Nimwikorere umutwaro wanjye kandi mundebereho

Inyigisho yo ku wa 3 w’icyumweru cya 2 cya Adiventi

Ku ya 12 Ukuboza 2012 

AMASOMO: 1º. Iz 40, 25-31; 2º. Mt 11, 28-30 

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Nimwikorere umutwaro wanjye kandi mundebereho 

Ni ko YEZU KRISTU avuze. Abarushye n’abaremerewe muri uru rugendo turimo, ni benshi. Twese tuributswa ko tutahawe umutwaro urenze imbaraga zacu. N’ikimenyimenyi, ni uko umwaka ushira undi ugataha tugitaka ariko ubuzima bugakomeza. YEZU KRISTU aradukunda cyane. Aduhora hafi. Kumugirira icyizere ni byo biduha gukomera no gukomeza urugendo. Abakiri bato baradohoka n’abagabo b’inkorokoro bagasubira inyuma. Ariko abiringira Uhoraho bazongera kubona imbaraga.

Wowe ugiye gucika intege mu mubano wawe n’umugabo wawe, zirikana imyaka amasezerano yanyu amaze ! Buri munsi uraganya ukiganyira gukomeza. Nyamara imyaka ishize n’isigaye, ntaho bihuriye. Uwatumye ukomeza isezerano mu myaka ishize, no mu myaka iri imbere azaguhagararaho. Wicika intege rero kuko Uwatsinze urupfu akurebana URUKUNDO muri iyo nkike urimo. Nawe umaze imyaka uganya kuko uri umukene, humura n’uyu mwaka uzashira n’utaha urangire ukiriho ! Kuganya si byo bitubeshaho. Umuziro ni ukuba isoko y’amaganya n’akaga k’undi. Duhagaritswe n’Uwahanze ibiriho byose akatwoherereza Umwana we YEZU KRISTU. Tubeshejweho n’Uduha umwuka duhumeka tukanamenya aho Roho we atwerekeza. Nawe mujene wihebye, ihebere Imana Ishoborabyose ukurikize ijambo YEZU KRISTU yakubwiye ukibatizwa kugeza ubu. Ifate maze abagukunda urukuzingamisha babure aho bafata, ntuzahwema kubaho mu mahoro nyayo no kubona igikwiye mu gihe gikwiye. Erega nturi wenyine, Uwagupfiriye aragupfumbase, wicikira ibigucurika bitagucucurira umuco mwiza ugucisha ahakomeye.

Ko bucya bukira amaherezo azaba ayahe? Aba- KRISTU turindwe iyo nkeke dukere guhora dusingiza Uwadupfiriye. Buke tumukeza bwire tubwiriza izina rye ritagatifu. Ntibugake dukanuye amaso, ntibukire twijimye. Twitoze kwitegereza ibyiza byose yaremye byuzuye ijuru n’isi maze turindwe kuba inkorabusa. Dukore ibyo dushinzwe mu byishimo n’umwuka mwiza, ni yo nzira yo gutwara neza imitwaro YEZU atwakira iyo tumukundiye.

YEZU KRISTU AKUZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho