Nimwishime, muhimbarwe, dore Imana yanyu ije kubakiza

Inyigisho yo ku cyumweru cya 3 cya Adiventi, A, 2013

Ku ya 15 Ukuboza 2013 – Mwayiteguriwe na Padiri Théophile NIYONSENGA

Amasomo: Iz 35, 1-6a.10, Zab 145 (146), 7, 8,9ab.10a, Yak 5, 7-10;  Ivanjili: Mt 11,2-11

Bakristu bavandimwe, Yezu Kristu akuzwe. Icyi cyumweru cya 3 cya Adventi cyitwa Icyumweru cy’ Ibyishimo: Laetare. Nitwishime tunezerwe, dore Nyagasani Imana yacu aje kudukiza (Iz 35, 4).

Ariko se twishimiye iki? Akenshi mu minsi mikuru isoza umwaka, Noheli n’ ubunani; abantu benshi yewe n’ abakennye barikokora kugira ngo bishime; barya, banywa, bagura utwambaro dushya… Hari n’ ubwo ubaza abana ikintu bishimira muri Noheli bakagusubiza bafatiye mu byo kurya bidasanzwe babagurira,… Aha si ho hari ibanga ry’ ibyishimo by’ iki cyumweru!

Ibyishimo duhimbaza, ni ibituruka ku Mushyitsi muhire uje muri twe, iwacu, mu byacu, nta na kimwe yihungije cya muntu uretse icyaha. Ni Yezu Umwana w’ Imana. Ibi byishimo bigereranywa na kwa kundi umuntu aba ategura ubukwe, yabona iby’ ibanze byose bimaze kwegerana, abona hari aho agejeje, akiruhutsa akajya ahagaragara kugira ngo arebe aho abakwe bageze ngo abakire. Aba abona igihe kigeze ngo baze kuko aba yiteguye neza. Naho utunguwe, utiteguye, aba yumva abashyitsi bakererwa nibura akabanza akitegura.Iyo bamubwiye ko baje bageze bugufi, aratunekwa, akabura icyo afata n’ icyo areka, agata umutwe. Bakristu, ntituzatungurwe n’ ubukwe n’ amaza ya Ntama w’ Imana.

Mur uru rugendo rwa Adventi, niba warigoroye n’ Imana n’ abavandimwe, niba wihatira gukomera ku mategeko y’ Imana n’ aya Kiliziya, ugaharanira gutsinda no guhagarara gitore ku rugamba rw’ ubutagatifu, ufite uburenganzira bwo kwishima.

Mu isomo rya mbere: Umuhanuzi Izayi atangarije umuryango w’ Imana ko Imana ikiwufiteho umugambi w’ umukiro. Bari mu buhungiro, mu kaga no mu bucakara bamazemo imyaka 40! Bahebeye urwaje! Ngo akaje karemerwa. Izayi aba arabatunguye, ababwira ko Imana imutumye: “ nimukomere mwoye gutinya…dore Imana yanyu …iraje UBWAYO kubakiza…Abacumbagira bazasimbuke nk’ impara…batera urwamo rw’ibyishimo”( Iz35,3-10). Iyi nkuru nziza yabateye ibyishimo n’amizero. Bashonje bahishiwe. Buri wese ahawe inshingano yo kurandata abanyantege nke badandabirana kugira ngo nabo bazasindagire buhoro buhoro bagere ku byishimo no ku ihumure bategereje. Bakomejwe n’ uko Imana ubwayo iziyizira. Imana yiboneye akaga k’ aba yo. Imana irwana ku ruhande rw’ abarengana, abakene, ingorwa kandi ikabarwanirira bagatsinda icyago.Ngibyo ibyishimo: Imana iba iruhande rw’ abiyoroshya.

Mu Isomo rya kabiri, Yakobo aratubwira amizero agomba kuranga utegereje kuzasarura byinshi kuko yabibye neza. Ukuza kwa Yezu mu ikuzo rye ni ko kuzatanga ibyishimo bisendereye ku ntore ze, ibyishimo bisumbye kure ibyo izayi yatubwiye byo guhunguka. Bizaba ibyishimo ku bakomeye ku butore bw’ Imana bakesha Batisimu. Ni ibyishimo byo kubana ubuzira herezo n’ Imana. Ngibyo ibyishimo by’ umukristu.

Mu Ivanjili, Yezu agaragaje ko ari we uzuzuza bya byishimo Izayi yahanuye. Yohani Batisita ni umuranga wa Nyagasani. Ni we utangaza ihumure rya Israheli ryavuzwe kuva kera, ko noneho rigeze. Ntama w’ Imana uzakiza abantu ibyaha n’ umuvumo w’ urupfu bikururiye, nguyu bugufi araje. Kubera gucyaha icyaha biranga Yohani Batisita, abategetsi birababaje kuko icyaha cyabagaburiraga! Ngaho bamuciriye mu buroko. Nyamara akomeje ubutumwa: atumye babiri mu bigishwa be kubaza niba koko uwo uvugwa ari we Yezu Umukiza, afungiwe, azira! Uku kubaza ni ukugira ngo bimukomeze mu kwemera, bimutere ibyishimo namenya ko nibura n’ ubwo afunzwe, bibaye agejeje abantu ku Wo yabarangiraga: Umukiza. Ni mu gihe, iyo umugeni aje abakundanye bahuye, uruhare rw’ umuranga ruba rushojwe. Icye ni uguhuza abakundanye, akabageza ku muhuro, ku mubano wabo. Iyo ubukwe bupfuye, ntibutahe, nawe nta shema ahakura. Biba agahoma-munwa iyo bupfuye bimuturutseho.

Yezu aramusubije: ntiyivuze ibigwi, ahubwo ibyo yigisha, avuga, akora ubwabyo biramuvuga! Ku bwe, impumyi zirabona, abacumbagira baragenda, ababembe barakira,ibipfamatwi birumva,abapfuye barazuka,abakene barigishwa Inkuru nziza. Ngibi ibyo izo ntumwa 2 zagiye zihamiriza Yohani Batisita. Ubu se kandi yabuzwa n’ iki kwishima yarakoze igikwiye? Uburoko ntibushobora kumubuza ibyishimo byo kuba umuranga wa Yezu. Na Yezu ubwe acishamo akamuratira abandi: mu babyawe n’abagore, nta wigeze aruta Yohani Batisita.

Bavandimwe, ibyishimo nyabyo, ni uguhorana n’ Iyaturemye. Ni ukwakira Ntama w’ Imana wigize umuntu akabana natwe. Ni ugukora igikwiye gihuye n’ Ivanjili. Ni ugutwaza no gukomera Kuri Yezu wemeye kabone n’ ubwo waba ushikamiwe n’ uburoko (imiruho y’ iyi si igereranywa n’uburoko), ubuhunzi, ubukene, ubutayu n’ ibindi. Yohani Batisita n’ ubwo atari atuye heza (mu butayu), ntiyambare neza, ntarye neza…mbese yari nk’ urubingo rudakomeye ruhungabanywa n’ umuyaga, nyamara yari akomeye mu Mana. Yamenye ahari ibyishimyo by’ ukuri. Hari ibintu bibiri byihishe “isi”: Isi ntishobora gutanga ibyishimo n’ amahoro Yezu atanga; ntinashobora kubitwambura. Icyaha ni cyo kitubuza ibyishimo by’ Ijuru. Tucyirinde, tucyicuze, tukirinde abandi.

Padri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho