Inyigisho yo ku cyumweru cya 6 cya Pasika, Umwaka A
Amasomo: Intu 8,5-8.14-17 // 1 Pet 3,15-18 // Yh 14,15-21
Unkunda, njye na Data tuzamukunda kandi nzamwiyereka
Bavandimwe, turahimbaza icyumweru cya gatandatu cya Pasika, kikaba ari icyumweru cya nyuma mbere yo guhimbaza ibirori by’isubira mu ijuru rya Nyagasani Yezu Kristu( Asensiyo). Byongye ni n’icyumweru cyo gusoma Bibiliya. Amasomo y’iki gihe atwereka ko mu gihe cya Pasika duhimbaza izuka rya Yezu Kristu , bikajyana kandi no kwiyereka abe, gusubira mu ijuru, guteguza kwakira Roho Mutagatifu no kumwakira.
Isomo rya mbere n’Ivanjili byo kuri iki cyumweru biratubwira Roho Mutagatifu, Roho w’Imana Umuvugizi, uduha imbaraga zo kubera abahamya Nyagasani. Ivanjili tuyisanga muri disikuru Yezu yavuze igihe yasangiraga bwa nyuma n’intumwa ze. Kuri iki cyumweru Yohani akaba adufasha kuzirikana ku magambo ya Yezu aho avuga kuri Roho Mutagatifu umuhoza, Roho utadusiga twenyine, ahubwo Roho uhora aduhumuriza.
Yezu imbere y’isi n’abamuciraga imanza yahuye na byinshi byashoboraga kumuca intege, ariko kubera ko yizeye uwamutumye kandi Roho ubahuza akaba yari amuri hafi, ni yo mpamvu ahumuriza intumwa ze azibwira ati: “Niba munkunda koko, muzubaha amategeko yanjye. Nanjye nzasaba Data azabahe undi Muvugizi, uzaza kubana namwe iteka. Uwo ni Roho Nyir’ukuri isi idashobora kwakira, kuko itamubona kandi ntimumenye.” Yezu azi neza ko intumwa ze zizahura n’ibitotezo n’ibigeragezo, azi ko nk’uko bamuciriye urubanza ari na ko bazarucira intumwa ze, ni yo mpamvu abahumuriza. Ntibari bonyine, bamenye Imana kandi barayemera, azabagenda imbere kandi Roho We azababera umuvugizi.
Yezu ntiyadusize turi imfubyi, yadusigiye Roho Mutagatifu utuma tuzirikana gukora igikwiye no kwirinda icyagirira abandi nabi. Uwo Roho ni We twese twahawe, abamwumvira bakaba bagira ubuzima kandi agahora abibutsa amagambo ya Yezu aho agira ati:“Umenya amategeko yanjye kandi akayubaha ni we unkunda. Kandi rero unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda kandi nzamwiyereka.”
Aya magambo ya Yezu arakomeye kuko agaragariza buri wese ko kwemera Imana, kuyubaha muri byose no gukurikiza amategeko yayo ari byo biduha kuba muri iyi si tudafite ubwoba, dufite icyizere muri twe kandi dufite ubwigenge bw’umutima. Roho wa Nyagasani rero ntitumubonesha amaso cyangwa se ngo tumukozeho intoki, ahubwo atwigaragariza mu kwemera no mu mitima yacu, akaduha gutwaza no kugira icyizere muri twe no mu bihe bizaza kandi akaba ari We udufasha kurwana intambara ya Roho, intambara yo kwanga icyaha no guhitamo icyiza, akadufasha gusoma amateka tuyakuramo icyiza kidufasha gukomera no gutwaza tujya imbere.
Mu kugaruka ku bumwe Yezu afitanye na Se, Yezu yaboneyeho kwereka abigishwa be ko bagomba na bo kunga ubumwe na We avuga ati “ uwo munsi muzamenya ko ndi muri Data, kandi namwe mukaba muri jye nk’uko nanjye ndi muri mwe.” Ubu bumwe bushingiye ku rukundo. Imana ni urukundo. Mu mvugo ya kimuntu twavuga ko Imana Data ari Mukunda, Mwana ni Mukundwa naho Roho Mutagatifu ni urukundo ruhuza Data na Mwana. Urwo rukundo Yezu Kristu atwigisha kandi adutegeka, ntirutana no kubahiriza amategeko n’inshingano zacu kuko na We yaje gukora ugushaka kwa Se kugeza ku rupfu rw’umusaraba. Ariko yarazutse yiyereka abe uko yabibabwiye ati “hasigaye igihe gito isi ntiyongere kumbona. Ariko mwe muzambona.” Byose kubera urukundo adukunda.
Natwe rero nta yindi nzira, nta rindi tegeko dufite, nta bundi buzima dukwiye kubamo keretse urukundo. Umenya itegeko ry’urukundo, akaryubaha ni we ukunda Imana kandi Imana iramukunda kandi iramwiyereka. Ibi bitwibutsa ko nta tegeko, nta nzira itugeza ku rukundo, urukundo ni rwo tegeko kandi ni rwo nzira. Urukundo ni ishusho ihebuje y’Imana n’ububasha bwayo: ni imbaraga z’urukundo rwitanga.
N’ubwo Imana idukunda bihebuje, nyamara twe dukomeza kuba abahemu, abanyabyaha n’abanyabyago. Ibi bigaterwa n’uko twadohotse cyangwa se iyi si yadohotse mu rukundo rw’Imana. Icyakora tugira amahirwe n’umugisha kuko Nyagasani atadutererana kuko adutabara mu buryo butandukanye kandi butangaje mu bubasha bwa Roho Mutagatifu. Ibyo nibyo bituma tutaba imfubyi kuko dufite Umukiza, Umuvugizi n’Umuhoza.
Bavandimwe, Imana ni Uhoraho. Ahorana na twe kandi arahatubereye. Ni Umubyeyi uhorana n’abana be.
Bavandimwe, Iyo Yezu Kristu agaruka ku bupfubyi, hari abadashobora kumva uburemere bw’aya magambo n’ububi bwo kuba imfubyi. Ubupfubyi ni ubuzima bubi kuko n’iyo waba warasigiwe ibintu n’abavandimwe: ubikoresha ubitamo amarira n’amaganya kuko nta rukundo n’inama z’ababyeyi ubona. Ntugira aho utetera, ngo wakire n’ibihano bya kibyeyi; kuko n’iyo ubikorewe n’undi ukeka cyangwa ugatekereza byinshi. Ndetse ukaba ushobora no guhora uganya ukeka ko iyo baba ababyeyi bawe baba barushijeho: ugahora uganya kandi ugaya! Bityo rero, kudusezeranya Umuhoza n’umuvugizi, ni Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, kuko duhorana n’Imana. Ni cyo gituma na Yezu yibukije intumwa ze ati “Roho w’ukuri muramuzi kuko abana namwe kandi akababamo.” Ababwira ko uwo Roho ari kumwe na bo, Yezu ashaka kubereka ko ibyo akora, aho ari: aba ari mu bumwe na Data na Roho Mutagatifu. Guhorana n’Imana, ni byo tuzirikana mu mihango mitagatifu batubwira bati “Nyagasani Yezu nabane namwe!” Ni amagambo adukomeza, aduhumuriza kandi aturemamo icyizere nk’uko Pawulo abitubwira ati “ Niba Imana turi kumwe, ni nde waduhangara?” Ngiyo Inkuru Nziza tugomba kwamamaza: ko dufite Imana Nzima, Umubyeyi udukunda kandi utuba hafi muri Yezu Kristu Umukiza wacu, bigakorwa mu bubasha bwa Roho Mutagatifu uduha ubuzima, udutagatifuza kandi utuyobora mu rugamba turimo rwo guhamya Imana no kuyihamya aho rukomeye.
Bavandimwe, nkuko Mutagatifu Petero intumwa abitubwira nubwo turi abakristu kandi duharanira gusa no kugenza nka Kristu, ibyo ntabwo bishimisha bose. Ni cyo gituma ubukristu bugira abanzi n’abacantege baba abava hanze ndetse n’abari mu Kiliziya. Ni byo Petero atubwira mu Ibaruwa twumvise mu isomo rya kabiri. Umutima mwiza ugomba kuranga abemera ni wo ureshya Roho wa Nyagasani maze akaza gutura muri twe kugira ngo yereke isi ko uyibamba adakurura kandi ko nk’uko Petero akomeza abivuga, “ ikiruta ni ukubabazwa mukora neza niba ari ko Imana ibishaka, aho kubabazwa mukora nabi”. Ni cyo gituma Petero aboneraho akatuburira ko n’ubwo ari Inkuru Nziza twamamaza, nyamara abantu bamwe bashobora kutubeshyera, kudusebya no kuduca intege ku buryo bwinshi. Ati “icyiza ni ukubabazwa ukora neza kuruta kubabazwa no gukora nabi.” Kuko ukora neza, Imana, amateka n’isi bazamwibukana icyubahiro n’ikuzo. Ariko ukora nabi uzaba ikivume! Uru rugendo rwo guhamya Imana aho rukomeye tugomba kurukomeramo kuko isi ikeneye Imana n’ibitangaza byayo.
Bene ibi bitangaza ni byo tubona cyangwa twumva mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa aho “rubanda bari barumvise ibitangaza Imana yakoresheje Filipo kandi bakanabibona.” Roho mbi zasohokaga mu bahanzweho, abamugaye benshi n’abaremaye bagakira. Mbese byari ibyishimo muri uwo mugi wa Samariya. Uwo Roho Nyagasani Yezu yasezeranyije abe kuri wa mugoroba basangira, ni We uyobora Kiliziya ye, ni We watumye “Filipo amanuka ajya mu mugi wa Samariya, yigisha abahatuye ibya Kristu, maze rubanda bagashishikarira n’umutima umwe inyigisho ze, kuko bari barumvise ibitangaza yakoraga kandi bakanabibona.” Uwo Roho ntagira imipaka, ntiyita k’umuryango uyu n’uyu cyangwa ku bwoko ubu n’ubu kuko twese turi abana bavukana b’Imana Data. Niba turi abavandimwe rero, niduterane inkunga, nidufatane urunana maze tureke Roho w’ukuri, Roho w’ubutabera n’amahoro atuyobore uko ibihe bihora bisimburana iteka. N’ubu ibitangaza by’Imana biriho kandi birakorwa. Nyamara abantu tumeze nk’abatabona, abandi tumeze nka ba “Ntibindeba” na “Bizengarame”, abandi turebana ihinyu n’ibindi. Icyakora Imana izabitubaza kuko yatwiyeretse, tukanga kuyibona, kuyisanga, kuyisanganira no kuyemera by’ukuri. N’utemera ko Imana igikora ibitangaza, azamenye ko no kuba ariho na byo ari igitangaza!
Bavandimwe, igihe cya Pasika ni igihe cya Roho Mutagatifu. Tubona Roho Mutagatifu mu ishingwa rya Kiliziya no mu butumwa bwayo. Turamubona kandi mu bitangaza bitandukanye yakoreshaga intumwa. N’ubu kandi ari ku murimo wo kuduha ubuzima, kudutagatifuza, kutuyobora no kuturengera. Uwo Roho w’urukundo ni We dusaba tuti “uzi neza ko urukundo rwanjye ari ruke, mfata ukuboko ndengera kuko tutari kumwe, ntacyo nakwimarira.”
Bvandimwe, dusabire abitegura Isakaramentu ry’Ugukomezwa Roho w’ukuri abasogongeze ku byiza bibategereje. Dusabire kandi n’abakomejwe ngo birinde gushavuza Roho Mutagatifu bahawe. Bagire umwete mu kwamamaza Inkuru Nziza ya Nyagasani kugeza aho rukomeye. Imana idukunda iratwiyereka ngo natwe tuyishyikirize abandi batarayimenya n’abayizi nabi. Nyagasani twashyizemo ubuzima bwacu n’amizero, aduhe umugisha kandi aturengere muri byose. Amina.
Nyagasani Yezu Kristu wazutse, nabane na mwe!
Padiri Emmanuel NSABANZIMA/ Butare/Rwanda.