Nka Mutagatifu Matayo, dutumire Yezu ku meza yacu dusangire akabisi n’agahiye

Inyigisho yo ku wa 21 Nzeli 2015: Umunsi mukuru wa Mutagatifu Matayo

Bavandimwe muri Kristu,

Uyu munsi turahimbaza Mutagatifu Matayo intumwa ya Yezu Kristu n’umwanditsi w’Ivanjiri. Tuzirikane aho Nyagasani yamukuye tubonereho natwe kumva ijwi rya Yezu riduhamagarira kumukurikira.

“Nkurikira”

Matayo yicaye mu biro by’imisoro, arahuze cyane. Arabara amafaranga ashishikaye, imibare yamubanye myinshi, arareba imari imuteretse imbere, aribaza uko aza gukuramo aye, mu yo aza kuba yasoresheje. Nta handi umutima uri, nta kindi abona, abamunyura imbere batamuzaniye imisoro ntabitayeho,.. ariko kandi hirya y’ibyo ntabwo yishimye. Ntiyishimye kuko bene wabo (Abayahudi) bamufata nk’umugambanyi, kuko akorera abaromani babakandamije, bamufata nk’umunyabyaha n’igicibwa mu muryango. Si ibyo gusa kuko atinisanga mu Baromani akorera kuko bamufata nk’umukozi wabo ariko badasangiye inkomoko. Ari aho gusa ariko mu by’ukuri ntari mu mwanya we.

Yezu uzi byose, ureba no mu mitima, aramureba! Yezu arakureba, nanjye arandeba. Ntakimwisoba, nta muhangayiko wawe atazi cyangwa yirengagiza kuko ugukunda cyane n’ubwo wowe waba utabizi cyangwa ngo ubibone. Imihangayiko yawe, ibihombo ugira, akazi ufite kakugoye cyangwa wiruka inyuma wabuze, amarira urira utagira uguhoza, byose arabireba. Bimushyire imbere umusabe akwereke inzira. Ni we ushobora kukurebana indoro y’urukundo nyarwo. Agufitiye impuhwe nyinshi. Agufitiye imbabazi nyinshi, ni We cyizere cyawe cyo kubaho, ni We byishimo byawe.

Matayo yemeye gucengerwa n’indoro ya Yezu Kristu , indoro y’urukundo n’imbabazi. Yumvise ijwi rya Yezu rimubwira riti: “nkurukira”. Ntakicaye, arahagurutse aramukurikira. Ntacyubitse umutwe mu biceri yavanye mu misoro, dore aremye. Yari wenyine nta nshuti afite, yari yatwawe n’imitungo afite n’indi ashaka kugwiza, none dore atumiye abantu benshi ngo baze iwe basangire. Na Yezu arahari. Umutima we uragutse, asubiranye agaciro ke ko gukunda no gukundwa, ubwo ubafarizayi bibwiraga ko atabikwiye.

Bavandimwe, natwe Nyagasani aje adusanga mu buzima turimo, nta na kimwe cyacu atazi; ari ibyishimo tugira ndetse n’ingorane. Twubure amaso duhuze indore na We adufashe kunamuka, twemere kugendana na We, tumutumire ku meza yacu dusangire akabisi n’agahiye, nta kabuza azaduhaza umunezero udashira.

Mutagatifu Matayo adusabire!

Padiri Joseph UWITONZE, wa Diyosezi ya Kibungo.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho