Nimwisubireho mwemere Inkuru Nziza

Inyigisho yo ku wa kane, 4 C, 04 Gashyantare 2016

Amasomo: 1 Bami 2, 1-4.10-12. Mk 6, 7-13.

Bakristu bavandimwe Yezu akuzwe.

Uyu munsi turabona inyigisho zidukangurira gukora ugushaka kwa Nyagasani. Dawudi ati: uzitondere kubahiriza ibyo uhoraho Imana yawe yategetse, ugendere mu nzira ze, wubahirize amategeko, amateka ye, amabwiriza ye n´ibyo yadushinze byose- Nubigenza utyo , uzabasha gutunganya neza ibyo uzaba ushaka kugeraho byose. Bakristu bavandimwe, uyu ni umurage Dawudi asigiye umuhungu we Salomoni. Akongeraho ati “ urakomere ku butwari”. Ubu butwari Umubyeyi asaba umwana we , ni nabwo Yezu adusaba uyu munsi: “ kumwumvira”. Ubu butwari nibwo Yezu asaba Intumwa ze kugira mu gihe bagiye mu iyogeza butumwa. Ati mwitwaze inkoni gusa, umwambaro umwe w´inkweto, ikanzu imwe, etc. N´uko baragenda , bigisha Inkuru Nziza, birukana roho mbi kandi bakiza abarwayi. Iyi n´Inkuru Nziza Yezu aturarikiye ngo natwe adutume kandi tumutumikire.

Inkoni y´ubushishozi, ni Umusaraba wa Yezu: Mu kumutumikira rero, Yezu aradusaba kwitwaza inkoni. Iyo nkoni ni Umusaraba we. Yezu aratumara ubwoba atubuza kwigwizaho iby´isi. Ni ukuvuga ngo nta bwoba bukwiye kuturanga mu gihe twemeye kwakira ububasha YEZU aduha. Tugomba kwirinda kugenda twigwizaho ibintu cyangwa tubigira nk´ikigirwamana nk´aho bidashira. Tugomba kwirinda kugenda twambaye amakanzu abiri bisobanura kurangwa n’amatwara abiri avuguruzanya. Bityo rero, mu rugendo turimo, kwitwaza inkoni biraduhagije kugira ngo nitujya kugwa tuyisunge. Iyo nkoni ni umusaraba buri wese agendana kandi arangamira igihe cyose agoswe kandi ukatwibutsa uwa YEZU KRISTU kuko ariwo wonyine udukomeza igihe tugeze mu mage cyangwducitse intege; Umusaraba wa Yezu rero utubere inkoni twisunga muri uru rugendo turimo hano ku isi. Maze dutange natwe umurage mwiza nka Dawudi ubona ageze mu marembera y´izabukuru agasaba umwana we “ Kubahiriza amategeko y´Uhoraho”. Kuyubahiriza ni ugukundana bivuye ku Mana Nzima kandi urwo rukundo akaruha n´abandi. Iri n´isomo rikomeye rero Dawudi nawe aduha kuko kimwe na we natwe bitwereka  ko tutazahora hano ku isi. Umuhanzi niwe wavuze ati: Waba usize Inkuru ki imusozi? Dusige Inkuru Nziza rero. Tugire umwete wo kogeza Inkuru Nziza y’amahoro kuko ari cyo gisobanuro Bibiliya iduha (Ef. 6, 15). Iyo umwete ubuze mu kwamamaza Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU, intama nyinshi za Nyagasani zirayoba zigatatana! Dukomeze iyi nkoni rero, ariyo musaraba wa Yezu.

Bavandimwe KRISTU asingizwe iteka ryose kandi tumwamamaze. Bikira Mariya wadusuye i Kibeho agume aturangaze imbere nk´abana be. Maze natwe tuvuge tuti:” Kaze wowe Mutoni watashye ijuru, mwamikazi w´isi n´ijuru”.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Guadalajara- Espagna.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho