Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 9 gisanzwe, umwaka w’igiharwe,B
Ku wa 01 Kamena 2015 – Mutagatifu Yustini, umumartiri.
Bakristu bavandimwe,
Mu nyigisho y’uyu munsi nagira ngo duhagarare gato ku isomo rya mbere dusanga mu gitago cya Tobi. Nk’uko mubizi, iki gitabo kigamije gushishikariza abantu kugira imigenzo myiza, no kwiyumanganya gitwari mu bigeragezo n’ibitotezo.
-
Tobiti ahimbaza Pentekosti n’umuryango we
Tobiti n’umuryango we bajyanywe bunyago mu gihugu cya Ashuru. Aho mu mahanga ya kure, mu mico inyuranye cyane n’imibereho y’Abayahudi, Tobiti yakomeje kugendera mu kuri, akurikiza ubutabera ubuzima bwe bwose, nk’uko tubisoma mu isomo rya mbere ry’uyu munsi. Urugero ni uburyo yahimbaje umunsi mukuru wa Pentekosti hamwe n’umugore we Ana n’umuhungu we Tobi.
Bari bateguye ibiryo bitetse neza kandi by’amoko yose, mbese ibiryo by’umunsi mukuru. Tobiti asanga bakwiye kubisangira n’abandi. Abwira umuhungu we kujya kureba umuvandimwe waba akennye adafite uburyo bwo guhimbaza Pentekosti uko bikwiye ngo amuzane basangire. Yiyemeza kumutegereza atitaye ko biri buhore.
Tobi aragenda ariko ntiyatinda ahita agaruka ameze nk’uwahahamutse. Se amubajije ikibaye ati « Hari umuyahudi bamaze kwica, bamuhohoteye mu kibuga bamusiga aho ». Umusaza ahita asohoka nta n’icyo akojeje mu kanwa, wa murambo awukura ku kibuga, awuhisha mu cyumba, ategereje ko bwira akawushyingura.
Agarutse arisukura uko amategeko abiteganya, ntiyaba agifunguye bya biryo byiza, arya umugati n’agahinda kenshi. Akomeze kuzirikana amagambo y’umuhanuzi Amosi ati «Iminsi mikuru yanyu nzayihinduramo iminsi y’ibyago ; indirimbo zanyu nzihindure iz’amaganya » (Am 8,10).
Bumaze kwira, izuba rimaze kurenga acukura imva ahamba wa murambo. Abaturanyi banze kumufasha ngo bitabakoraho. Ahubwo baramusekaga bati «Nimurebe ra ! Nta bwoba agifite ! Amambere barabimuhigiye bagira ngo bamwice, aranyerera arahunga ; none dore yongeye guhamba abpfu !»
Iri somo rikubiyemo inyigisho nyinshi zigaragaza ko umuntu ashobora kubaho mu buryo bunyuze Imana n’aho yaba ari mu gihugu cy’abapagani. Byakorwa ku buryo bwinshi :
-
Gusangira n’abandi no kubitaho
Tobiti bari bamuteguriye ibiryo byiza cyane. Amaze gukaraba atekereza ko hari abandi bashobra kuba batabonye ifunguro. Yohereza umuhungu we kujya gushaka umukene ngo basangire. Umuco mwiza wo gusangira awukomeyeho. Ibyiza Imana iduha tujye tumenya kubisangira n’abandi. Ibiryo byiza biryoha bisangiwe.
Mu bihugu byeteye imbere mu majyambere, mbese nk’iby’iburayi kuko ari ho nzi ho gakeye, buri wese ni nyamwigendaho. Umwana agira imyaka 18 ababyeyi bakamusezeraho. Ngo arakuze nashake akazi, ashake inzu ye arebe uburyo yabaho ! Abashakanye nabo baratandukana buri munsi kubera iyo ndwara yo kwireba wenyine n’inyungu zawe n’ibibazo byawe. Nta wita ku muturanyi. Yarya, yaburara ntibikureba. Abenshi bemeza ko atari abarinzi b’abavandimwe babo (Intg 4,9).
Ubu rero nk’abanyarwanda bimukiye muri ibi bihugu, bakwiye gukurikiza urugero rwa Tobiti bagakomera ku muco mwiza wo gusangira no gusurana. Ahenshi barabigerageza nk’iyo habaye ubukwe cyangwa se hari uwitabye Imana. Hari umuvandimwe twashyinguye mu minsi ishize. Mu Misa yo kumushyingura hari abakristu benshi, baturutse mu bihugu binyuranye, mbese Kiliziya yari yuzuye. (Ntibikunze kuibaho muri ibi bihugu). Abaturage b’aho ngaho byarabatangaje cyane, bakaza kureba bibaza uwo muntu niba yari minisitiri, diregiteri jenerali, umusirikare w’ikirangirire… Nyamara nta kazi k’ikirenga yari afite ; yari afite umuco mwiza wo kubana neza n’abandi no kubitangira. Umuco mwiza wo gutabarana no gusangira tuwukomereho, tuwutoze n’abadukomokaho. Ndetse twari dukwiye gushaka igihe n’uburyo bwo guhura, cyane cyane duhujwe n’isengesho n’ijambo ry’Imana. Ubukristu nabwo buryoha busangiwe. Ikindi twakwigira kuri Tobiti ni ubutwari.
-
Ubutwari
Tobiti abona ikiri kiza, ikiboneye, ikinogeye Imana akagikora atitaye ku ngaruka mbi byamukururira. Urugero ni uguhamba abapfuye. Aho bari barajyanwe bunyago umuyahudi nta gaciro na gake yari afite. Yashoboraga gukubitwa, kwicwa, umurambo ukaguma ku gasozi. Nk’uko abaturanyi babivuga, Tobiti yajyaga abona imirambo yandagaye ku gasozi akayishyingura. Abategetsi baramuhize ngo bamuhane, arahunga. Bimaze kwibagirana aragaruka, none yongeye guhamba abapfu. Ntiyihanganira ko umurambo w’umuntu wandagara ku gasozi. Ikindi twakwigira ku musaza Tobiti ni ukurangwa n’ubushishozi.
-
Ubwenge n’ubushishozi
Hari aho Yezu avuga ati «koko, abana b’iyi si mu mibanire yabo barusha ubwenge abana b’urumuri » (Lk 16,8). Abategetsi b’Abanyashuru ntibari boroheye Abayahudi bari barajyanweyo bunyago. Kugeza n’ubwo babuza ko imirambo y’abo bishe ishyingurwa, ndetse n’ubigerageje bakamuhiga ngo nawe bamwice ! Murumva namwe ko bitari byoroshye.
Tobiti ntibyamuciye intege. Kubera icyubahiro umuntu wese yaremanywe, Tobiti yemera ko n’umurambo we ugomba kubahwa ugashyingurwa. Yarenze ko itegeko rya leta y’Abanyashuru, ashyingura abitabye Imana. Amenye ko abategetsi bamurakariye, ndetse ko bamuhiga ngo bamugirire nabi arahunga. Abonye bimaze kwibagirana aragaruka. Ariko naracyari wa wundi ntiyahindutse. Ntabwo yakwicara ngo arye, anywe, anezerwe kandi hari umurambo wandagaye ku kibuga. Agomba kuwushyingura. Kubera ingorane byamukururiye, ntabikora ku mugaragaro. Arakoresha ubwenge Imana yamuhaye, ashakishe uburyo yamushyingura mu ibanga, abategetsi ntibabimenye. Azi ko byamukoraho. Umurambo arawuhisha mu nzu, akawushyingura mu ijoro. Mbese “ntarondera ubumaritiri”. Nta nyigisho atanga, aragaragaza ibikorwa. Ubwo butwari, butari ubw’amagambo gusa, twabumwigiraho.
Bavandimwe,
Ubukristu si umwambaro. Si ikoti twambara ku cyumweru ngo nidutaha turimanike ku musimari tuzongere turyegure ku cyumweru gikurikiraho. Ubukristu ni ubuzima. Kuba umukristu ni ukuba umunyu (gutanga uburyohe) n’urumuri igihe cyose n’aho turi hose (Mt 5, 13-16). Kuri iyi si ibibazo ntibijya bishira. Icy’ingenzi ni ugushyira mu bikorwa Ivanjiri y’urukundo n’ubumwe Yezu yatwigishije. Mbese nka Tobiti duharanire kurangwa n’imigenzo myiza no kwiyumanganya gitwari mu bigeragezo n’ibitotezo duhura nabyo.
Padiri Alexandre UWIZEYE