Ninive irarimbutse!

Inyigisho yo ku gatatu w’icyumweru cya mbere cy’Igisibo

Kuwa 4 werurwe 2020

Amasomo:

Yn 3, 1-10; Lk 11,29-32

  1. “Hasigaye iminsi mirongo ine, maze Ninivi ikarimbuka” (Yn 3,4)

Aya ni amagambo dusanga mu gitekerezo dukura mu gitabo cy’umuhanuzi Yonasi akangurira abanyaninivi guhinduka, guhindura imyitwarire yabo mibi, bakagarukira Imana. Abaturage b’i Ninivi, bamaze kumva ubu butumwa bw’umuhanuzi Yonasi, bwabageze ku mutima, maze bemera guhinduka : “Abantu b’i Ninivi bemera Imana, batangaza igisibo, bambara ibigunira kuva ku mukuru kugeza ku muto” (Yn3,5). “Imana ibonye ibyo bakoraga, n’uko bahinduye bakareka imigenzereze yabo mibi, na yo ihindura imigambi, icyago yari yabateguje ntiyakibateza” (Yn 3, 10).

  1. Muri iki gisibo Umuhanuzi Yonasi aratwigisha iki ?

Nk’uko Imana yatumye Umuhanuzi Yonasi ku banyaninivi, natwe Abemera Imana, aradutuma ku bantu bameze nk’abanyaninivi tubana, duturanye, duhurira mu nzira, duhurira ku mbuga nkoranyambaga, ku ncuti zacu dusangira, ariko zitazi Imana cyangwa se zateye Imana umugongo. Isi yacu ikeneye abogezabutumwa benshi kandi beza. Hari roho nyinshi zigiye kugwa mu rwobo (reba Amabonekerwa ya Bikiramariya i Kibeho), Hari roho nyinshi zikeneye Ijambo ry’Imana, hari roho nyinshi zikeneye guhumurizwa.

  1. Ni ubuhe butumwa abantu b’iki gihe bagomba gutwara?

Umuhanuzi Yonasi, mu butumwa bwe, ntibyamusabye amagambo maremare. Yagiye yitwaje interuro imwe, na yo ngufi: “Hasigaye iminsi mirongo ine, maze Ninivi ikarimbuka” ( Yn 3,4). Iyi nteruro yahinduye abanyaninivi bose, guhera ku muto kugeza ku mukuru. Umubare 40 ni imvugo shusho. Mu yandi magambo, iminsi ihagije yo kwisubiraho, kwihana, gusenga, gusaba imbabazi no kuzitanga. Ni igihe gihagije. Twahawe iminsi mirongo ine yo kwakira impuhwe z’Imana, iminsi 40 yo kwakira imbabazi z’Imana.

  1. Abaturage b’i Ninivi baratwigisha iki ?

Kubabazwa n’ibyaha byanjye nkabyicuza. Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’umuhanuzi Malakiya ridushishikariza kugarukira Imana: “Nimungarukire, nanjye nzabagarukira! Uwo ni uhoraho, umugaba w’ingabo ubivuga” (Mal 3, 7).

  1. Ko abanyaninivi bambaye ibigunira, bakisiga ivu, twe dukore iki?

Imana ikoresha uburyo ishaka kandi bworoheje ngo ikize abantu. Mu isezerano rya kera, kwambara ibigunira cyangwa se kwisiga ivu umubiri wose, cyari ikimenyetso cyo guhinduka no gusaba Imana imbabazi. Uretse abaturange b’i Ninivi (Yonasi 3), n’Umwami Dawudi na we yarambaraye mu mukungugu. Icyo cyari ikimenyetso cyo gusaba Imana imbabazi (reba 2 Sam 12,16).

Mu Isezerano Rishya gusaba Imana imbabazi ntibidusaba kwambara ibigunira cyangwa se kwisiga ivu. Yezu Kristu wapfuye akazuka yahaye intumwa ze ububasha bwo gukiza ibyaha: “Nimwakire Roho Mutagatifu. Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana” ( Yh 20,23). Tugane rero intebe y’imbabazi.

  1. Hano hari uruta Yonasi ( Lk 11, 32)

Bavandimwe, turi abanyamahirwe, turi abanyamugisha kuko dufite Yezu Kristu kandi Yezu Kristu aruta Yonasi. Yezu Kristu arimo wese muri Ukaristiya Ntagatifu. Abamuhabwa dufite amahirwe. Abatamuhabwa, namwe, nimukureho inzitizi zose zibabuza kumuhabwa. “Hano hari uruta Yonasi” (Lk 11, 32). Yezu duhurira na we no mu yandi masakaramentu. Tumugane mu Isakaramentu rya Penetensiya. Turamusanga mu kimenyetso cy’Umusaseridoti uri mu cyimbo cye. « Kandi hano hari uruta Yonasi » (Lk 11, 32). Mu ijambo ry’Imana dusoma, cyangwa dusomerwa cyangwa twumva harimo uruta Yonasi ari we Yezu Kristu.

Muri iki gihe cy’igisibo, dufate ingamba zo guhinduka no kugarukira Imana.

Mbaragije Umubyeyi Bikira Mariya

Nyagasani Yezu nabane nawe

Padri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho