Nimwihangane, Nyagasani ari hafi

Inyigisho yo ku cyumweru cya 3 cya Adiventi, A, 11 Ukuboza 2016

Amasomo: Iz 35, 1-6a.10; Zab: 145, 7-10; Yak 5, 7-10; Mt 11, 2-11

1.Kugeza igihe Nyagasani azazira

Ubu ni bwo butumwa duhisemo kwibandaho kuri iki cyumweru: kwihangana kugeza igihe Nyagasani azazira. Ibaruwa ya Yakobo isa n’aho igenewe gufasha abantu bose bari mu bibazo binyuranye. Yakobo yiyemeje kubagezaho ijambo ry’ukuri ribahumuriza. Amasomo y’igihe cya Adiventi hafi ya yose abwiriza abantu kwizera amasezerano y’Umukiza. Koko rero abari ku isi bose, nta mukiro urenze uwo Imana Data Ushoborabyose atanga. Imana ni Umushoborabyose, ni isoko y’ibyiza n’ubutungane bwose. Abantu bamwe na bamwe, ibyo barabizi kandi barabyemera bikabaronkera amahoro n’amizero y’ijuru n’ubuzima bw’iteka. Hari n’abandi bari kuri iyi ariko badatekereza bihagije ku buryo ibyo bayibonaho, ari ibibashimisha, ari ibibahungabanya, byose babyakira uko bagahebera urwaje cyane cyane mu bibatera ubwoba byanabagirira nabi. Ibyo bishobora guterwa kandi no kurambirwa ibibi byo ku isi, wabona nta muti nta gisubizo, ukabaho nk’ingaruzwamuheto! Ni yo mpamvu ari ngombwa gukanguka no kumenyesha amaizero muri Nyagasani.

  1. Kurwana inkundura

Uwagize amahirwe wese yarasobanukiwe kandi arakenyera akarwana inkundura kugira ngo amizero y’Umukiza amubesheho anamenywe n’abandi bose bakire. Uwo wasobanukiwe, abaho mu kuri maze kuri iyi akitegereza ubutayu n’ubutaka bubi, abananiwe, abadandabirana, abakutse umutima n’abari mu mazi abira…Abagirira impuhwe akifuza ko bamenya ko abanzi n’abagome bose batazasumbya ububasha Imana ikiza. Ni cyo umuhanuzi Izayi yemeza agira ati: “Nimukomere mwoye gutinya; dore Imana yanyu. Ije guhora abanzi banyu, ni cyo gihembo cyanyu. Iraje ubwayo kubakiza”. Ububabare burenze urugero abantu bahura na bwo, ni ibibaca intege maze abatari bake bakagamburuzwa ndetse bamwe bagahaka ukwemera kwabo. Ibyiciro by’ababaye biri hirya no hino ku isi ari mu gihe cyahise, ari ubu ari no mu gihe kizaza…Iyi si ni akabande k’amarira, ariko ikibabaje ni uko hari abantu bamwe na bamwe bahinduka injiji, gusoma ibyo Imana yanditse mu byo yaremye ntibabyiteho maze ahubwo bakarwanya icyiza bakimika inabi bagamije ikuzo ryabo gusa. Umuntu uri mu nzira y’ubugome cyakora, nta kumuciraho iteka kuko Shitani yadutse mu isi igashukashuka Eva na Adamu, ni yo ikomeza urugamba yifashishije abamalayika bayo babi ari byo bikomangoma by’umwijima na roho mbi zo mu kirere zitanga urupfu.

  1. Nyagasani na we yarababaye

Nyagasani yashatse kurokora muntu, maze akoresha uburyo muntu adashobora kwiyumvisha mu bwenge bwe: Nyagasani yigize umuntu maze atuvukira ari Umukiza udusezeranya ibyiza byinshi mu Ngoma ye izahoraho iteka. Yatweretse uko urugamba tugomba kururwana: gukoresha ineza n’ukuri biranga isengesho mu rukundo rwihangana. Yokobo ati: “Ku byerekeye ububabare n’ubwiyumanganye, nimufatire urugero ku bahanuzi bavuze mu izina rya Nyagasani”.

Yohani Batisita wabaye integuza ya Yezu Kirisitu, we n’abamubanjirije, bigishije abantu kwitegura Umukiza. Ntibagize ubwoba bwo guteguriza Umukiza kuko bari barafunguriye ubwenge n’ubushake byabo amizero y’ubuzima bw’ukuri bw’Imana. Nta cyari kubatera ubwoba. Baranzwe n’ukwihangana mu bitotezo bahuye na byo. Umubisha Herodi yaramufunze amuca umutwe ariko kugera ku ndunduro ntiyigeze ata ukwemera muri Yezu Kirisitu. Yohani uwo, igihe abajije ati: “Mbese uri Wawundi ugomba kuza, cyangwa dutegereze undi?”, yagaragaje ko atangarira uburyo Yezu yatangiye akora nk’Umucunguzi ukiza kandi ubabarira utameze nk’umucamanza uhana abagome akabatera ubwoba.

  1. Tuzirikane

Kuri iki cyumweru, tuzirikane ubu butumwa maze twigane ubutwari bw’abahanuzi, dukore uko dushoboye, cyane cyane abigisha, Ijambo twamamaza mu izina rya Yezu Kirisitu ribe ijambo ry’ubuhanuzi rihumuriza abari mu mazi abira, ryomora ibikomere bikomeye, rihumura abahumye, rikwiza ukuri aho sekinyoma yaritse. Dusabire abigisha, barindwe kuba nk’urubingo ruhungabanywa n’umuyaga, birinde n’andi matwara anyuranye n’umurimo wo kuba intumwa y’Umukiza muri iyi si.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu, Damasi, Daniyeli, Barsabasi, Sabini, na Maraviyasi wa Yezu, badusabire ku Mana Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho