Nka Yohani Batisita, duharanire kuratwa na Yezu

INYIGISHO YO KU WA KANE W’ICYUMWERU CYA 2 CY’ADIVENTI KU WA 12 UKUBOZA 2019 

AMASOMO: Iz 41,13-20; Mt 11,11-15

Mu gihe gikomeye nk’iki cy’Adiventi, Yohani Batisita, umwe wabaye integuza ya Yezu ku buryo bwa bugufi kandi butambutse ubw’abandi bahanuzi, agarukwaho kenshi.

Mu ivanjili y’uyu munsi, ni Yezu Kristu ubwe umutangaho ubuhamya, agaragaza ubukuru bwe. Mu rugo iyo ababyeyi bashimiye umwana mu ruhame n’urungano baba bafite impamvu ibibateye. Mu mashuri aho abantu biga baba abato cyangwa abakuru, iyo hari ugarutsweho avugwa imyato kubera ubuhanga, ubupfura n’indi mico myiza nabyo biba bifite impamvu. Mu bihugu hirya no hino hashimwa abantu baranzwe n’ibikorwa by’impangare bamwe bakambikwa imidari. Mu maparuwasi yacu hari abo dushima ko bitangiye Kiliziya kandi koko mu kugaruka ku byo bakoze tugasanga biba bikwiye. Na kiliziya umubyeyi wacu hari abo ishyira mu mubare w’abatagatifu kuko yasanze ubuzima bwabo ari ubuhamya bukomeye bw’ubukristu mu gihe bari kuri iyi si. Izo ngero zose ndetse n’izindi nyinshi twashakisha ni iz’abantu bashimwa, cyangwa batangarirwa n’abandi. Abo ngabo turabazi hirya no hino, ariko se abashimwa bagatangarirwa na Yezu na bo baba ari benshi?

Mu Ivanjili ya none, Yohani Batista ntatangarirwa n’abantu kuko yakoze ibintu by’impangare ahubwo aratangarirwa na Yezu Kristu ubwe. Ubwo Yezu Kristu ari umunyakuri, akaba yaraje no kudutoza kubaho mu kuri, reka tugerageze kwibaza icyatumye yemeza ko nta wigeze aruta Yohani Batista.

Ku bwa Yezu Kristu, umukuru si wa wundi utambuka abantu bagakangarana, bakamukomera amashyi nkuko tujya tubikorera bamwe cyangwa se natwe tukabikorerwa. Si wa wundi wize amashuri menshi kandi ku bigaragara akaba ari injijuke n’umunyabwenge koko. Si wa wundi utunze byinshi bituma yitwa umukire n’umuherwe. Si wa wundi ufite ububasha n’ubuyobozi, umwe uvuga bigakorwa nk’aho mvugiye aha. Ubukuru bwa Yohani Batista bushingiye cyane ku buhamya bw’ubuzima bwe butigeze bunyuranya n’icyo yavukiye. Icyo yavukiye yagikomeyeho arinda apfa adaciye ku ruhande. Yabayeho abereyeho Imana mu buzima bworoheje cyane dore ko yiyambariraga uruhu ruboshye mu bwoya bw’ingamiya agatungwa n’ubuki bw’ubuhura ndeste n’iseneni. Ibyo ntibyamubujije gusohoza neza umurimo we wo kwerekana umucunguzi wari ugiye kuza kandi abumvise impuruza ye yabaga rimwe na rimwe yuje ubukana, bakiriye umucunguzi.

Yohani Batista yabaye icyihare cyaharaniye ingoma y’ijuru, amaherezo kirayikukana.

Mu kurangiza umurimo we wo kurangira isi umucunguzi wayo, Yohani Batista ntiyahisemo inzira y’umudabagiro n’ibyishimo bishashagira nkuko isi ibitwigisha. Mu buzima bwe butanabaye burebure hano ku isi, aho yari mu butayu yitaruye abantu ariko yunze ubumwe n’Imana, ntiyahaye umwanya ibishimisha kamere muntu mu ntege nke zayo ( kurya, kunywa, kwambara, gutura heza, umuryango, kubana n’abandi,…). Ibi nibyo bidutwara imbaraga z’ubwenge n’umutima, maze nubwo atari bibi, twareba nabi bikatwibagiza Imana.

Nyamara uwo Yohani Batista wahisemo kunyura inzira y’ubwiyoroshye, ubwigomwe n’ubwizige bukomeye ngo atunganire Nyagasani kandi ategurire imbaga ya Israheli kwakira umucunguzi wari ugiye kuza, yanabaye bidashidikanywa umugenerwamurage w’ingoma y’ijuru kuko ariho hatura abashimwe na Yezu.

Muri Adiventi twikebuke twibaze: Mu mibereho yanjye nk’umukristu, mu butumwa nshinzwe, mu bikorwa nkora buri munsi, numva nanjye hari icyo Yezu yantangariraho? Ese numva nte agaciro k’imvune, ibigeragezo n’ingorane bishyikira abiyemeje gukorera ijuru?

Bavandimwe ubuhamya Yezu atanga ku nteguza ye budufashe natwe kubaho nk’ababereyeho Imana. Ntitugashukwe n’imisusire y’isi itubeshyeshya ibyishimo by’akanya gato ngo twirengangize ibyishimo bizahoraho iteka byegukanwa n’abemeye kwitsinda, guhara byose, yewe no kugeza ku buzima bwabo.

Muri iyi Adiventi kandi, amizero twashyize muri Nyagasani ntihakagire ikiyahungabanya kuko uje adusanga aduha ihumure ryuzuye. Iyo tutabaye abiyemezi n’abirasi, tubona ukuntu inzira igana Nyagasani itoroshye ariko nyamara ni yo nziza kuko iganisha heza. Nitunagwa tujye tubyuka ariko tubyuke tuhanze amaso icyerekezo cy’ukuri. Nyagasani ntazigera adutererana kandi twaramwiringiye. Nyagasani umutabazi wa Israheli aratubwira, ati: ‘‘Mwitinya, kuko ndi kumwe namwe, mwikwiheba kuko ndi Imana yanyu’’.

Mu isengesho ryacu muri iki gihe, dusabe Nyagasani akomeze arumbure ba Yohani Batista benshi muri Kiliziya ye, bamamaza ijambo rijyanye n’ubuhamya bw’ubuzima bwabo bagamije gutegurira Nyagasani imbaga y’abamuyobotse koko.

Bikiramariya Umubyeyi w’abakene adusabire.

Padri Fraterne NAHIMANA

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho