Nitwubure umutwe turangamire Yezu Kristu

Ku wa 4 w’icya XXXIV Gisanzwe/B

Amasomo:   Daniyeli 5,12-28; Luka 21,20-28

Yezu Kristu naganze iteka.

Bavandimwe iyo tugeze mu mpera z’umwaka wa Liturujiya, amasomo tuzirikana usanga agenda agaruka ku Ihindukira rya Nyagasani Yezu, Umucunguzi wacu. Kristu ubwe aduhamagarira kuba maso, gusenga, kugira ngo duhorane intege zo guhora tunyuze Imana, maze tuzashobore guhinguka mu maso y’Umwana w’umuntu igihe cyose ihindukira rye ryazira. Dore ko yatwibwiriye ko uwo munsi uzaza nk’umujura cyangwa uko umutego ucakira inyamaswa yatezwe. Gukenga no kuba maso ni ngombwa, kuko ntawe umenya isaha n’igihe urupfu rumutambikanira.

Kubura umutwe byakagombye kutubera isomo rya buri munsi, kuko usanga kenshi aho inyungu zawe ziri, indoro ntihava. Usanga umuntu yahunamirije ngo hatagira ikimunyaga ibyo yibitseho. Aho ubukungu bwawe buri uhahoza umutima. Benshi uwareba ukuntu, iyo turi muri gahunda zacu, uburyo usanga twashishikaye, n’uguhamagaye akamubwira ko utaboneka, cyangwa uzareba uko byagenda, kugira ngo udacikwa n’icyo utegerejeho urwunguko. Uko iminsi igenda yicuma usanga abantu dutakaza, ubumuntu n’ubuntu kugeza aho umuntu yitegereje isi tugezemo aravuga ati: “Birababaje kubona umubyeyi abyara abana barenze batanu, akabitaho akabaruhira bagakura bakubaka izabo, ariko uwo mubyeyi yamara gusaza, ba bana batanu yibarutse bakananirwa kwita ku mubyeyi wabo, wabareze akabakuza”. Kubera iki? Kubera ubwikunde no gusigana, bikageza aho umuntu yibagirwa ko ibyo akorera umubyeyi we ugeze mu zabukuru, na we bishobora kuzamushyikira ageze muri icyo gihe, dore ko nta wahemutse wagiye atabonye urwibutso rw’ubuhemu bwe. Yezu ati: “Nimusenge igihe cyose, kugira ngo muzabone intege”.

Mu Ivanjiri Yezu yateruye ati: “Hagowe abazaba batwite n’abazaba bonsa”. Yezu ababajwe n’abo bantu muri icyo gihe. Umuntu atagiye kure, burya iyo amakuba ashyitse, tumenyereye ko benshi dukiza amagara yacu, cyangwa tugakuramo akacu karenge tutitaye ku bireba abandi. Nyamara umubyeyi yaba atwite cyangwa se yonsa, aba afite inshingano ikomeye yo kwita ku buzima n’umutekanao w’abantu babiri. We ubwe hamwe n’uwo atwite cyangwa yonsa. Iyo habaye amakuba, icyago, atekereza uwo atwite, uwo yonsa na we ubwe, ni uko yabona nta mahungiro akarushaho guhangayika, dore ko abandi baba baciyeho Kibuno mpa amaguru. Icyo gihe kimutera guhangayika no kubabara akaba yanakwicuza impamvu ariho.

Aha twibaze twese, ese niba Yezu yarahangayikishijwe n’abatagira kivurira, twe bite? Ese tujya tubabazwa cyangwa tugahangayikishwa n’akababaro ka bagenzi bacu, twaba tubazi cyangwa se tutabazi? Iyo ubonye umuzigirizwa, uwagwiriwe n’urugogwe, urengana wumva hari icyo bikubwiye? Ese uwaduhemukiye, uwatwitwayeho nabi, tumuha akahe gaciro cyangwa icyubahiro? Ese twumva na we ari umuntu ukeneye kumvwa no kugirirwa impuhwe?

Yezu ubwo yahanuriraga Yeruzalemu ntabwo yari ahangayikishijwe n’ uko abakuru bayo n’ abayituye banze kumutega amatwi. Ngo bibe byafatwa nko kwihora kuko, barimo kumuhigira kumwica. Ahubwo ababajwe no kubona yarabazaniye icyabahesha amahoro n’umugisha, aho kumwumva bakamuca amazi aka ya mvugo y’ubu. Uko kunangira umutima kukazabazanira amakuba azatuma n’ibyo bibwiraga ko bikomeye, bizarangira nta buye risigaye rigeretse ku rindi. Bavandimwe, natwe ni kenshi twanga kumvira Imana ituburira inyuze mu Ijambo ryayo yadusigiye, mu bagaragu bayo idutumaho buri munsi, tukayibera ibinani n’indashoboka, ariko byatuyobera tugatangira kuyishinja ibyaha: Mana wari uri he kugira ngo ibi byose bibe? Mana niba uri urukundo kuki wemera ko intungane zirengana, habaho imfubyi n’abapfakazi, impanuka n’ibyorezo? Nyamara  wareba neza ugasanga ibidushyikira byose harimo ikiganza n’ubushake bwacu. Mu gihe turamutse dushyize mu ngiro INKURU NZIZA ibyo itubwira twagira umugisha n’amahoro isi idashobora kutwambura.

Yezu yakomeje atubwira ko: “Hazaba ibimenyetso mu zuba, mu kwezi no mu nyenyeri, na ho ku si amahanga akazakuka umutima”. Ibyo bimenyetso ni ibidufasha kumva neza ibyerekeye amaza yombi ya Yezu. Ubwa mbere twibuka ko Yezu avuka yavukiye i Betelehemu mu bwiyoroshye burenze igipimo. Ariko tujya twibaza kubona Uwaremye byose abura aho avukira akavukira mu kiraro cy’amatungo. Benshi ntitubitindaho ariko ni isomo rikomeye. Ubu umwana ajya kuvuka baramushakiye Pusipusi agatero, ni ukuvuga ibizatuma adakorwaho n’akabeho cyangwa agacafu ako ariko kose… Aha tuhibaze tutihenze ubwenge, ni uko dusubize ubwenge ku gihe, tumenye igikwiye. Tunazirikana kandi ihindukira rye ubwo azaza yisesuyeho Ikuzo, ububasha n’ubwema. Gusa hano Yezu yakoresheje imvugo ijimije idapfa kumvwa na bose. Abivuga neza ko isi, inyanja n’ijuru ubwabyo na byo bizahindagana. Ibyo bikaduhishurira ko igihe azagaruka, byose bizaba bishya, bimwe bizimukira ibindi, igihe azaba agarutse ku buryo budasubirwaho.

Iyo si nshya yasize ayitangije, ubwo yazaga bwa mbere kuducungura, ariko akazagaruka aje guhemba abamubereye indahemuka. N’ubwo rero haciye ibisekuru birenga makumyabiri, iyo si nshya yatangije ntabwo iragera ku musozo, ahubwo yadusabye ko twakomeza kuyitunganya kugera ku ndunduro y’igihe azagarukana ikuzo n’ububasha. Tugenda tuyigira nziza igihe cyose twihatiye gukora icyiza, kubiba amahoro, ubutabera , urukundo n’impuhwe. Igihe tubashije gutsinda ubwikunde, ubwibone, ubwirasi, ubugugu n’ibindi buri wese atifuza kuba yagirirwa, burya tuba twageze ikirenge mu cya Yezu dutegura ihindukira rye. Aha buri wese akwiye kwibaza: Ni iki nkora kugira ngo isi yacu irusheho kuba nziza? Ni iki nkora ngo umuryango mvukamo cyangwa umurenge ntuyemo, remezo yanjye turusheho kuba uko Imana ibidushakaho? Ese njya nibuka ko ubwo butumwa bwo kubaka isi nziza yuje amahoro ubutabera n’urukundo Yezu yabumpaye igihe mvutse?

N’ubwo mu isi tuhasanga Ubuntu buke, ubugome, indwara, intambara n’ibindi bitubuza umutuzo, yatweretse ko ari kumwe natwe, kandi atubwira uko dukwiye kwifata igihe ibyago, ibigeragezo cyangwa imibabaro bitwugarije. Ibanga nta rindi: “Ibyo nibitangira kuba, muzubure umutwe mukomere kuko uburokorwe bwanyu buzaba bwegereje”. Aya magambo yuje ukwizera arahamagarira buri wese kutibeshya yibwira ko ubwenge n’ibyo ahihibikanira byamugeza  ku mukiro  n’amahoro yifuza. Ashwi umukiro nyawo uba ku Mana, yahanze byose kandi ikaba ifite ijambo rya nyuma kuri buri cyose. Dukore, duhihibikane kugira ngo tubeho ariko hejuru y’Ibyo Imana ifate umwanya wa mbere. Na ho ubundi tuzunama ku bintu birangire tubisize aho twabisanze. Dore ko tugera kuri iyi si ntacyo tuyizanyeho, tukanayivaho ntacyo tujyanye mu byo twaruhiye ku neza cyangwa mu bucabiranya. Muntu garukira Imana maze wirebere uko imirimo y’ubwenge n’iy’amaboko yawe birakuzanira umugisha n’amahoro.

Bavandimwe, dusabirane  guhora twibuka ko: Imibabaro, agahinda, ibyorezo, yewe ndetse n’urupfu atari byo bidufiteho ijambo rya nyuma  ko ahubwo dusabwe guhora twiringiye Yezu waducunguye, kuko ni we ufite Ijambo rya nyuma ku buzima bwacu no kuri byose. Amina

Padiri Anselimi Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho