Nitube intungane nka Data uri mu Ijuru

NITUBE INTUNGANE NKA DATA URI MU IJURU

Inyigisho yo ku cyumweru cya VII gisanzwe A

Amasomo: Lv 19, 1-2. 17-18; Zab 102; 1 Kor 3, 16-23; Mt 5, 38-48.

Amasomo yo kuri iki cyumweru araduhamagarira kuba intungane nk’uko Data uri mu ijuru ari intungane. Twumvise mu gitabo cy’Abalevi, Uhoraho atuma Musa ku bana ba Israheli, ati: Nimube intungane, kuko njyewe, Nyagasani, Imana yanyu ndi intungane. Ubutungane ntibutandukana no gukunda mugenzi wawe ndetse utaretse n’umwanzi wawe.

Mu Ivanjili, Yezu araduhamagarira kurangwa n’ubugwaneza aho kugira inzika no kwihorera. Ibyo byose ariko bigashingira ku rukundo: nimukunde abanzi banyu, musabire ababatoteza. Iri hurizo rirakomeye kandi akenshi rijya ridutsinda. Mu isomo rya kabiri, Pawulo intumwa atwibukije ko turi ingoro y’Imana kandi ko Roho w’Imana adutuyemo. Iyo ngoro y’Imana se si umubiri wacu? Akongeraho ati uzasenya iyo ngoro y’Imana, na we Imana izamusenya.

Twese rero niduharanire kugera ku butungane. Ubwo butungane bugomba gukomoka ku Mana Yo Ntungane, Soko y’ubutungane ikaba Se w’ubutagatifu n’ubutagatifuze. Zabuli yatubwiye kamere y’Imana. Imana ni Intungane iduhanaguraho ibyaha byacu byose; ni umunyampuhwe n’umunyambabazi, ishavurana n’abababaye, itinda kurakara kuko irangwa n’ubugwaneza.

Kugira ngo mu by’ukuri tube intungane, tugomba guca ukubiri n’umujinya no kwihorera. Ijisho cyangwa iryinyo ntirigomba guhorerwa irindi. Intungane ibabarana n’abababaye kandi ikababarira ibikuye ku mutima wayo, ikarangwa n’ubugwaneza n’ubworoherane. Intungane irangwa no gukunda. Urukundo rw’intungane ntirugira imipaka. Intungane irangwa n’umutima mwiza wagukiye kwakira abandi. Intungane ikunda abayikunda hamwe n’abatayikunda; ikunda n’abayitoteza, abayijuragiza, abayijora n’abayijujubya; ntiyanga abajijisha, abakijijinganya n’abajijutse; ntiyirengagiza abajujura n’abasizanira kuyijisha.

None se wowe uri mu nzira y’abaharanira ubutungane? Ushakashakira ubutungane mu zihe nzira? Inzangano, inzika n’inzigo ni inzitizi zizatuma tutagera ku butungane. Niba twirirwa dukocorana ntituzarenga umutaru. Twirinde ubuhemu, ubugome, ubugambanyi n’ubugwari ahubwo turangwe n’impuhwe n’ubugwaneza. Nitureke ubupfayongo, ubupfapfa n’ubupfamutima ahubwo turangwe n’ubupfura n’ubworoherane niba hari uwadukoshereje tumukosore mu buvandimwe n’urukundo. Dufatane urunana maze twese hamwe tuzagere ku butagatifu butagira umucafu.

Niba tudaharaniye ubutungane, mu by’ukuri turavomera mu rutete. Ubu buzima bwo ku isi ni bugufi cyane niyo mpamvu budutegurira ubundi buzima butazima buzatugeza mu bugingo bw’iteka aho tuzabana n’Imana ubuziraherezo. Tuzabana na Yo nituba twarayiteze amatwi, tukayumva kandi tukayumvira tukiri hano ku isi, tukayikurikira tuyikurikiza kandi turangwa n’urukundo ruzira ubucakura n’uburyarya.

Niduce ukubiri n’ubugome hamwe n’ubugomeramana. Nitwubahe ubuzima bw’umuntu kuva akiremwa mu nda ya nyina kugeza Imana imuhamagaye yisaziye. Nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kwiyambura cyangwa kwambura abandi ubuzima. Imana ni Yo Nyir’ubuzima. Ni yo yonyine ifite uburenganzira ku buzima bwa muntu kuko ni Yo ibutanga ndetse ikanabusubirana igihe ishakiye. N’iyo wakwibwira ko ufite ububasha n’ubushobozi bwinshi, nta burenganzira na buke ufite bwo gucuza abandi ubuzima.

Buri wese muri twe ni ingoro y’Imana. Iyo ngoro yubatswe n’Imana ubwayo. Uragowe wowe wiha uburenganzira bwo kuyisenya. Bidatinze uraryozwa amaraso y’intungane. Amaherezo y’umwicanyi ni urupfu rw’iteka. Wa mwicanyi we hamwe nawe ushyigikiye abahotozi, wowe ufunga amaso, amatwi n’umutima ngo utumva cyangwa ngo ubone amarira n’imiborogo y’abarengana, nimuhinduke inzira zikigendwa. Naho ubundi bibacikiyeho. Igihe umwami Akabu yari amaze kwica Naboti amujijije umurima we, Eliya yamutumweho maze amubwira ijambo rikomeye: aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti, ni ho zizarigatira ayawe (1 Bami 21, 19). Bwarakeye iryavuzwe rirataha!

Twese rero turahamagarirwa guhinduka inzira zikingendwa. Nibyo koko, twaremewe kuzajya mu ijuru. Nyuma y’icyaha cya Muntu, Imana yohereje Umwana wayo w’ikinege ngo adushyikirize umukiro w’iteka n’ubwo twari dukwiriye igihano cy’urupfu bitewe n’ibyaha byacu. Nyamara turasabwa gutega ibiganza kugira ngo twakire uwo mukiro. Niturangamire Imana Data Umubyeyi wacu maze hamwe n’abamalayika n’abatagatifu, tuzabane na We ubuziraherezo tumuririmbira indirimbo, zabuli n’ibisingizo hamwe n’Imana Mwana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu uko amasekuruza azagenda asimburana n’amasekuruza iteka ryose. Amen.

Mutagatifu Polikarpo, udusabire.

Padri Léonidas NGARUKIYINTWARI.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho