“Nimwinjirire mu muryango ufunganye”

Ku wa kabiri w’icyumweru cya 12 Gisanzwe giharwe, A, 27/6/2017

Bavandimwe,

Ineza n’amahoro bituruka kuri Nyagasani Yezu Kristu bihorane namwe.

Nyuma y’uko ejo Nyagasani atugiriye inama nziza yo kudacira abandi urubanza no kutigira ba miseke igoroye kandi turi ba nenge itirora, uyu munsi Yezu mu Ivanjili ye aratugira izindi nama eshatu z’ingirakamaro mu buzima bwacu bwa gikristu: Kudahumanya ibintu bitagatifu, kugenzereza abandi uko natwe twifuza ko batugenzereza no kwinjirira mu muryango ufunganye. Ndifuza ko twahagarara gato kuri iyi nama ya gatatu.

Yezu Kristu aratwigisha ko hari imiryango ibiri: hari umuryango wagutse n’umuryango ufunganye. Hari n’inzira ebyiri : inzira y’igihogere n’inzira y’impatanwa. Amaherezo y’iyo miryango yombi n’izo nzira zombi aratandukanye. Umuryango wagutse n’inzira y’igihogere bijyana mu cyorezo kandi abahanyura ni benshi. Umuryango ufunganye n’inzira y’impatanwa bijyana mu bugingo, nyamara ibyo bibonwa na bake !

Nuko rero Nyagasani Yezu wifuza ko turonka ubugingo akatugira inama agira ati « Nimwinjirire mu muryango ufunganye, nimunyure mu nzira y’impatanwa, niba mushaka kugana ubugingo ».

Bavandimwe,

Ntibyatugora gusobanukirwa n’iyo miryango yombi, ndetse n’izo nzira uko ari ebyiri Yezu atubwira. Umuryango wagutse n’inzira y’igihogere bisobanura bwa buzima tubamo tugengwa na kamere yacu, dushimishwa no gukora ugushaka kwacu bwite aho gukora ugushaka kw’Imana no gukurikiza amategeko yayo. Ni cya gihe tudashaka ngo kwinaniriza ubusa no kwigomwa. Ni bwa buzima burangwa no gukurikiza gusa ibyiyumviro by’umutima wacu n’ibyifuzo n’irari by’umubiri wacu. Kunyura mu muryango wagutse no mu nzira y’igihogere ni ukwigira ikigenge no kwemera kuba ba nyamujya iyo bijya. Ni ukureka inabi ikatuganza no kwimika ikibi mu buzima bwacu. Ariko nk’uko Yezu yabitubwiye, ibyo byose bijyana mu cyorezo, ni ukuvuga mu rupfu rw’iteka.

Umuryango ufunganye n’inzira y’impatanwa bishatse kuvuga bwa buzima bwa gikristu burangwa no guharanira gukora icyiza, kubaho mu rukundo, mu bwitange, mu butabera, mu kubabarira abandi, mu gukunda no gusabira abatwanga n’abadutoteza, mu kugira ubuntu n’umutima usukuye, duharanira buri gihe gukora ugushaka kw’Imana no kuyoborwa na Roho wayo ; mbese ni ibintu byose biranga umuntu uharanira kuba intungane nk’uko Data wo mu ijuru ari intungane. Tuzi ko ibyo byose bitoroshye kubigeraho. Ni yo mpamvu bibonwa na bake. Koko rero bidusaba kwigomwa, no kwitsinda ; gutsinda kamere yacu n’ibishuko bya Sekibi. Bidusaba guhora turwanya icyaha mu buzima bwacu. N’ubwo ariko bitoroshye, ni byo biganisha mu byishimo nyakuri, mu ihirwe rihoraho no mu bugingo bw’iteka.

Bavandimwe,

Yezu Kristu ni we muryango, ni we rembo. Ni We ugira ati « Ndababwira ukuri koko: ni jye rembo ry’intama… Ni jye rembo; uzanyuraho yinjira azakizwa, azishyira yizane kandi abone urwuri » (Yh 10, 7.9). Yezu ni We kandi « Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo ». Nta we ugera kuri Data atamunyuzeho (Yh 14, 6).

Gukurikira Kristu no kumunyuraho, hari icyo bidusaba ; bidusaba kwisubiraho, kwigomwa, kwitsinda, kwitanga, kudakururwa n’akaryoshye k’iyi si, kwakira no guheka imisaraba yacu. Koko rero ni We ugira ati : « Niba hari ushaka kunkurikira ajye yiyibagirwa ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire ! » (Mt 16, 24).

Umuryango ufunganye n’inzira y’impatanwa, ni nka ya nzira Yezu yeretse wa musore w’umukungu wari umubajije icyo yakora kugira ngo aronke ubugingo bw’iteka (Mt 19, 16). Yezu yaramusubije ati « … niba ushaka kugera mu bugingo, kurikiza amategeko » (Mt 19, 17). Umusore amaze kumubwira ko yayakurikije, Yezu yamweretse indi ntambwe agomba gutera, agira ati : « Niba ushaka kuba intungane, genda, ugurishe ibyo utunze, ibivuyemo ubihe abakene, maze uzagire ubukungu mu ijuru ; hanyuma uze unkurikire ». (Mt 19, 21). Ngo umusore amaze kumva ibyo, yakuyemo ake karenge, agenda ababaye kuko yari atunze ibintu byinshi. Yari yarakurikije amategeko y’Imana, nyamara mu mutima we harimo icyamubujije kunyura mu muryango ufunganye Yezu yari amweretse; umutima we wari ukiboshywe n’umurunga w’ubukungu!

Ibyo se byaba bishatse kuvuga ko inzira igana ubugingo idashoboka? Iki gisubizo umwana yagerageje gutanga nikitubere urundi rumuri mu kurushaho gusobanukirwa. Yagize ati : « Umuryango urafunganye kuko umuntu agomba kuba muto kugira ngo awunyuremo ». Aho uwo muryango ntudukomerera kuwunyuramo kubera ko twanga guhinduka ngo tumere nk’abana bato ? Yezu ati : « Ndababwira ukuri : nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, ntimuzinjira mu Ngoma y’ijuru » (Mt 18, 3).

Bavandimwe,

Uyu munsi twisuzume kandi twibaze: Ndimo kwinjirira mu wuhe muryango? Mu muryango wagutse cyangwa mu muryango ufunganye? Ndimo ndagana iyihe nzira? Inzira y’igihogere cyangwa inzira y’impatanwa? Nitwumve kandi dukurikize inama Nyagasani atugiriye. Niba dushaka kubaho, niba dushaka kuronka ubugingo bw’iteka, nitwinjirire mu muryango ufunganye.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Yateguwe na Padiri Balthazar Ntivuguruzwa

Seminari Nkuru ya Nyakibanda

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho