Nitwishime tunezerwe kuko Imana itubereye Karuhura!

Inyigisho yo kuwa kane w’icyumweru cya 15 Gisanzwe A

Ku ya 17 Nyakanga 2014

Amasomo: Iz 26,7-9.12.13-16 // Mt 11,25-27

 

Bavandimwe, amasomo y’uyu munsi arongera kutwibutsa urukundo n’impuhwe bihebuje by’Imana. Kuva yaturema neza, Imana yiyemeje kubana natwe, kugendana na twe, kudutabara no kuturengera: mbese kudukiza no kutudabagiza. Ibi kandi ntibigira umupaka kuko Imana iturembuza no mu biturushya n’ibituremerera, kabone nubwo twaba twabyikururiye. Nyagasani ni muzima, arakiza kandi aradutabara. Tumukunde, tumushime, tumugane kandi dukurikize amategeko ye!

  • Dukunde kandi turate Nyagasani, We uduha amahoro

Ni byo umuhanuzi Izayi yatwibukije atwereka inzira y’umuntu w’intungane. Ubutungane no kuba intungane ntitubikomora ku bantu cyangwa ngo tubikomerezwe n’ibintu. Ni byo Yezu Kristu n’igitabo cy’Abalevi batwibutsa bati “mwebweho rero,muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane.” Ubutungane ni Imana ubwayo, ni Yo ibudusangiza, ikaduha inzira zo kubukomeramo ndetse ikabudusubiza itubabarira byose igihe cyose twacumuye ariko tuyisabye n’imbabazi. Inzira igana ubutungane iraboneye kandi ni iy’amahoro ndetse itugeza ku mahoro n’ibyishimo bisendereye. Nicyo gituma umuhanuzi Izayi adusaba kutagira icyo turutisha kurata Nyagasani, tumushimira ibyo byiza bye byose. Mu kurata Nyagasani, bidusaba kuba twanyuzwe n’ubwiza bwe n’ibyiza bye ndetse n’inzira ze. Kuko ntiwarata Imana hari aho uyikinze, uri kure yayo. Inzira z’Imana rero ziraboneye, zibeshaho kuko zitugeza ku Mana. Kutazitaho, kuzirengaho, kuzisuzugura no kuzisuzuguza ni isoko y’ibibazo, akababaro n’imiruho ya hano ku isi! Tuyirukire kuko isana imitima n’umubiri kugeza ku byo abantu twangiriza mu bugomeramana bwacu.

  • Umuntu ari mu ntandaro y’imiruho n’amagorwa ye no ku isi

Bavandimwe, kuva abakurambere bacu bacumura, iyi si inyuranamo n’ibyishimo n’amaganya, umugisha n’umuvumo, amahoro n’ibyago, ubuzima n’urupfu, umunezero n’imibabaro itandukanye: nk’akarengane, ubukene, indwara z’ibikatu, imibanire y’abantu yahungabanye n’ibindi. Ibi byose bigize ubuzima kandi bifite imvano. Hari ibituruka ku miterere y’iyi si, hari ibituruka ku bantu n’ibituruka ku bintu. Ariko ibyinshi ndetse hafi ya byose ni ibituruka ku bantu kuko umuntu niba yarahawe ubutumwa bwo kugira isi nziza kuruta uko ayihawe, ashobora no guhungabanya imiterere n’imigendekere y’ibintu. Icyakora ntibitugwa amahoro kuko tuba nk’umuntu utema agashami kandi akicayeho. Ibintu turabyangiza, ibindi tukabihindanya uko dushaka, maze twamara kubonabona tugatabaza Imana ngo ize isane ibyangiritse. Mana we, twakwitura iki koko? Uretse abibuka Imana muri izo ngorane, hari n’abandi bamera nka Yuda Isikariyoti bo bagahunga Imana, bakiyahura cyangwa bakarushaho kwiyica bahagaze. Abandi ntibazi ubuvunyi bw’Imana. Bityo rero Ivanjili y’uyu munsi iradusaba gusuzuma aho dushakira uburuhukiro, ihumure n’imbaraga zo kubyuka ngo tugende. Tukongera kunezerwa.

  • Ni nde uturengera by’ukuri mu byago n’imiruho yacu, ni nde tugana ?

Yezu Kristu adusaba ku musanga. Ariko ntiyicaye kuko ni We wadusanze mbere yigira umuntu. Ni We wasanze abo mu gihe cye cy’ubuzima bwa hano ku isi, abashyiriye Inkuru Nziza y’umukiro umushingiyeho. N’ubu kandi akomeza kudusanga mu Ukaristiya Ntagatifu, mu ijambo rye, mu ikoraniro no muri bagenzi bacu. Ariko aza kenshi adusanga mu buzima bwacu bwa buri munsi. Tukamubona neza tugeze ahakomeye n’igihe tubona ko byose biturangiriyeho, niho atubwira ati “haguruka, ukomeze urugendo rw’ubuzima. Haguruka ubuzima burakomeza; haguruka ndi Uhoraho n’Umutabazi. Haguruka turi kumwe kandi ndahakubereye.” Ni byo umuhanuzi Izayi yatubwiye ati “mwebwe abari mu mukungugu nimukanguke, nimusabwe n’ibyishimo!” Ibi binyibutsa indirimbo ivuga iti “amasezerano nagiranye n’Imana yanjye aho twahuriye mu buzima. Nibyo bimpa ibisubizo ku bibazi mfite nibaza kuri iyi si ya none!” Ibi bikatwereka ko iyo umuntu atarahurira na Nyagasani mu buzima, aba umunyabyago na kadahwema. Nicyo gituma n’iyo byakomeye, Nyagasani atwibutsa ko ari We wenyine waturuhura, waduhumuriza kandi waduha umunezero twifuza kenshi, duharanira mu buryo bwinshi ariko tutabona ahandi uretse muri We.

Yezu ati “nimungane mwese abarushye n’abaremerewe jye nzabaruhura.” Aya magambo atwereka uburyo Nyagasani nta muntu n’umwe aheza. Ni twebwe abantu twiheza, nitwe duheza abandi, nitwe twirobanura kandi nitwe turobanura, tuvangura abandi. Byongeye kandi, Nyagasani ntabwo arambirwa, ntabwo ananizwa kandi ntabwo arambirwa no kuturuhura. Ahubwo twe twigira ba Miruho na Magorwa, Nyirandarwemeye na Nzemerakaje gusa. Mu bibazo n’imiruho yacu, duharanira kubivamo, dukora ibyo dushoboye byose, twiyambaza incuti n’abavandimwe ariko by’umwihariko tubikore dusenga kandi dutegerezanya ukwizera: ibintu tubihe igihe cyabyo n’uburyo bwabyo! Kuko n’iyo abantu baguhumuriza, bakuruhura bate, niba bitarimo Imana, ntabwo bizaramba ndetse ntibizagushimisha by’ukuri.

Kabone nubwo Nyagasani adusabana impuhwe ku mugana ntitumwumve ariko imiruho n’ibyago byo birabidutegeka. Kuko ni benshi tuzi bashakiye ahandi insinzi n’umuti w’ibibazo byabo ariko batsembeyeyo ibyabo n’ababo, basaruye amarira, imiborogo ukwiheba n’agahinda. Nyamara Nyagasani niyo atagukiza uko ubimutegeka, aguha imbaraga zituma utaremererwa byo kubihirwa cyangwa se kurengwa n’ubuzima. Nyagasani atwinjiza mu ibanga ry’ubuzima bwe. Ubuzima bwa Yezu Kristu ntibwatanye n’imibabaro ariko byose akabyakira mu kuzuza umugambi wa Se: kubera ikuzo rya Se n’umukiro w’abantu. Bituma hari n’abagira amahirwe yo kubabara bakaronkera benshi umukiro ndetse bakabyemera nk’impongano y’ibyaha byabo n’iby’isi yose. Twegere Nyagasani tumubaze amaherezo y’imiruho n’ibibazo byacu.Icyakora, twirinde kwirushya, kuba umuruho ku bandi no kuruhira ubusa. Tureke kuba nk’abo Izayi yatubwiye avuga ati “twari dutwite turi mu mibabaro y’iramukwa, ariko tumera nk’aho tubyaye umuyaga: ntabwo twazaniye isi agakiza, cyangwa ngo tuyibyarire abaturage bashya.” Tugane Nyagasani uruhura kandi uheka imibabaro yacu azaduha igisobanuro cy’umuruho n’umusaraba wacu! Ndahamya ko nta kindi gisubizo tuzabona uretse kutubwira ati “amaherezo y’ibibazo n’imisaraba yanyu ni Jye kuko ni We ufite ijambo rya nyuma ku buzima bwacu.

Bavandimwe, ubuzima bwa muntu ni ibanga rikomeye kandi bugira byinshi bidutera kwibaza. Tugashaka kubaho neza gusa turi mu butungane, ibyishimo, umunezero, uburumbuke n’ubuzima bwiza; nyamara tugahura n’ibyago n’ibyaha, amarira n’agahinda, urupfu n’indi misaraba. Bimwe muri ibyo bibazo twabyikururiye, ibindi biturutse ku bandi ndetse n’ibindi biturutse ku miterere y’iyi si. Mu bibazo cyane cyane ibikomeye, abantu benshi duta umutwe kandi buri wese akajya aho akeka umukiro: bamwe bakajya mu bapfu n’abapfumu, abandi mu bahanuzi b’ubu n’abahanurabinyoma, abandi bakihanyagura ngo bazabikizwa n’ubwenge, imbaraga n’ubushobozi bwabo. Nyamara ntibatinda kubona ko baruhira ubusa. Twe tugira umugisha n’ubuntu bugeretse ku bundi kuko Nyagasani afata iya mbere adusanga ngo aturuhure. Adusaba kubura amaso no kumusanganira. Ubikoze atyo yumva igisobanuro n’icyerekezo cy’ubuzima ndetse n’akababaro mu buzima. Imibabaro yo ntizabura mu buzima kuko n’umunyarwanda yavuze ati “byago ntukabure ariko byago ntugahoreho!” Dusabe rero Nyagasani ngo aturinde ibyago byose ariko atwereke igikwiye mu mibabaro yacu: tumurebereho kandi twiringire ubuvunnyi n’imbaraga ze. Umusaraba Yezu adukorera utugeza ku buzima kandi udusaba kwiyakira no gukora ibishoboka byiza byose ngo dutsinde kandi twitsinde. Umubyeyi Bikira Mariya Umunyamibabaro, adusabire.

Padiri Alexis MANIRAGABA

Seminari Nkuru ya Rutongo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho