Inyigisho yo ku wa mbere, Icya 1 gisanzwe, C, mbangikane, 11 Mutarama 2016
Amasomo 1 Sam 1,1-8 Zab 115,12-19 Mk 1,14-20
Kimwe no mu ntangiriro z’ubutumwa bwe natwe Yezu araturarikira kwisubiraho kugira ngo twakire Ingoma y’Imana yegereje. Bimwe mu bitugora hari ukwibaza ibijyanye n’ukwegereza kw’iyo ngoma no kwibaza abisubiraho abo aribo.
- Ngo “ntawiyaga amabi, ameza ahari”
Uyu mugani wa kinyarwanda uraduhenda, bityo igihe cyo kwisuzuma ngo tumenya aho tugomba kwisubiraho, tukibabarira ngo tutitoneka, ahamunzwe tukahabererekera, tukibwira ngo “niko meze”. Ubundi tukumva turi intungane cyane iyo duharanira kugaragara neza mu maso y’abantu. Tukiringira twibeshya ko iyo abantu batwise intungane tuba twabaye zo koko. Tugaharanira n’imbaraga zacu zose n’ubwenge bwacu bwose kugira isura nziza( Mt 23,5). Hakaba n’iyo uko guharanira kugira isura nziza mu bantu bidushora mu bibi bitagira ingano. Aho ushobora wese kubanagamira iyo sura yacu tumucecekesha byarimba tukamukura mu nzira ngo atatubangamira (Mt 21,45). Ni byo koko abantu bakaririmba ubutungane bwacu bugaragara inyuma gusa, imbere turi kure y’Imana.
Ubundi tugashishikarira kwerekana abandi bagomba kwisubiraho nk’aho iyo abandi babaye abanyabyaha twebwe duhita tuba intungane. Tukagira igishuko cyo gutekereza abandi no kubacira imanza igihe Ijambo ry’Imana ritubwira kwisubiraho nk’iyi vanjili y’uyu munsi (Rm 14,10).
2. Kwemera Inkuru Nziza
Kwemera Inkuru Nziza bijyana no guhindura imigenzereze yacu. Niyo mpamvu ukwemera gukura , ntawahamya ko afite ukwemera gushyitse kuko duhorana ibyo kubugurura mu mibereho yacu. Hakaba rero n’ibiranga abafite ukwemera. Ntibivuze ko ubwo ntawugira ukwemera gushyitse ukwemera kutabaho. Mbese umuntu yabigereranya n’ubumenyi buhindura imibereho yacu. Nk’uko umuntu yakwiga uko agomba gufata neza umubiri we mu byo afungura , mu kuwugirira isuku , gukora imikino ngororangingo n’ibindi. Hanyuma akabishyira mu bikorwa kugira ngo bifashe umubiri we. Hari ubwo rero ukwemera kwacu gusa n’uku muntu waba uzi byinshi mu kwita ku mubiri, akabyandikaho ibitabo akanabyigisha abandi ariko ntiyigere abikoresha kuri we ubwe.
Abiyita ko bemera Inkuru Nziza bakandika ibitabo bakanabyigisha ni benshi, abaririmba ukwemera ni benshi . Ariko se ibiranga abemera Kristu biri hehe? Hahandi Yakobo atugira inama ko ukwemera kutagira ibikorwa aba ari ntako (Yak 2,26). Mu yandi magambo ibikorwa by’ukwemera biri he?
Ibikorwa by’ukwemera ntibikwiye kugarukira muri Liturujiya duhimbaza. Ahubwo ibyo duhimbaza muri Liturujiya byakagombye kuba umusozo w’ibyiza by’ukwemera kugaragarira mu mibereho yacu (Yak 2,24).
Guhimbaza ibidahari ni byo Yezu yita kuvuga ngo “Nyagasani, Nyagasani” (Mt 7,21). Ese aho twe duhimbaza ibihari? Ibiranga ukwemera si igiteranyo cy’ibikorwa by’abemera, byaba nk’ibya babandi baterura igiti ari benshi bamwe bakavunisha abandi, abandi bakongera uburemere bakinaganikaho. Buri wese agomba kugira ibye nk’uko ntawuberaho undi ahubwo buri wese yiberaho ubundi tugahurira muri Nyagasani (Rm 14,12). Byumvikaneko abashoboye bafasha abacumbagira babigisha kandi babereka ingero nziza. Abo nabo bakazigana.
3. Kwemera ni ugukurikira Yezu
Uko Yezu yagenda yigisha niko intumwa zamukurikiraga. Ivanjili ikatubwira ko basigaga ibyo bari basanzwemo. Gusiga byose ntibivuze ko akazi kose gatunze abantu bagomba kukareka ngo bibwire ko bagiye kwamamaza Inkuru Nziza. Uwareka gukorera urugo rwe n’umuryango we yaba ayoba. Gusiga byose bivuze guhindura ibyo wari urambirijeho ubundi ukarangamira Yezu akaba ariwe uha icyerekezo imibereho yawe. Kuko akenshi ibyo dukora biradutwara tugahinduka nkabyo bikamera nk’aho ariho umutima wacu uterera. Gukurikira Yezu ni uguhindura uburyo bwo kubona ibintu. Tukumva ko ibyo dukora byose bibereyeho kudufasha kuba abana b’Imana, bitwerekeza mu ngoma y’Imana. Ni ukubitwara amacuri iyo Inkuru Nziza tuyikoresheje ngo idufashe kugubwa neza no gutengamara muri iyi si. Imana tukayigira nk’umukozi wacu, igikoresho kidufasha gutunganya imishinga yacu, n’imigambi yacu. Abo twita ko bitangiye ubutumwa bw’Imana tukabakoresha mu guha imigisha imigambi yacu aho kugira ngo badufashe kwerekeza imigambi yacu ku gushaka kw’Imana.
Imana iduhe imbaraga zo kwisuzuma no gushobora kwisubiraho
Padiri Charles HAKORIMANA
Madrid /Espagne