Nimwisubireho kuko Ingoma y’ijuru yegereje

Inyigisho yo ku cyumweru cya kabiri cya Adiventi, Ku ya 04 Ukuboza 2016

Amasomo: Iz 11,1-10; Zab 72(71)1-2.7-8,12-13.17; Rom 15,4-9; Mt 3,1-12

Bakristu bavandimwe muri Kristu, Yezu Kristu akuzwe!

 Dukomeje urugendo rwacu rwa adiventi rutuganisha ku ivuka rya Nyagasani. Nyagasani Yezu yaraje ,ahora aza kandi azagaruka ku munsi w’imperuka. “Umunsi wa Nyagasani” wari waravuzwe n’umuhanuzi Amosi, umuhanuzi wa mbere mu bahanuzi bashyize mu nyandiko ubuhanuzi bwabo.Umunsi wa Nyagasani ni intigizwayo, ni igihe Imana yinjira mu mateka no mu buzima bwa muntu maze ikamuzanira ubwami bwayo bw’ubutabera n’amahoro. Ni umunsi urukundo rw’Imana ruhura n’urukundo rwa muntu maze imbabazi n’impuhwe za Nyagasani bigatera muntu kutagira ubwoba no kubona muri Uhoraho inkingi yegamiye.

Kuri uwo munsi umuhanuzi Izayi yatubwiye ko «ikirura kizabana n’umwana w’intama, ingwe iryame iruhande rw’umwana w’ihene» (Iz11,6). Umuhanuzi yakoresheje aya magambo akarishye kandi ahumuriza, ashaka kugaragaza ko Umwami uzavuka mu muryango wa Yese azatuma ibyo abantu bibwira ko bidashoboka kandi bidahura ko we abigenga kandi ko kuri we, byose abibumbira hamwe. Kuri uwo munsi inkomoko ya Yese izashyirwa ejuru nk’ibendera ry’igihugu, amahanga yose aze ayigana, aho atuye hazabengerane ikuzo. Kuko Uwo Mwami azaba yuzuye umwuka w’ubuhanga n’ubushishozi, uw’ubujyanama n’uw’ubudacogora.

Ingoma ye ni iy’urukundo. Ntazaca imanza akurikije igihagararo, amabwire,icyenewabo, bitugukwaha, ruswa n’ibindi bibi byose byamunze umuryango. Ahubwo azaca imanza akurikije ubutabera, maze arenganure abo akarengane kagize uburimiro. Azakindikirisha ubutabera nk’umukandara, akenyeze ubudahemuka nk’umweko.

Mu Ivanjili yanditswe na Matayo twumvise ukuntu Yohani Batisita asaba abamwumvaga bose kwitegura uwo Mwami. Aragira ati: «Nimwisubireho, kuko ingoma y’ijuru yegereje»(Mt3,2). Arunga mury’umuhanuzi Izayi ati: “Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura”.

Muvandimwe,witeguye gute kwakira uwo Mwami? Kuri wowe azanyura hehe? Urasabwa guharura inabi, ubugugu, ubugome,ubusambanyi, ubusambo, ruswa, amakimbirane n’andi mabi yose ukora, ukorera abandi cyangwa utuma abandi bagwamo, kugira ngo aze ature iwawe. Nk’uko abaturage ba Yeruzalemu n’aba Yudeya yose bumvaga inyigisho za Yohani Batisita, wabasabaga kwishinja ibyaha byabo-kwisubiraho no kubatizwa- kugira ngo uwo Mwami uje amukurikiye kandi w’igihangange azasange bakereye kumwakira, bityo na we ababatirishe Roho Mutagatifu n’umuriro. Nawe urasabwa kuba maso kugira ngo utazatungurwa. Kuko Yezu Kristu ari bugufi kandi afite urutaro mu ntoki agiye gucagura abagiranabi n’abanangiye umutima. Muvandimwe uyu munsi niwumva ijwi rye ntunangire umutima. Ahubwo umwereke icyo kimungu cyamunze umutima wawe. Adiventi ntizagusige amara masa.

Bavandimwe, ntiturambirwe ngo ducikeke intege, kuko ibyanditswe kera byose byandikiwe kutubera inyigisho kugira ngo tugire icyizere, twihangane kandi duhumurizwe na byo. Niduhumurizanye muri byose, kuko Uhoraho aza aduhumuriza, ntabereyeho kuduhahamura no kudukura umutima. Ni yo mpamvu  umuhanuzi Izayi agira, ati: “Mwebwe abubaha izina ryanjye, izuba ry’ubutabera rigiye kubarasiraho, ribazanire agakiza mu mirasire yaryo”. «Azatsemba burundu icyitwa urupfu, Uhoraho Imana ahanagure amarira ku maso yose,avaneho ikimwaro cy’umuryango…bazavuga bati Uhoraho ni we Mana yacu»(Iz25,8-9).

Pawulo mutagatifu arasaba abanyaroma kwakirana nk’uko Yezu Kristu ubwe yabakiriye agirira ikuzo ry’Imana. Umugenzo wo kwakirana ugaragaza ubuvandimwe .Ni yompamvu muri iki gihe cya Adiventi dusabwa kwakirana kandi dusabana muri Kristu, We Mana yigize umuntu akadusangiza kuri kameremana, bityo agaragaza ubudahemuka bw’Imana yuzuza ibyo abasokoruza bacu basezeranyijwe n’ibyo abahanuzi bahanuye(Rom15,7-9).

Ibi byumweru bine biduhe guhagarara gato twakire Umwana w’Imana uzavuka kuri Noheli,tumutegereze twishimye kandi twicuze ibyaha byacu aho biva bikagera ; duhabwe kenshi kandi neza isakramentu ry’imbabazi, ibikorwa byacu byambare impuhwe gusa. Tumve neza aya magambo Pawulo yatubwiye, ati :«Imana soko y’ukwihangana n’uguhumurizwa, irabahe no guhuza ibitekerezo nk’uko Kristu Yezu abishaka, kugira ngo mu mutima umwe no mu ijwi rimwe muhe ikuzo Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu» (Rom15,5-6).

Isengesho ryacu turinyuze kuri uwo Mubyeyi uri kubise byo kuzibaruka Umwami w’ijuru n’isi. Dusabire kandi abakiri mu mwijima w’urwango,ubujura,ubwicanyi,ubuhakanyi,ububuramana n’ibindi bibi byinshi kugira ngo Urumuri rwa Noheli ruzabamurikire bawuvemo, babone Umwami w’amahoro. Ikirura n’umwana w’intama bibane.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Sylvain SEBACUMI

Mu Ishuri ryisumbuye ryaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi ry’i Kabgayi.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho