Njye nzabaruhura

Inyigisho yo ku cyumweru cya 14 gisanzwe, Umwaka A, Tariki ya 05 Nyakanga 2020

AMASOMO: Zak 9,9-10; Zab 145(144)1-2,8-11,13c-14; Rom 8,9.11-13; Mt 11,25-30                                                                   

Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, Jye nzabaruhura!
Mbega ijambo ryiza Imana itubwiye nyuma y’igihe kirekire hari ibiturushya kubyumva, kubyakira cyangwa kubibamo cyane cyane muri ibi bihe bya Corona byatubereye icyigwa!! Kabishywe Petero agize ati: “Nyagasani twasanga nde wundi ko ari wowe ufite amagambo y’Ubugingo bw’iteka”!! (Yh 6, 68)

Bakristu bavandimwe ncuti z’Imana, kuri iki cyumweru cya 14 mu byumweru bisanzwe, Ijambo ry’Imana riraturarikira kuryoherwa n’Ihumure riva kuri Uhoraho kuko iriva ahandi riba ridashyitse, naho iriva kuri We, ryo nta gisibya, mu gihe yagennye ibigomba kuba biraba kandi nta n’umwe ufite ububasha bwo gupfubya imigambi y’iyo Mana Nyirimpuhwe .

Mu Isomo rya mbere dusanga mu Gitabo cy’Umuhanuzi Zakariya, Uhoraho aragira ati: “Ishime unezerwe”. Impamvu y’Ibyo byishimo nta yindi ni ugusangwa n’Imana; ya Mana ivugwa nk’Umwami wiyoroshya akaba intungane n’umutsinzi. Uwo nta wundi wavugwaga mu marenga, ni Yezu Kristu Nyirimpuhwe, wa wundi udusezeranya ko azaturuhura nitumugana nta buryarya n’amacenga.

Yezu uwo kandi utugenga ariko akatugenga mu buryo butandukanye n’uko abami b’iyi si bayitegeka, … ni we uha abamwemera kwigenga. Kwigenga nyabyo burya ni ukubasha kugenga mbere na mbere wowe ubwawe. Ni ukwibasha kuko uwinaniwe nta wupfa kumushobora. Aba Kristu Yezu ntibagengwa n’Umubiri cyangwa ibindi byiyumviro bitunguranye. Bagengwa na Roho Mutagatifu, kandi ntajya yivuguruza.

Nta wushobora kuyoborwa na Roho Mutagatifu ngo asobanye n’amategeko y’Imana cyangwa se ngo yitiranye ibyiyumviro bye n’icyo Roho yaba ashaka kumubwira. Njya ntangazwa n’uburyo hariho benshi muri iki gihe bicara bakitirira ibitekerezo byabo Roho Mutagatifu cyangwa Umwuka Wera nk’uko hari abakoresha iyo mvugo. Nigeze kumva umuntu wavugaga ngo Imana yamubwiye ko igiye guhindura ibintu byose bishya mu rugo rwe kandi agahamya rwose ko ngo ari Umwuka wera wari wamuvugiyemo. Yavugaga ko izamuha inzu nshya, imodoka nshya ngo ndetse n’Umugore Mushya (maze uwo bari basanganywe agahinduka Nyirantabwa). Mbega kumva ibintu nabi!!

Roho wa Kristu uvugwa mu Isomo rya Kabiri ntakora atyo ahubwo aha abemera imbaraga zo gutsinda ibyabatsindaga, imbaraga zo kuganza ibyabaganzaga, imbaraga zo kunesha ibyiyumviro by’umubiri biganisha ku cyaha n’ubugomeramana maze ibyo bikabahesha kubaho no kuzabaho mu buryo buhuje n’Ugushaka kw’Imana.

Burya kunanizwa no kunanirwa ni ibintu byoroshye kuri mwene muntu. Hari n’ubwo ibinaniza umuntu biba bimutuyemo ubundi ugasanga bituruka ku bandi, cyangwa se bikaba byanakomoka ahatazwi na benshi cyangwa ntihanamenyekane na busa. Uko byagenda kose, nta kinanira Imana kandi nta n’ikiyiyobera.

Mu Ivanjili ya Matayo yateguriwe uyu munsi,Yezu araduhumuriza kandi akaturinda gukuka Umutima. Iyo Umushoborabyose akubwiye ati: “ndahari ngwino ngufashe” ubyumvana ibyishimo n’icyizere.

Mbere na mbere aratubwira ko ibye bitagenewe abahanga n’abakomeye gusa kuko abaciye bugufi na bo ari ababitswabanga b’Imana. Ibyo kandi nta wabihindura kuko Imana itotswa igitutu ngo ihindure ibyo yangeneye cyangwa yakugeneye. “Koko Dawe ni ko wabyishakiye”! (Mt 11,26).

Kugira ibibazo bibaho ariko si byo bifite ijambo rya nyuma. Kuremererwa n’imitwaro y’Ubuzima cyangwa amateka mabi, ubuhemu bw’abari bakwiye kwizerwa, ubugwari bw’abari baragusezeranyije ibyari kukugirira akamaro bibaho ariko si byo herezo ry’Ubuzima. Ubushobozi bucye mu byo wifuzaga gutunganya, intambara za buri munsi zibera mu mubiri wawe, mu mutima cyangwa mu mutwe; ubucabiranya , amatiku, ubugambanyi, ishyari, rya rindi ngo rihura n’uburakari rigatera gukenyuka (Sir 30,24), urwango n’ingaruka zabyo bibera mu muryango wawe cyangwa uwo wagize uwawe bibaho ariko si igeno ry’Imana kuko ntawe yigeze ipfunyikira ikibiribiri. Ibibi bigaruka nyirabyo naho uwiringiye Imana ikabimurokora.

Igifite ijambo rya nyuma ni Ugushaka kwa Yezu. Ni Isezerano rya Yezu. Ni ihumure rimukomokaho kuko Impuhwe ze zirusha ububasha ubugome n’Imitwaro y’Ubuzima. “Uhoraho ni Umunyampuhwe n’Umunyaneza, atinda kurakara kandi akagirira bose ibambe. Ni Mutabeshya akaba indahemuka” (Zab 145). Niba Yezu agize ati abarushye nimuze, reka dutore iryo, ibindi tubimuharire si we uzananirwa ibimureba mu gihe tuzaba twatunganyije ibitureba natwe.

Kuki washakira ibisubizo aho bitari kandi Yezu we akubwira ati JYE nzabaruhura ? Hari abajya basoma bihuta bakavuga ngo Yezu yaravuze ngo : “Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe nzabaruhura” kandi yavuze ngo : JYE nzabaruhura. Ni ukuvuga ko hari ibindi cyangwa abandi bo bashobora kuba barimanganya kandi nawe bakaba bakurimanganya ngo bazakuruhura kandi batabishoboye. Yezu we arabishoboye.

Dufashijwe n’aya masomo matagatifu, kandi tuyobowe na Roho Mutagatifu, dusabirane kumva no kwakira ko Ihumure rishyitse ari iriva ku Mana kandi twibuke no gusabira abo tuzi ko babangukirwa no gushakira ibisubizo hanze y’aho Imana iyobora abayemera, maze bayizere kandi bareke gukuka Umutima, tubigizemo uruhare rw’isengesho n’Ubuhamya bw’ijambo, ibikorwa n’Ubuzima bubabera ishuli ryiza, kandi kubisohoza tubyumve nk’Umwenda w’Urukundo tubafitiye.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Jean Damascene HABIMANA,              
Mu butumwa i Gihara, Diyosezi Kabgayi.   
Publié le
Catégorisé comme Inyigisho