyagasani’.

YEZU KRISTU uyu munsi aduhamagariye kwihatira gukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka. Mu Ivanjili yanditswe na Yohani, YEZU KRISTU asobanura ko ibyo Data wo mu ijuru ashaka ari ukubona uwo yatumye tukamwemera (Yh 6, 40). Kwemera YEZU KRISTU, ni ukubaho ku buryo aba ari we nshuti yacu ya mbere. Ni ukwiyumvamo ibyishimo byo kubana na We. Ni ukubahiriza inyigisho zose yatugejejeho zituma tumukunda mu Butatu Butagatifu kandi urukundo rukagera ku bantu bose, urukundo ruzira ikizinga cy’icyaha icyo ari cyo cyose.

Utihatira gukora ibyo Data ashaka yubaka ku musenyi. Ibyo arimo byose bizasenyuka bishegeshe ubugingo bwe. Ni yo mpavu dukwiye guhora dusabirana tunafashanya kugira ngo ibyiza bidutegereje bitazaducika bigatuma turira ubuziraherezo. Twaremewe kwishimana n’Umukiza wacu. Twirinde kuzumva kuri wa munsi atubwira ngo nimwigireyo mwa nkozi z’ibibi mwe. Duhore twumva ijwi ryiza ritubwira ngo nimuze nshuti zanjye twishimane iteka mu ijuru.

Mutagatifu Siliro wa Alegisandriya, udusabire!

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YEZU KRISTU ASINGIZWE UBU N’ITEKA RYOSE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho