Nitugarukira Imana tuzabaho

Inyigisho yo ku cyumweru cya XXV gisanzwe/umwaka C, 18/09/2022

Amasomo: Am 8,4-7; 1Tim 2,1-8; Lk 16,1-13

Yezu naganze iteka.

Bavandimwe muri Kristu, uyu munsi Yezu ubwe aratwibutsa ikintu gikomeye mu mateka aranga abantu. Niba dushaka guhirwa, gutunga no gutunganirwa, dusabwe gufata umwanya wo gutekereza ku butumwa, ku murimo cyangwa ku cyo twifuza kuzaba cyo mu gihe kizaza: nta kindi, ni ukuba indahemuka, ubundi tugakoresha ubwenge bwose dufite kugira ngo uburyarya, uburiganya n’ubuhendanyi dusanga muri iyi si, butazatuma duhemuka mu bintu dutunga hano ku isi, kandi tuzi neza ko umunsi umwe tuzabisigira abatarabiruhiye n’abatazibuka ko twagotse ngo tubateganyirize cyangwa  ngo tubategurire ejo heza. Yezu yabitwibukije mu mugani w’umunyabintu w’umugome. Ese bimaze iki kurya no kubuza uburyo umukene ngo ukunde ugire ubutunzi, umunsi umwe uzasiga! Abakuru bati: “Umira inshuro n’inshuti bikarangira udashize inzara”. Tugarukire Imana, tubanire neza abayo, ni bwo tuzabaho dutekanye.

Uyu mugani tumaze kumva, usanga utangaje cyane, bitewe n’ukuntu Yezu ubwe atangarira kandi avuga uyu munyabintu w’umuhemu, wari ugeze igihe cyo kwirukanwa mu mirimo yo gucunga ibintu bya Shebuja, kubera uburyo yabyitwaragamo abisesagura. Nyamara, yamara kumva iyo nkuru mbi kuri we, akicara agatekereza uburyo azabaho nyuma yo gusezererwa mu gucunga ibintu yari ashinzwe.

Yezu atubwira uyu mugani, ntagamije kutubwira ko uyu munyabintu yatubera urugero rwo gukurikira, mu gushaka uko tuzamera ejo hazaza, ahubwo aratwibutsa ko hari abantu badasinzira, bagafata igihe cyabo bashakira kubura hasi no hejuru uburyo batunga ibintu n’amafaranga mu nzira izo ari zo zose, haba mu guhemuka no guhemuza abandi, ariko intego yabo ikagerwaho. Twebwe rero abemeye kwitwa abakristu, tugomba kurangwa no kwiyuha icyuya duharanira gutunga  ibintu binyuze mu nzira zitarimo uburiganya n’ubuhemu, kuko bitanga amahoro n’umunezero haba hano mu nsi ndetse mu buzima nyuma y’ubu, kuko ubaye indahemuka mu bintu bikeya n’iyo agabanye byinshi ntibimubuza kuba indashyikirwa n’inyangamugayo.

Yezu rero, umwigisha wacu na Nyagasani arasaba abe gukomera ku ntego y’ubukirisitu: Gukunda Imana hejuru ya byose no gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda, buri wese agaharanira gukorera undi icyo yifuza ko na we yamukorera. Birakwiye rero ko umukirisitu agira uruhande abarizwamo hagati y’urukundo no kwihugiraho bitwibagiza abandi, hagati y’icyiza n’ikibi, hagati y’ukuri n’ikinyoma, hagati y’ubudahemuka n’ubuhemu. Kumenya guhitamo igikwiye, bizadufasha kumenya guhitamo ikiboneye mu gihe gikwiye kandi bitwigishe no kuzinukwa, iyo tubonye ko ibyo tumaranira nta mahoro n’umugisha bizatuzanira. Urugero nk’abakora mu nkiko, ugasanga bagize igishuko cyo gukira vuba, bagahitamo kwakira indonke (Ruswa) uko yaba ingana kose, kugira ngo abuze amajyo cyangwa afungishe umukene, ufite ukuri, maze bamurye utwe. Aha umukirisitu asabwa kurenganura urengana, kuko iyo ndonke yakira akarenganya umukene cyangwa umunyakuri, izamutera kwiburamo amahoro, kabone n’iyo yaba yifitemo umutimanama w’urutare, aho ari hose, umutima we uhora ubimwibutsa, kandi nta muntu uva hano ku isi atishyuye umwenda abareyemo abandi. Kuko nta amahoro y’umugizi wa nabi.

Nk’uko Yezu yabitubwiye, koko biragoye gukorera  ba shebuja babiri: umwe aryamira undi, kuko hari ukundwa cyangwa akibandwaho cyane, bitambutse iby’undi. Iyi mpanuro ya Yezu, iratwibutsa ko twebwe, kugira ngo tugire amahoro, tubeho dufite amizero kandi tube abakristu bikwiranye n’iryo zina, dukenera ubumwe muri twe imbere. Kuko iyo umuntu mu mutima, hajemo intambara y’ibyifuzo n’ibitekerezo bivuguruzanya, ntacyo ageraho, bityo  bikamutera kubaho nta mahoro n’ibyishimo yifitemo.

Bavandimwe, gukorera Imana na Bintu ntibishoboka. Kenshi twibagirwa ko ubukungu buruta ubundi ari ubuzima: Haguma kuramuka/amagara ibindi birashakwa. Tudafite amagara mazima, ntacyo twageraho. Kubera ko iyo twibyuye, dushobora kugenda amahanga dushaka ibyadufasha kubaho neza: amafaranga cyangwa ibintu, ubumenyi, gusa tukirinda kubigeraho mu nzira zirimo ubuhendanyi n’ubugome. Dore ko Bintu we (ari we Sekinyoma), abwira abamuyobotse, ko inzira zose n’uburyo bwose bwemewe kugira ngo ugere ku byifuzo byawe. Aha ni ho abakuru bavuze basuzumye abakorana na Bintu bati: “Umugabo ni urya utwe akarenzaho n’utw’abandi” nyamara iyo myitwarire iragayitse ku muntu wese ukunda ukuri kandi akanga akarengane.

Mu isomo rya mbere ni ho twasanze ingero z’abiyemeje gukorera Bintu: “Mbese  imboneka z’ukwezi zizarangira ryari (…) na sabato izashira ryari (…) ngo tugabanye igipimo twunguriramo n’igiciro, tubeshyeshye iminzani y’ubuhendanyi, abatindi tubagure amafeza, n’abakene ku giciro cy’amasandari abiri? Yemwe tuzagurisha ingano zacu tugeze no ku nkumbi!” 

Iyi ikaba imigambi y’abayobotse ibintu bakabigira imana  n’imaragahinda yabo. Nta cyiza, nta gitunganye n’ikiboneye bashobora gukora, ahubwo bahora bahimbajwe no guhemuka, ndetse ntibatinya no gukora amahano bakamena amaraso, byose ari ukugira ngo bigarurire iby’abatagira kivugira na kirengera, nyamara bakibagirwa ko iyo urupfu ruje, babisiga babireba: Agapfa kaburiwe ngo impongo. Birakwiye ko bazirikana kimwe natwe ko Imana yatuburiye: “Sinzibagirwa na kimwe mu bikorwa byabo”. Abakora neza bazabyungukiramo ariko abakora nabi bazabihomberamo. Ufite amatwi yo kumva árabe yumva.

Birakwiye rero ko abiyemeje gukorera Imana mbere ya byose intego yacu yaba iyo gukora neza maze ababonye ibyo dukora bagaheraho bagasingiza Imana. Bimwe mu byo dusabwe gukora ni ugusabira abantu bose, nk’uko Pawulo intumwa yabitwibukije mu isomo rya kabiri. Yabitubwiye neza muri aya amagambo: “Ndasaba rero nkomeje ko mbere ya byose mwakwambaza Imana, mukavuga amasengesho, mugatakamba kandi mugashimira Imana, mubigirira abantu bose”.

Cyane Pawulo intumwa, atwibukije gusabira abami n’abategetsi, kuko bafite inshingano zikomeye zo gutuma mu gihugu harangwa ituze n’amahoro bityo abayoborwa bakabona ubwisanzure bwo gusabana hagati yabo no gusabanira Imana. Abategetsi iyo baranzwe n’ukuri n’ubutabera, akarengane kaba gake kandi hagize n’urenganywa akabasha guhabwa ubutabera. Nta gihugu gifite abayobozi bazima bareka ibyo twumvise mu isomo rya mbere bishyirwa mu bikorwa. Ubuyobozi buhora buri maso ngo abacuruzi bakore umurimo wabo bunguke ariko batigambye ubukozi bw’ibibi no guhemukirwa. Kimwe no mu zindi nzego baharanira ko ibintu byarushaho kuba byiza. Birakwiye ko iri sengesho ryitabwaho, tukagira umwanya wo kurivuga kugira ngo abayobozi bakore ibyo  batorewe kandi bakanabirahirira.

Bavandimwe rero nimucyo tugarukire Imana yacu, imwe rukumbi, dukurikire kandi dukurikize Yezu Kristu, umuhuza w’abantu n’Imana. Yezu ubwe yaratwibwiriye ati: “Ni Jye Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo. Ntawe ugera kuri Data atanyuzeho”.  Nimucyo rero twumve kandi twumvire Yezu, dukore icyo atubwiye cyose, ni bwo tuzabaho mu mahoro n’umunzero twese dushakashaka. Amina.

Padiri Anselimi Musafiri.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho