« Nimwitegure Umukiza »

Inyigisho yo ku wa gatatu, Icyumweru cya 1, Adiventi, 2013

Ku ya 04 Ukuboza 2013 – Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Bakristu bavandimwe,

Ku cyumweru twatangiye igihe cy’Adiventi. Adiventi ni igihe cy’umwaka wa Liturujiya kimara ibyumweru bine. Ni kigufi, ntabwo umuntu amenya ukuntu Noheli igeze vuba. Ni igihe cyo kwitegura umunsi mukuru w’ivuka ry’Umukiza wacu Yezu Kristu.

Muri Adiventi abakristu bakora iki ? Muri Adiventi, Umubyeyi wacu Kiliziya adushishikariza kuzirikana ku maza ya Nyagasani Yezu. Koko rero Yezu yaraje, Yezu azaza kandi Yezu araza.

  • Yezu yaraje

Hashize imyaka irenga ibihumbi bibiri Yezu, Jambo w’Imana yigize umuntu akabana natwe. Yavukiye i Betelehemu, abyarwa na Bikira Mariya. Muri Adiventi twifatanya n’umuryango w’Abayisiraheli wategeje umukiza igihe kirekire. Hari ubwo bacikaga intege bakumva ahari Imana yarabibagiwe, yaribagiwe isezerano ryayo. Icyo gihe Imana yabohererezaga abahanuzi bo kubakomeza mu kwemera no mu kwizera.

  • Yezu azaza

Nyuma yo gusohoza ubutumwa bwe hano ku isi, Yezu yasubiye mu ijuru. Niyo mpanvu tatakimubonesha amaso y’umubiri. Ariko azagaruka mu ikuzo, aje kwima ingoma y’ibyishimo n’amahoro, ingoma y’ubutabera n’urukundo, ingoma izahoraho iteka. Ntiyatubwiye igihe azazira ; icyo yadusabye ni uguhora twiteguye. « Mube maso kandi musenge ».

  • Yezu araza

Mbere yo gusubira mu ijuru Yezu yahumurije intumwa ze. Ati « Ntimugire ubwoba. Ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza igihe isi izashirira ». Yashinze Kiliziya gukomeza ubutumwa yatangiye. Nako ni Yezu ukomereza ubutumwa bwe muri Kiliziya, by’umwihariko mu masakramentu no mu Ijambo ry’Imana. Yezu aza mu Ukaristiya kugira ngo aduhe ubuzima bwe, adutunge. Yezu adusanga mu isakramentu rya penetensiya akadusukura kandi akaduha imbaraga zo gukomeza urugamba turwana na Sekibi n’ibyo iduhendesha ubwenge muri iki gihe. Muri Adiventi abakristu bahabwa Isakramentu rya penetensiya bityo bakazakirira Umukiza mu mitima isukuye. Yezu kandi atugenderera mu mukene, mu murwayi ukeneye ko tumuvuza, mu munyururu ukeneye ko tumugemurira, ko tumuhumuriza. « Ibyo mwakoreye umwe muri abo baciye bugufi ni njye mwabikoreye ». Yezu akandi atugenderera mu isengesho cyane cyane rya rindi riduhuza n’abandi. « Iyo babiri cyagwa batatu bateraniye hamwe banyambaza, mba ni hagati yabo ».

Adiventi rero ni igihe cyo kuzirikana ku buryo tubana na Yezu, uburyo tumwakira, uburyo tumugeza ku bandi. Niba tutamwakira muri iki gihe, naza mu ikuzo naho ntituzabasha kujyana nawe.

  • Banguka Nyagasani

Bavandimwe,

Iyo dusomye Ijambo ry’Imana Kiliziya yaduteguriya uyu munsi, twibaza icyo Nyagasani ategereje kugira ngo aze yime ingoma.Azi ko hari abicwa n’inzara none aravuga inyama z’ibinure n’ibindi biryo bitetse neza ! Banguka Nyagasani witinda. Ntubona ko inzara yishe abantu ! Biriya biryo byiza n’iriya divayi yenze neza, nka ya yindi yo mu bukwe bw’i Kana bitugereho. Bigere ku bantu bose ntihazagire abakomeza kwicwa n’inzara n’inyota.

Banguka Nyagasani udukure mu cyunamo. Abacu bitabye Imana turakomeza kubaririra. Banguka uduhoze, uduhumurize. Banguka utsinde urupfu, urwango n’ubugome, ukwikuza n’ubwirasi biganisha ku rupfu.

Banguka Nyagasani udukure mu kimwaro. Tureke gusuzugurwa no guhora twubitse umutwe.

Nyagasani ashakira ikiza abantu bose, ntawe asize ku ruhande; aje guhumuriza abantu bose. Icyakora igihe dutegereje ko aza mu ikuzo, ni twe akoresha, ni twe akoreramo iyo tumwemereye. Mbese nka Bikira Mariya wavuze ati “Ndi umuja wa Nyagasani byose bimbeho uko ubivuze”. Iyo “Yego” ya Bikira Mariya yakurikiwe n’uko Jambo yigize umuntu maze akabana natwe. Igihe Yezu ataraza mu ikuzo akeneye “Yego” yacu kugira ngo ineza ye igere kuri bose. “Nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu”. Ahera ku migati irindwi tumuhaye n’udufi dutatu (bamuhaye ibyo bari bafite byose) akagaburira imbaga ndetse bigasaguka.

Adiventi ihe buri wese kwinjira muri gahunda y’Imana nk’uko Umwana wayo Yezu yayitweretse, nk’uko Bikira Mariya yayinjiyemo. Imana ishaka ko abantu bose barya bagahaga bakanezerwa, bakabona ibyo kunywa bihagije, bakabaho mu mahoro no mu byishimo. Ntawe Imana yifuriza urupfu ishaka ko twese twisubiraho maze tukabaho. Imana yubaha buri muntu. None se ntiyamuremye mu ishusho ryayo! Idusaba kubaha buri wese no kumushakira ikiza tutagendeye ku bishashagirana cyangwa se ku marangamutima.

Adiventi nziza kuri mwese.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho