Inyigisho yo ku wa kabiri – Icyumweru cya 11 gisanzwe, C, 2013
Ku wa 18 Kamena 2013
Padiri Alexandre UWIZEYE
Nimwikundira gusa ababakunda, muzahemberwa iki ? (Mt 5,43-48)
Bavandimwe,
Turakomeza kuzirikana inyigisho Yezu yatangiye mu mpinga y’umusozi, yerekana uburyo bushya abamukurikiye bagomba kubaho kugira ngo bazagere mu ikuzo ry’ijuru. Uyu munsi aratubwira amagambo akakaye, atarigeze avugwa n’umuntu n’umwe kuri iyi si. ‘Jyeweho ndabawiye ngo « Nimukunde abanga, musabire ababatoteza ». Aya magambo nta dini na rimwe ryigeze riyigisha ku buryo busobanutse kandi budasubirwaho. Mbese twavuga ko ari umwimerere wa Yezu, ari umwihariko w’abakristu.
Yezu aradusaba kureba Imana umubyeyi wacu tukamwiga ingendo. Imana ivusha izuba ku babi no kubeza kandi ivubira imvura abatunganye n’abadatunganye. Abayikunda n’abatayikunda ntihwema kubasesekazaho imigisha yayo. Niba turi abana b’Imana, kandi turi bo koko kubwa batisimu twahawe, tukomba guhora duhananira gukora nka Yo. None se umwambari w’umwana ntagenda nka se !
Ijambo urukundo naryo dukwiriye kurigarukaho. Impyisi ivuga ko ikunda intama, ifi igakunda amazi, hakaba abakunda akagwa, umusore agakunda umukobwa,umubyeyi agakunda abana be. Ni ijambo rimwe rikoreshwa ariko ridasobanura kimwe. Hari urukundo rw’ubwikunde, rugamije inyungu iyi n’iyi. Si rwo Imana itwigisha. Aha tubonye akanya twasoma igisingizo cy’urukundo mu ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye abanyakorinti umutwe wa 13. Atubwira ku urukundo rutarakara, rutagira inzika, rutishimira akarengane ahubwo ruhimbazwa n’ukuri. Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rwizera byose. Pawulo yongeraho ko ibindi byose bizashira, ariko urukundo rukazaduherekeza kugera mu ijuru. Koko rero Mutagatifu Yohani w’umusaraba avuga ko urubanza tuzacirwa niturangiza urugendo rwacu hano ku isi, ruzashingira ku rukundo twakunze Imana n’abo turi kumwe.
Nkiri muto numvaga abanzi ntabo, nta n’impamvu yo kwangana. Mu myaka yakurikiyeho, mu Rwanda ibintu byarahindutse. Inzangano zishinga imizi, zibona n’abazihembera aho kwigisha urukundo.
Muri iki gihe, iyo Yezu adusabye gukunda abatwanga, twumva neza abo ari bo, ndetse tukaba « twabadoma ko urutoki » wa mugani w’abavukanyi bacu bo hakurya y’Akanyaru. Aha rero niho twumvira uburemere bw’ariya magambo ya Yezu. Niho tubonera wa muryango ufunganye Yezu atubwira, unyurwamo na bake, igihe abandi bayobotse inzira y’igihogere ijyana mu cyorezo (Mt 7,13-14).
Mu myitozo ngororamubiri, harimo gusimbuka urukiramende. Hari aho bagera, bagenda bazamura ka gati, hakabura n’umwe uhasimbuka. Bose bakarunera. Icyo gihe barekeraho kuko umutambiko baba bawushyize kure.
Aho Yezu umutambiko ntiyawushyize aharenze imbaraga za muntu ? « Mwebwe ho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane » buriya koko hari uwabishobora?
Icyakora Yezu ibyo yigisha abishyira mu bikorwa. Mwibuke igihe yari ku musaraba avirirana, asigaranye akuka gake. Luka atubwira ko yasenze avuga ati “Dawe, bababarire kuko batazi icyo bakora” (Lk 23,34).
Hari abahita bavuga bati « Ni uko nyine Yezu ari Imana. Ese umuntu usanzwe yabishobora ? » Yabishobora atari ku bwe, ahubwo ku bwa Yezu umutiza imbaraga. Mwibuke Mutagatifi Felisita. Yari muri gereza, afungiwe ko ari umukristu. Hari igihe cy’ibitotezo bikomeye mu kinyejana cya gatatu nyuma ya Yezu. Felesita yari atwite, aza gufatwa n’inda arataka cyane. Uwari urinze gereza aramubwira, atu « ese ko numva induru yabaye yose, nibabagaburira intare n’ibindi bikoko uzataka ibingana iki ? » Felisita aramusubiza ati « Biratandukanye. Ubu ni njye ubabara, ariko icyo gihe ntabwo azaba ari ari njyewe. Azaba ari Kristu muri njye. Kristu nkunda kandi nemera azantera imbaraga ».
Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa batubwira urupfu rwa Mutagatifu Sitefano. Niwe wa mbere wahowe ukwemera. Mbere yo gupfa, yasabiye abishi be ati « Nyagasani, ntubahore iki icyaha ».(Intu 7,60).
Urukiramende rero ntirurenze ubushobozi bwacu, ahubwo nitwe tutazi gusimbuka. Ubwo buri wese arasabwa gukora imyitozo. Nibyo Pawulo atubwira agereranya ubukristu n’isiganwa kuri sitade, aho buri wese aharanira gutsinda. Ati ” Ntimuzi se ko abasiganwa ku kibuga cy’imikino biruka bose ariko igihembo kikegukana umwe? Ngaho rero nimwiruke namwe kugira ngo mwese mugitsindire. Urushanwa wese yigomwa byinshi, kandi aba aharanira ikamba rizayoka; naho twebwe iryo duharanira ntirizashira” (1 Kor 9,24-27)
Bavandimwe, dukomeze kuzirikana inyigisho ya Yezu itanganywe ububasha. Roho Mutagatifu aduhumure turusheho kuyisobanukirwa kandi aduhe ubutwari bwo kuyishyira mu bikorwa.