YEZU AKUZWE

Inyigisho

“Nimwishime munezerwe kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu Ijuru”

Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose (Ku cyumweru cya 31 gisanzwe)

Amasomo: Hish 7,2-4.9-14; Z 24; 1 Yh 3,1-3; Mt 5,1-12ª

Mu rwego rwo guha abakristu benshi amahirwe yo kwitagatifuza, Kiliziya Umubyeyi wacu iri mu Rwanda yagennye ko ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa 11 hajya hahimbazwa Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose. Ubusanzwe muri Kiliziya y’isi yose wizihizwa ku ya mbere ugushyingo. Ariko kubera ko atari umunsi w’ikiruhuko mu Rwanda, Abashumba ba Kiliziya yo mu Rwanda bagennye ko uhimbaza kuri icyo cyumweru. Ibi bifite ishingiro kandi byashimisha uwemera wese kuko nta we ukwiye guhezwa mu birori byo guhimbaza icyo yaremewe ndetse n’iherezo rye: twaremewe kuzajya mu ijuru, ni ukuvuga ubutagatifu kandi ni nabwo tuganaho, aho duhamagariwe twese kuba intungane n’abatagatifu nk’uko Imana Data ari Nyirubutagatifu (Mt 5,48).

Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose ufitenye isano n’Icyumweru cya Mashami

Ubwo Yezu yinjiraga mu murwa wa Yeruzalemu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, imbaga yari yaranyuzwe n’imigati n’amafi yatubuye ndetse n’ibindi bitangaza, yamwakiriye koko nk’Umwami. Abana, urubyiruko, abagore, abagabo, abakecuru n’abasaza nta n’umwe watanzwe mu kwakira Yezu nk’Umwami wuje ikuzo. Umwe yamutije icyana cy’indogobe agendaho nk’Umwami w’amahoro, abandi basasa ibishura byabo, abandi barambura imyambaro yabo mu nzira ari nako bahanikira icyarimwe ngo: “Nahabwe impundu Umwami uje mu izina rya Nyagasani. Hosanna! Amahoro mu ijuru, n’ikuzo mu bushorishori bwaryo! (Luka 19,28-40). Ariko iyi mbaga yari ikiri kure y’ubutagatifu kuko yari itarahura byuzuye na Yezu. Yo yemeraga Yezu nk’uje gushinga ingoma ya cyami ishingiye ku gisirikari cy’inkazi, ku mbaraga z’amaboko ya muntu ndetse no ku ntwaro z’intambara! Bari bataramenya neza Yezu uwo ari We kuko bamwiyumvishaga nk’umunyamaboko ubavumbutsemo uje gutsinda ruhenu ingoma y’abaromani yari yarabakoronije imyaka n’imyaniko.

Yezu ntiyatereranye iyo mbaga y’imyumvire mike. N’ubwo mu kanya iyo mbaga twayibonye imuvugiriza impundu ngo “Hozana”, “Nasingizwe”, mu kandi kanya twayibonye ivuga ngo “Nabambwe, nabambwe”. Yezu yiyemeje kuyicungura maze abemeye kwigishwa na We no kumwakira, Yezu yabashyizeho ikimenyetso (Ibyahishuwe 7,2-4), maze koko bitwa abana b’Imana batabikesheje kuvuka bisanzwe by’umubiri ahubwo babikesheje ivuka rishya ryagenywe n’Imana ari ryo twita Batisimu (Yh 1,13). Abashyizweho ikimenyetso cya Batisimu, nibakomera ku isezerano ryayo bazinjira mu Ngoma y’Ijuru bibanire n’Imana ubuziraherezo. Abo bantu bashyizweho ikimenyetso cy’umukiro ni benshi cyane; mbese twavuga ko ari ya mbaga yo kuri Mashami yakuze, igaba amashami mu bwiza no mu bwinshi, mu kwemera no mu kwizera.

Abashyizweho ikimenyetso cy’uburokorwe baturuka mu mahanga yose, mu miryango yose, mu moko yose, no mu ndimi zose. Ni imbaga umuntu atashobora kubarura. Bamwe muri abo, bavuye muri ubu buzima maze kuko banogeye Imana bagororerwa kwakirwa imbere y’intebe y’ubwami n’imbere ya Ntama w’Imana Yezu Kristu. Mu byishimo birenze ibyo twakwiyumvisha, bagitunguka mu Ijuru, bahise bikiranya amajwi bashengerera imbona nkubona Ntama w’Imana, bamuhunda ibisingizo, bati: koko ubwami, n’ububasha n’ikuzo ni ibyawe, Nyagasani, uko ibihe bihora bisimburana iteka.

Koko Yezu akwiye gusingizwa no gushengererwa: ni We wenyine utungane, ni We wenyine usumba byose hamwe na Data na Roho Mutagatifu. Ni We kandi soko y’ubutungane kandi ikitwa “igitagatifu” cyose ni We gikomokaho, kikamushingiraho, We wenyine ubeshaho byose kandi akabitagatifuza. Yewe n’iyo duhimbaza ibigwi n’ubutwari bw’abatagatifu, tuba turimo guhimbaza ingabire za Yezu muri bo. Iyo dukoresheje neza ingabire za Yezu maze tukagororerwa ijuru igihe tuvuye muri ubu buzima, ni ingabire ze nyine bwite yihereye igihembo.

Uyu munsi mukuru ni indunduro y’Indangakwemera y’abakristu

Kuva ku Ntumwa z’ikubitiro za Yezu, gukomeza mu Bakristu b’ibihe byose kugeza ubu Kiliziya ihamya ukwemera kwayo igira iti: “Nemera n’urusange rw’abatagatifu,n’uko abantu bazazuka bakabaho iteka”. Koko rero Kiliziya ikiri mu rugendo niyishime kandi inezerwe kuko abatagatifu bose uhereye kuri Bikira Mariya bunze ubumwe aho baganje mu Ijuru, bashengereye Imana ubutaretsa. Bene abo bitwa Abahire kuko mu buzima bwabo bwo ku isi basonzeye kandi bakeneye Imana kuruta byose; bariyoroheje barwana urugamba rwo kwigobotora amakuzo, ubwami, n’ibindi bishuko by’iyi si; bababajwe n’icyaha n’ubugome bibera muri iyi si kandi bihatira kubirwanya bakoresheje intwaro z’Ivanjili (urukundo n’ubwitange); bihatiye kugirira abandi impuhwe atari uko badamaraye kubarusha, ahubwo byose babigiriye Nyagasani; bene abo kandi, bemeye gutukwa, gutotezwa no kwicwa bazira ko bamamaza kandi bahamya UKURI ari we Yezu Kristu; bemeye guhoza abandi nyamara nabo batabuze intimba n’amateka ashariye yabashegeshe; bene abo baharaniye kurangwa n’umutima ukeye, uzira imbereka, uburyarya n’ubucabiranya; yewe n’igihe bamwe banyuzagamo bagatsikira, bahitaga babaduka ku bwo kwiringira no gutakambira impuhwe z’Imana; bityo rero, bagororerwe kubana n’Imana no kuyishengerera iteka ryose kandi imbonankubone. “Hahirwa abakeye ku mutima kuko bazabona Imana”. Abatagatifu baganje rwose mu Ijuru hamwe n’Imana kandi bunze ubumwe na Yo. Nyamara kandi natwe abakiri mu rugendo ntibaturi kure.

Abatagatifu bunze ubumwe natwe kandi baturi hafi mu rugamba rw’ubutagatifu

Mu Ibaruwa ya 1, yandikiwe Abanyakorinti (1 Kor 13,13) Pawulo aragira ati: “Kugeza ubu, ukwemera, ukwizera n’urukundo uko ari bitatu birabangikanye; ariko icy’ingenzi ni urukundo”. Abatagatifu bo bageze mu ihirwe, nta kwemera cyangwa ukwizera bagikeneye kuko bashyikiriye imbonankubone ibyo bemeye bakanabyizera igihe bari bakiri kuri iyi si. Ubu rero bituriye bishyitse kandi bidasubirwaho mu RUKUNDO: Imana ni urukundo; batuye muri Yo ku buryo bwuzuye kandi buhoraho ( 1 Yh 4,16). Urwo rukundo ni narwo ruduhuza nabo; baradukunda, baradusabira kandi baraduherekeza bakanadushishikaza bakadutera imbaraga n’ishyaka mu guhangara ubutagerura urugamba rw’ubutagatifu. No kuba bituriye mu Mana izi byose kandi ireba hose icyarimwe, aba batagatifu bituma bumva indimi zose zivugwa ku isi. Bageze ku ndunduro y’ubumenyi n’ubuhanga bwose. Ibi bituma, nta shiti, uwiyambaje umutagatifu wavugaga igishinwa, ikinyarwanda, ikidage….kandi akamwiyambaza mu rurimi wa mutagatifu atavugaga, aramwumva rwose kandi akamusabira ku Mana. Abatagatifu baminuje indimi zose kandi bakira amasengesho yose aturanywe ukwemera, ukwizera n’urukundo.

Abatagatifu bose ni ishema cyacu twe abakristu

Kuba umuntu yarahawe Batisimu nanjye nahawe; yaramamaje ukwemera mpora namamaza, agahabwa Ukaristiya mpabwa kenshi kandi nshengerera, akagwa akabyuka akiyunga n’Imana na Kiliziya muri Penetensiya nk’uko bimbaho, akaba yarakomejwe nkanjye, akaba yaritagatifuje nk’uwihayimana cyangwa uwubatse kimwe natwe…none akaba atuye mu ihirwe ry’Ijuru, bintera ishema ryo kwitwa UWA KRISTU. Umukristu nyakuri igihe Kristu azigaragariza, azaba asa na We, azamurebe uko ari mu by’ukuri (1 Yh 3,1-3). Bakristu, namwe mwese mushakashaka Imana n’umutima utaryarya, nimwishime, munezerwe, mushonje muhishiwe.

Bashumba ba Kiliziya mukenura mu rukundo umuryango w’Imana, bihayimana muhamya hose urukundo rwa Kristu, balayiki muhamya aho mubarizwa hose no mu byo mubarizwamo byose ko muri urumuri rw’isi, bategetsi muyoborana urukundo abantu b’Imana mwaragijwe, mwebwe mwese mworohera kandi mukorohereza iyogezavanjili ya Kristu, bana mwese mukunda isengesho, rubyiruko mwitwararika mu bugimbi bwanyu mukihatira kunogera Imana no kubahiriza amategeko yayo, mwebwe mwese munamba kuri Yezu mwemeye kabone n’aho mwamuhorwa, basaseridoti mukunda gushaka kenshi no gutanga neza Penetensiya n’ubujyanama bwa roho, mwese mwese abashakashakana Yezu Kristu umutima utaryarya, nimwishime munezerwe kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu Ijuru. Nta shiti, nimugeraho muzasangayo abatagatifu bakuru banyu bafite amapeti n’amazina y’ibyiza bibaranga ubu. Ingero uzasangayo nka mutagatifu kanaka wari Umwami, Umusirikari, Umubyeyi, Umusaseridoti, Umupapa, Umujene, Umubikira, Umufurere, Uwunga abantu, umuhereza, umusomyi w’Ijambo ry’Imana, umuririmbyi, n’andi mazina meza y’imirimo n’ubutumwa dufite muri iyi si.

Umunsi mukuru mwiza w’Abatagatifu bose

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

 

 

 

 

Back to top tristique sem, velit, leo. adipiscing tempus