Inyigisho yo ku wa Mbere w’icyumweru cya 21 gisanzwe, Umwaka A
Ku ya 25 Kanama 2014
AMASOMO: 1º. 2 Tes 1, 1-5.11b-12; 2º Mt 23, 13-22
Uyu munsi, amasomo matagatifu agamije kuduhugura mu bijyanye n’Ingoma y’Ijuru. Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki agamije kubahumuriza kuko hari abantu bari baratwaye intambike Umunsi w’Ukugaruka kwa YEZU KIRISITU aje gusoza byose no gucira imanza abantu bose nk’uko Indangakwemera ibitsindagira. Bamwe rero bibwiraga ko uwo munsi wegereje cyane kandi bibeshyaga ko bari barabibwiwe na Roho Mutagatifu. Yabandikiye Ibaruwa ya mbere agira ngo asobanure neza icyo kibazo. Abonye batarasobanukiwe yongera kubandikira ashimangira inyigisho y’ukuri. Mu mutwe wa mbere twasomye, Pawulo araduhamagarira gukomera mu bitotezo kuko ibihembo biduteganyirijwe mu ijuru igihe tuzaba twarakomeye kuri YEZU KIRISITU. Azasanga dukwiye kwinjira mu Ngoma y’Imana nidusizanira kumukomeraho no gutsinda ibitotezo. Ibyo ni byo bikwiye kutuyobora aho kwikanga Umunsi w’imperuka. Mu mutwe wa kabiri, Pawulo asobanura amaza ya Nyagasani n’ibizayabanziriza akarangiza mu mutwe wa gatatu yigisha ko icy’ingenzi ari ugushishikarira gusenga no gukora neza imirimo dushinzwe.
Ibitekerezo bya Pawulo Intumwa muri iyi baruwa, ni uburyo bwo guhwitura Abanyatesaloniki kugira ngo bataba mu bujiji. Ivanjili ya none na yo igamije guhwitura Abayobozi mbere na mbere kugira ngo bafashe abo bashinzwe kugana inzira y’ijuru. Abakuru b’Iyobokamana muri Isiraheli bari baratwawe n’iby’isi batesha inzira ab’umutima woroheje. Bitiranyaga Ingoro y’Imana n’amaturo ayiturirwamo. Bitiranyaga zahabu iyitatse na yo ubwayo. Byabaye agahomamunwa aho bumviye inyigisho za YEZU KIRISITU bakazinnyega.
Tuzirikana iyi Vanjili, dusabire cyane abayobozi ba Kiliziya: Abepisikopi n’abapadiri bihatire gukunda YEZU KIRISITU mbere ya byose bayobore neza abo bashinzwe birinde kubaha urugero rubi muri byose. Isengesho tuvuga tubasabira rifite akamaro gakomeye muri Kiliziya.
YEZU KIRISITU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu badusabire iteka, Amen.
Padiri Cyprien BIZIMANA