Ku wa mbere w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, 04/01/2021
Amasomo : 1Yohani 3,22-4,6- Matayo 4,12-17.23-25
Bakristu bavandimwe,
Ivanjili yo kuri uyu mbere ukurikira icyumweru cy’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, iratwereka ibintu bitanu bikomeye byaranze Nyagasani Yezu mu ntangiriro z’ubutumwa bwe. Ni ngombwa kubizirikana kugira ngo bidufashe mu buzima bwacu bwa gikirisitu.
1.Yezu ava i Nazareti.
Yezu yavukiye i Nazareti, ni aho yarerewe n’ababyeyi be Yozefu na Mariya kugeza atangiye ubutumwa bwe. Ivanjili itwereka ko Yohani Batisita amaze gutangwa, Yezu yavuye iwabo yerekeza i Kafarinawumu maze akomereza umugambi we wo gukiza muntu ku buryo bugaragara. Aba ahinduye icyerekezo cy’ubuzima bwe kuko ari ho yatangiye ku mugaragaro kwamamaza inkuru nziza y’umukiro muri rubanda.
Kafarinawumu yari ihuriro rw’abantu b’amako menshi. Ni umugi wabagamo abatemera Imana benshi. Yezu yahahisemo rero, kugira ngo yerekane ko ubutumwa bwe butari bugenewe gusa bene wabo ahubwo n’abo bose babaga badahuje imico na we. Muri make ni uburyo bwo gufungurira amarembo abanyamahanga kugira ngo na bo bakire umukiro Imana itanga binyuze kuri Kristu Rumuri rw’amahanga.
2.Yezu ni urumuri rw’amahanga
Yezu yigize umuntu kugira ngo adutoze kumenya Imana no gukora ibiyinyura. Yaje ari urumuri, ariko rumurikira mu icuraburindi ry’ikibi, ry’icyaha kuko inabi n’imiborogo byo ku isi rimwe na rimwe biterwa na mwene muntu, bituma isi isa nabi.
Ni ngomwa rero kwiringira Yezu we Rumuri rumurika mu mwijima maze akatuyobora ku gukora ibyo Imana ishaka kandi ishima. Ni ngombwa kandi kugira uruhare rugaragara kugira ngo ibitera umwijima kuri iyi si byigireyo maze urumuri rukomoka kuri Yezu abe ari rwo rumurika.
3.Amagambo ya mbere y’ubutumwa bwa Yezu : Nimwisubireho
Yezu atangira ubutumwa bwe, n’ubundi yatangiye asubiramo amagabo Yohani Batisita yari yaragejeje kuri rubanda. Kwisubiraho. Yakanguriye mwene muntu guhinduka akemera Inkuru Nziza. Yigishije ko ingoma y’Imana iri rwagati mu bana b’Imana kandi ikaba ibegereye. Ikibazo ni amaso afunze n’imitima inangiye ku buryo kuyibona biruhije. Uwegereye Yezu rero, ayigiraho uruhare kuko we nzira, ukuri n’ubugingo kandi ntawe ugera ku Mana Data atamunyuzeho. Umwiringira, azamuyobora inzira igana ingoma y’ijuru. Ni ngombwa kwitegura, ni ngombwa gufungura amaso. Ni ngombwa kuva mu icuraburindi ry’ikibi. Ni ngomwa kubura umutwe maze tukakira ubutumwa aduha kandi tukabugeza ku bandi.
Kwisubiraho Yezu adushishikariza kandi, ni uguhindura uburyo bwo gutekereza n’ubwo kubaho, ni uguhindura ibitekerezo, imyumvire n’umutima ku buryo byose biba binyuze Imana.
4.Yezu wigishiriza mu masengero
Tuzi ko mu butumwa bwe, Yezu yigishaga rubanda, akabasobanurira iby’Ingoma y’Imana akoresheje ibimenyetso n’imigani : umugani w’umubibyi, umugani w’urumamfu mu murima, umugani w’imbuto ya sinapisi, umugani w’ikintu cy’agaciro, umugani w’amatalenta,… akigisha kandi akoresha inkuru n’ibigereranyo : umwana w’ikirara, igiceri cyatakaye, intama yazimiye, umunyasamariya w’impuhwe,… ibyo byose abikorera kugira ngo afashe abo yigishaga kurushago kumva no gusobanukirwa. Ariko se, izo nyigisho ze, ko ari iz’igihe cyose, ubu turazumva kandi tukazigira izacu muri iki gihe cyacu ?
Mu nyigisho ze kandi, Yezu ntiyagumye mu nsengero gusa ngo rubanda rujye ruhamusanga ari aho gusa. Ahubwo na we yarabasanganiraga. Akabasanga kugira ngo abayobora ya nzira igana Imana Data. Aha rero, turashishikarizwa kumva ko ari ngombwa kugenza nkawe. Abashinzwe imbaga y’Imana, baharanire kwegera abo bashinzwe kandi babikore mu rugero rwa Kristu. Ibyo bizatuma buri wese abona urugero rwiza maze Ingoma y’Imana yogere hose.
5.Yezu arakiza
Yezu yigisha rubanda, yanatoye abazamufasha mu butumwa. Abo yatoraga, yabasangaga mu mirimo yabo ya buri munsi kuko atigaragaza mu bikabyo nk’uko abana b’iyi si rimwe na rimwe usanga babigenza. Ni na yo mpamvu rero, ari ngombwa kumubona muri ba bandi ba rubanda rwa giseseka ; muri ba bandi baciye bugufi n’abanyantege nke. Bizatuma ahindura imitima yacu kandi adukize haba ku mutima no ku mubiri.
Aho Yezu yanyuraga hose yakizaga icyitwa indwara n’ubumuga cyose muri rubanda. Ibyo bigatuma abantu benshi bava ahantu hatandukanye: Siriya, Galileya, Dekapoli, Yudeya,… bamuhombokaho maze akabakiza. Aha rero, turashishikarizwa kumutura ibyacu byose, uburwayi bwacu bwose, intege nke zacu, … Turashishikarizwa kandi gukomeza ubutumwa bwe mu buryo bugaragara. Nitwita ku barwayi, tukita ku mbabare, tukita ku bakene, tukita ku badafite aho baba, tugaharanira ukuri n’ubutabera ; tuzaba turimo gukomeza gushyira mu bikorwa wa mukiro atanga.
Umwanzuro
Bavandimwe,
Ni ngombwa gukurikira Yezu, tukareka akaba ari we utumurikira. Niba turi mu mwijima, tuzirikane ko ari we Rumuri rumurikira abari mu mwijima w’icyaha akabinjiza mu byishimo by’urumuri rwe. Yaba mu miryango yacu, yaba mu kazi dukora, yaba mu mahuriro atandukanye tugira, yaba aho duhurira n’abandi ni ngombwa kwitwara nk’abamenye Yezu Kristu Rumuri rw’amahanga. Ibyo bizagaragarira kandi mu rugero rwiza ruzagaragazwa na buri wese mu miberereho iboneye kandi ikwiye umwana w’urumuri. Ntidusabwa kandi ibintu binshi : urugero rwiza, igikorwa cy’urukundo, ijambo ryiza, … ibyo ni ibikorwa bizasobanura ko wakiriye Kristu Rumuli rw’amahanga koko.
Twishimire rero kwamamaza no guhamya ukwemera kwacu. Twigire kuri Yezu maze tugeze kuri bose Inkuru Nziza. Tube abahamya b’urukundo n’ineza bituruka kuri Yezu Kristu ubwe. N’ubwo iyi si yacu irimo ibikorwa by’umwijima byinshi kandi bikorwa na mwene muntu : ubwicanyi, ubugambanyi, ukuri guke, ikinyoma, kutita ku banyantege nke…nk’abakristu ni ngombwa kuba abahamya b’umukiro nk’uko umwigisha mukuru, Yezu Kristu, yabiduhayemo urugero, agera n’aho adupfira ku musaraba.
Dusabe Umubyeyi wacu Bikira Mariya uduhakirwa iteka, adufashe mu kwakira ubutumwa Yezu aduha bwo kugeza abandi mu bwami bw’ijuru.
Padiri NDAYISABA Valens