Nitwemere ko Ijambo ry’Imana rirema, rihumuriza ariko kandi rigacyaha, rigahanura.

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 25 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 23 Nzeli 2014 – Mutagatifu Padiri Pio (wa  Pietrelcina) 

AMASOMO MATAGATIFU: 10. Pr 21, 1-6.10-13; 20. Lk 8,19-21

Kumva ijambo ry’Imana no kurikurikiza bitwinjiza mu isano isumba iy’amaraso.

Uyu munsi Yezu arongera kutubwira indi mirongo mike y’Ivanjili ariko ihambaye mu nyigisho no mu gisobanuro nyacyo cy’iyobokamana. Muri iyi Vanjili twagira ngo Yezu ntakunda Nyina cyangwa abavandimwe. Arabakunda rwose. Nta kintu kibi avuga ku Mubyeyi we kuko azi ko ari we wumviye Imana mbere, akumva ijambo ry’Imana akarizirkana kandi akarikurikiza. Nuko mu kumva no kumvira ijambo ry’Imana havubuka Jambo Nyakuri Yezu Kristu. Uwo mubyeyi we ni na we wakiriye ugushaka kw’Imana igihe agize ati:”ndi umuja wa Nyagasani byose bimbeho nk’uko ubivuze” (Lk 1,38). Mu by’ukuri Yezu azi ko avuka mu muryango, ko afitanye isano n’Umubyeyi n’abavandimwe be, ariko ntaheranwa n’iyo sano ahubwo yerekana umuryango mugari w’abantu yaje gucungura n’uburyo bwo kuwugiramo uruhare cyangwa kwemererwa kugiramo isano: kumva ijambo ry’Imana no kurikurikiza(Lk 8,21).

Icyo kumva Yezu Kristu mu Ijambo rye bidusaba

Kumva Yezu Kristu bidusaba kumwegera nk’abavandimwe bo mu muryango we, tukagira umwete wo kumusanga aho dushobora kumubona kabone n’ubwo haba hari imbogamizi zashobora gutuma tutamubona. Mu Ivanjili baratubwira ko umubyeyi n’abavandimwe ba Yezu bari batewe imbogamizi n’abantu benshi bari bamukikije. Wowe se ubona ari iyihe mbogamizi ituma utabona Yezu wanagira umuhate wo kumusanga ntumubone? Ese ni abantu cyangwa ni ibintu? Ese ni akazi kenshi cyangwa n’ingorane z’ubuzima ? N’ubwo imbogamizi zahaba ni ngombwa rwose gushyiraho umuhate, ubushake n’umurava ngo tubashe guhura na We kandi tumwumve mu Ijambo rye. Ntidushobora guhura na Yezu ngo tumwumve tutarakuraho imbogamizi izo ari zo zose zihora zimudukingiriza !

Ariko se twabonanira hehe ngo tumwumve kandi ngo twemererwe kuba abo mu muryango we?

Nta handi twabonanira, nta handi twamwumvira ngo twemererwe kubarirwa mu muryango we usibye aho We ubwe aturangira : «Mama n’abavandimwe banjye ni abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza ». Bavandimwe, aya magambo ya YEZU atumye nzirikana ku ya mutagatifu Yeronimo wavugaga ati : « kutamenya Ibyanditswe bitagatifu ni ukutamenya Yezu Kristu ». Ni byo rwose. Tuzumva, tumenye kandi dukurikize Yezu Kristu nitwemera Gusoma no kuzirikana Ijambo rye ndetse tugafata n’umugambi wo kwemera guhindurwa na ryo. Ese ijambo ry’Imana turarisoma ? Ese iyo turisomye turarizirikana ? Ese iyo turizirikanye rihindura ubuzima bwacu ? Icyakora tumenye ko ritajya rigenda amara masa iyo tudahindutse tuba turimbutse ! Mutagatifu Tomasi wa Akwino we yavugaga ko kuzirikana Ijambo ry’Imana ari intwaro ikomeye yo kurwanya icyaha.

Icyo tuzirikana :

Niba dushaka kuba abo mu muryango wa Yezu nitureke icyo twakwitwaza icyo ari cyo cyose gishingiye ku isano y’amaraso ahubwo twimirize imbere ububyeyi n’ubuvandimwe bushingiye ku Ivanjili no ku isano dufitanye nk’abana b’umubyeyi umwe, Imana imwe rukumbi twita Data. Twumve neza ubuvandimwe kwa Yezu icyo buvuga aho gutwarwa n’amagambo aryohereye kandi atagira shinge y’abatazi Yezu Kristu n’Umubyeyi we Bikira Mariya bemeza ko iyi Vanjili ishaka kuvuga ko Mariya yabyaye abandi bana. Nidukureho imbogamizi zose zidukingiriza, zigatuma tudasanga Yezu ngo tumubone, tumwumve. Nitwemere gusoma, kumva no kuzirikana Ijambo ry’Imana. Igihe twumvise ijambo ry’Imana, tukarizirikana nidufate umugambi wo guhinduka kuko kwishimira kuryumva byonyine ntacyo bimaze. Nitwemere ko Ijambo ry’Imana rirema, rihumuriza, ritanga ibyishimo, amahoro n’ubugingo ariko kandi rigacyaha, rigakosora kandi rigahana, rigahanura.

Twisunze Bikira Mariya Nyina wa Jambo dusabe Imana Kumva, kuzirikana no gufata umugambi wo guhinduka.

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho