Nimwiyunge n’Imana

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 2 cy’Adiventi 09 Ukuboza 2015

Bavandimwe,

Turakomeza kwitegura Umukiza kugira ngo tuzakire ku buryo buboneye umukiro atuzaniye, umukiro ukomoka ku Mana. Igihe cy’Adiventi, ni igihe cy’amizero n’ibyishimo. Umukiza ari hafi, umukiro turakozaho imitwe y’intoki. Tumwitegure nk’uko twitegura umushyitsi ukomeye. Kandi koko arakomeye kuko ari Imana byuzuye.

  1. « Nimungane… nzabaruhura »

Nk’uko umuhanuzi Izayi abitubwira mu isomo ry’uyu munsi, «  abakiri bato bacika intege, ndetse n’abagabo b’intwari bakagwa rwose. Ariko abiringira Uhoraho, bazongera kubona imbaraga : bazatumbagira mu kirere nka za kagoma, biruke ubutananirwa ; bihute nta kudohoka » (Iz 40,30-31).

Mu ivanjili, Yezu arabona ko tunaniwe. Kandi ni byo muri iki gihe abantu benshi barananiwe, bararushye, bararemerewe. Yezu araturembuza ati : « Nimungane mwese, abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura. Nimwikorere umutwaro wanjye, kandi mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya ; muzamererwa neza mu mutima wanyu. Koko rero umutwaro wanjye uroroshye n’ibyo mbakorera ntibiremereye » (Mt 11, 28-30).

  1. Ubumwe n’Imana

Bavandimwe, murabizi ko amakuba ya muntu akomoka ku cyaha. Muntu yitandukanyije n’Imana bityo ubuzima bw’Imana ntibumugeraho uko bikwiye. Kugira ngo tubyumve neza, twakwifashisha ikigereranyo cy’amazi. Amazi arasukura kandi agatanga ubuzima. Abakire bagira amazi mu nzu bakayavoma kuri robine. No mu giturage hari ahari amavomo ya kijyambere. Kugira ngo amazi atugereho hagomba ibintu bitatu by’ingenzi : isoko y’amazi asukuye, uruhombo (tuyau)ruyatugezaho na robine. Iyo uruhombo ruhuza isoko na robine rwacitsemo kabiri nta tuzi na duke dushobora kugera muri robine. Niyo waba ufite robine ya zahabu, nta mazi uzabona, uzicwa n’inyota. Bisaba gusana uruhombo bityo amazi akakugeraho. Hari ubwo rudacikamo kabiri, ariko rukaziba. Icyo gihe bisaba kuruzibura kugira ngo amazi aze neza kandi ari menshi. Hari ubwo rupfumuka, amazi akagenda anyanyagira hose. Icyo gihe bisaba guhoma iyo myenge yose kugira ngo amazi akugereho.

Mu mubano wacu n’Imana naho ni ko bimeze. Imana ni urukundo kandi ni ubuzima. Kugira ngo urukundo rw’Imana n’ubuzima bwayo bitugereho natwe tubera abandi urumuri, tugomba guhora twunze ubumwe nayo , mbese nka rwa ruhombo ruhuza robine n’isoko y’amazi. Gucikamo kabiri k’uruhombo, ni bya bindi muri gatigisimu bita icyaha gikomeye (péché mortel). Ni ukuvuga kwitandukanya n’Imana burundu. Icyo gihe nta buzima bwayo buzakugeraho kuko wabwanze, utabushaka, wumva wihagije, udakeneye Imana mu buzima bwawe.

Abenshi ariko nkeka ko Imana tuyikunda, tuyishaka, ariko mu ntege nke zacu tugacumura. Icyaha twakigereranya no kuzibya uruhombo. Icyo gihe ubuzima bw’Imana ntibutugeraho neza. Icyaha kandi twakigereranya na wa mugese umunga uruhombo rukazamo imyobo , amazi akagenda anyanyagira, kuri robine hagera utuzi duke cyane.

Twakora iki rero ngo ubuzima bw’Imana butugereho ku buryo buboneye ?

Kugira ngo twunge ubumwa n’Imana Kiliziya itwereka inzira. Hari isengesho rihoraho, gusoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana, guhabwa Ukaristiya n’andi masakramentu, gukora ibikorwa byiza bishingiye ku rukundo n’ibindi.

Icyakora, iyo umuyoboro uduhuza n’Imana utameza neza, bisaba kubanza kwuzibura. Naho ubundi waba uhingira ku rwiri, cyangwa se wubaka ku musenyi (Mt 7,25-27).

  1. Isakramentu rya Penetensiya

Kugira ngo muntu yongere yunge ubumwe n’Imana na bagenzibe, Yezu yaremye Isakaramentu ry’Imbabazi, isakramentu rya panetensiya. Iri sakramentu, riduhuza n’Imana kandi rikatwunga n’abavandimwe. Twarigereranya no gusana uruhombo rwacitsemeo kabiri, kuruzibura cyangwa se guhoma imyenge yarwo. Mbese ni ukuvanaho inzitizi zose zibuza amazi kugera kuri robine ku buryo buboneye.

Icyakora iki kigereranyo nticyuzuye. Penetensiya ikora ibirenze. Mbese ni nko gufata rwa ruhombo rwacitse, rwangijwe n’umugese, rwazibye, ukarusubiza mu ruganda. Abari bararukoze barongera bakarukora, bakaguha uruhombo rwiza rurusha urwa mbere ubwiza kandi rurusha gukomera no guhangana n’umugese n’ibindi byose bishobora kurwangiza.

Muri Penetensiya Imana idukiza ibyaha byose twakoze. Icya kabiri iduha imbaraga dukeneye mu ntambara turwana na Sekibi n’ibyo aduhendesha ubwenge byose.

Nibyo umuhanuzi Ezekiyeli avuga ati « Mu mubiri wanyu, nzakuramo umutima w’ibuye, nshyiremo umutima wumva. Nzabuzuzamo umwuka wanjye , mbatere gukurikiza amategeko yanjye, mwubahirize amabwiriza yanjye » (Ezk 36,26-26).

Ngibyo ibitangza Imana idukorera mu isakramentu ry’imbabazi. Ntabwo ari ibintu umuntu yavuga mu magambo ngo byumvikane. Koko « uko umutima ubizi, siko umunwa ubivuga ». Icy’ingenzi ni ukurihabwa ukumva uburyohe n’ububasha bwaryo.

Abakuru murabyibuka inzoga yitwa Ginesi ikigera mu Rwanda, abanywi ntibahise bayitabira. Byabaye ngombwa ko abahanga mu kwamamaza bayamamaza kuri Radiyo Rwanda. Uwayamamazaga yariyamiraga ati « Yaaaa ! Ibanga rya ginesi niyo rikwibwirira ! ». Mu yandi magambo, yisomeho nibwo uzumva uburyohe bwayo. Na penetesniya ni uko. Yihabwe, nibwo uzumva ubwiza n’ububasha bwayo. Naho niwita ku bayipinga, batarigeze bayihabwa, ngo ni ukubwira ibyaha umuntu, ngo ni ukwivamo… uzakomeza wumirane nka ka gati ko ku mayaga umuhanuzi Yeremiya atubwira, katazigera gakura ngo kagare (Yer 17,6). Imana yaturemye, yatugeneye ubuzima, amahoro ibyishimo n’umunezero, itwereka n’inzira iboneye kugira ngu tubigereho. Yezu yabwiye intumwe ze ati « Nimwakire Roho Mutagatifu. Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana » (Yh 20,22-23).

Bavandimwe, ejo Papa Fransisko yakinguye amarembo atangiza Yubile y’umwaka w’Impuhwe za Nyagasani. Turashimira Imana yamuduhaye. Dukomeze tumusabire nk’uko adahwema kubidusaba. Tugane ku isoko y’impuhwe z’Imana bityo natwe tube abanyampuhwe nk’uko Data wo mu ijuru ari umunyampuhwe ( Lk 6, 36-38).

Adiventi ikomeze ifashe buri wese kwiyunga n’Imana no kunga ubumwe na bagenzi be. Muzagire Noheli nziza, Noheli y’amahoro, ibyishimo n’umunezero ukomoka ku Mana. Ya mahoro y’umutima umuntu agira n’iyo yaba ari mu bukene, mu bitaro, muri gereza, mu buhungiro, mu bwigunge… Amahoro Umukiza atuzaniye atandukanye n’amahoro y’isi (Yh 14,27).

Umwaka wa 2016 uzabere buri wese umwaka w’impuhwe za Nyagasani. Bikira Mariya utasamanywe icyaha, akaba nta n’icyaha bwite yigeze akora akomeze atube hafi.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho