Ni nde uruta abandi? Ufite amadipolomu cyangwa ifaranga?

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 26 gisanzwe, ku wa 28 Nzeli 2015

Ni nde uruta abandi ? (Lk 9, 46-50)

Bavandimwe,

Ivanjili y’uyu munsi iradukangura. Abigishwa ba Yezu barajya impaka bibaza muri bo uruta abandi. Mbese mu rwego rwo kuzagabana ubutegetsi igihe Yezu azaba yimye ingoma, amaze gutsinda Herodi n’Abanyaroma, baribaza uzamwungiriza. Patero ati « Murabizi ni njye mukuru. Kandi mwarabibonye ni njye usubiza ibibazo byose Yezu abajije. Ubwo se murumva atarinjye ukwiye koko kumwungiriza ? »

Yohani ati « Muri iki gihe ntimubona ko abajene ari twe tugezweho ? Murabona atari njye ukwiriye kungiriza Umwigisha ? None se sinjye ushoboye kuzenguruka imidugudu n’insisiro nkawe ? »

Matayo yungamo ati « Mwese muribeshya. Muri iki gihe kugira ngo uyobore abandi, ugomba kuba warize. Yego Umwigisha wacu ntiyize. Niyo mpamvu akeneye umuntu wize umwunganira. Marabizi ko nize amashuri atari make, kandi menyereye iby’ubuyobozi kuko nakoze imyaka myinshi mu biro by’imsoro i Kafarinawumu. Ubwo ntimubona ko ari njye wujuje ibyangombwa kugira ngo nungirize Umwigisha wacu ?”.

Yuda ati « Ariko ntimusetsa ! Muri iki gihe hakora ifaranga. Ufite amadipolomu n’ibitekerezo byiza ariko nta mafaranga ufite urabona hari cyo byakugezaho ? Ufite ifaranga aba afite byose. Ninjye uri ku kigega kandi Umwigisha yabonye ko mbishoboye. Ninjye rwose ukwiriye kumwungiriza ».

Simoni umunyeshyaka, wa wundi wahoze mu nyeshyamba zarwanyaga Abanyaroma mbere y’uko ahura na Yazu akamukurikira, nawe afata ijambo. Ati « Ibyo murimo simbyumva. Murabona Abanyaroma bazemera kurekura ubutegesti batarwanye ? Mwese muri abasiviliyani, ninjye musirikare njyenyine, ni njye umenyereye urugamba. Ikindi kandi nakumvisha abo twari kumwe mu ishyamba bakadufasha urugamba. Rwose ni njye ukwiye kungiriza Umwigisha ».

Bakomeza batyo, buri wese yivuga ibigwi… Yezu arabumva aricecekera. Bageze mu rugo bicaye batuje, Yezu arabigisha ati « Ibyo mu nzira mwajyagaho impaka mumenye neza ko umuto muri mwe, niwe mukuru ». Kugira ngo babyumve neza batazabyibagirwa, arembuza umwana muto umushyira iruhande rwe. Ati « Umuntu wese wakira uyu mwana ari jye abigirira, ni jye aba yakiriye ». Mbese Yezu aratwigaragariza mu mwana muto. Kubabwira ko umwana muto ari we mukuru, bitandukanye kure n’ibyo batekerezaga n’ibyo natwe dutekereza. Koko rero, umwana nta myaka myinshi afite nka Petero. Nta ngufu za gisore afite nka Yohani. Nta mashuri yize nka Matayo. Nta mafaranga afite nka Yuda. Nta birwanisho afite nka Simoni. Yezu aramubereka ati « Niwe mukuru mu Ngoma y’Imana ». Ni ukuvuga ko imyumvire mu Ngoma y’Imana itandukanye n’imyumvire mu ngoma zo kuri iyi si.

Dusabirane, kugira ngo turangwe buri gihe no kwiyoroshya. Mbese dukurikize urugero rwa Yezu « utaraje gukorerwa, ahubwo waje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe » (Mk 10, 45).

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho