Inyigisho yo kuwa gatanu w’icyumweru cya 25 gisanzwe, C, kuwa 23 nzeli 2016
Amasomo tuzirikana : 1) Mubw 3,1-11 ; 2) Lk 9, 18-22
Umutagatifu twibuka: Mutagatifu Padiri Piyo (Padre Pio)
Ko Yezu ari Kristu w’Imana nzima, wowe uri nde? Ese wemera ko abandi bavuga ibyawe?
Bavandimwe, ibyanditswe bitagatifu bitwereka Yezu uwo ari we. By’umwihariko , mu ivanjili ya Yohani, umwanditsi atwereka uko Yezu yibwira abe kugira ngo barusheho kumumenya. Dore uko Yezu yivuga: “ndi Umugati w’ubuzima” ( Yh 6,35.48.51), “Ndi Urumuri rw’isi” (Yh.8,12 ;9,5); “Ndi Umuryango” (Yh.10.9); “Ndi Umushumba Mwiza”(Yh.10,11.14); “Ndi Izuka N’ubuzima”( Yh.11,25); “Ndi Inzira,Ukuri,N’ubugingo”( 14,6); “Ndi Umuzabibu Nyakuri” ( Yh.15,1.5); “Ndi Uwo Ndi We” (Yh.8,28 ); “Ndi Uriho “ (Yh.8,28); “Ndi Umwami”(Yh.18,37). Mu ivanjili y’uyu munsi(Lk 9, 18-22), Yezu arashaka kumenya uko abantu bamuzi: rubanda ruvuga ko ndi nde? (…), mwebwe se muvuga ko ndi nde? Ibibazo bya Yezu ni byiza. Niba natwe twatinyukaga tukabaza uko rubanda cyangwa abo tubana batuzi.
Dore ingero:
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abaze abarimu be ati : “ ababyeyi n’abanyeshuri bavuga ko ndi nde? Naho se mwebwe muvuga ko ndinde?
Umuyobozi mu rwego runaka nawe abaze ibyegera bye ati: rubanda bavuga ko ndi nde? Naho se mwebwe byegera byanjye muvuga ko ndi nde?
Padiri abaze Fratri ati: “abakristu b’iyi Paruwasi bavuga ko ndi nde, bavuga ko mbabaniye gute? Naho se wowe Fratri, umbona ute?
Umugabo abaze umugore we ati: “abaturanyi babona ko ndi nde? Naho se wowe mugore wanjye ubibona ute?
N’ibindi…..
Ibisubizo bimwe bishobora kuza biteye bitya: uri igisambo, uri indaya, uri umunyabugugu, uri umunyagitugu, uri indyarya, usenya ingo z’abandi, uri umwicanyi, uriyemera, urikuza, uri umujura, rubanda bibaza igihe uzapfira, uri umwicanyi,……
Ibindi bisubizo bishobora kuza biteye gutya: uri inyangamugayo, uri imana y’I Rwanda, iyo abantu bakubuze barababara, uri imfura,….
Kumenya uko Rubanda batuvuga bizadufasha kwikosora, kwisubiraho no gukomeza gukataza mu byiza. Ikibabaje ni uko abantu bamwe badashaka ko abandi babamenya kubera ububi bwabo. Iyo turi babi, hakagira utubwira ububi bwacu turarakara, turababara, rimwe na rimwe tugashaka uburyo bwo gutandukana n’abatubwira amakosa yacu. Dukunda umuntu uhishira amakosa yacu, tugakunda umuntu urata ubutwari bwacu kabone n’iyo ntabwo twaba dufite. Nka Yezu, twirinde kubaho twihishahisha: ibyiza bituvugwaho bitume dukataza mu gukorera Imana, ibibi bituvugwaho bitubere umwanya wo kwisubiraho.
Nkeneye imbabazi z’Imana, nk’uko nkeneye umwuka mpumeka.
“Nkeneye imbabazi z’Imana, nk’uko nkeneye umwuka mpumeka”. Iri sengesho rya Mutagatifu Padiri Piyo duhimbaza uyu munsi turigire iryacu. Mutagatifu Padiri Piyo (Padre Pio) yavukiye mu majyepfo y’Ubutaliyani mu mwaka w’1887. Yinjiye mu muryango w’Abafaransisikani b’Abakapusini (Capucins) afite imyaka cumi n’itandatu. Mu w’1910 yahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti.
Tariki ya 20/09/1918 yakiriye ingabire y’Ijuru idasanzwe : akirangiza gusoma Misa kuri uwo munsi ibirenge bye, ibiganza bye n’urubavu rwe byadudubije amaraso, abantu baratangara(abandi batagatifu basangijwe ibikomere bya Yezu : Veronika Yuliyana, Fransisko w’Assize na Padri PIYO). Yahise kuva ubwo yibanira n’ibyo bikomere bitanu nk’ibya Shebuja Yezu Kristu. Yarabibanye, bikira umunsi umwe mbere y’uko yitaba Imana afite imyaka 81. Koko rero, iyo ibigeragezo byakiranywe urukundo bihinduka inzira y’ubutungane yerekeza ku iherezo ryiza kandi rizwi n’Imana yonyine. Mutagatifu Padiri Piyo mu buzima bwe bwose yihatiraga kwishushanya na Kristu wabambwe akabikora nk’ubutumwa yahamagariwe mu icungurwa ry’isi; nk’uko twemera ko mu mugambi w’Imana’ umusaraba ari ikimenyetso cy’umukiro w’isi ukaba n’inzira Yezu ubwe yarangiye abashaka bose kumukurikira. Bityo Mutagatifu Padiri Piyo akaba yarabaye umugabuzi w’impuhwe z’Imana yakira bose, ayobora ubuzima bwa za roho by’umwihariko ariko atanga isakaramentu ry’imbabazi ryatumaga abamuganaga barushaho kwiyongera uko bukeye n’ubwo we yanabakangaraga abakangurira guca ukubiri n’icyaha.
Bivugwa ko yari afite n’izindi mpano zidasanzwe, nko kuba ahantu habiri icyarimwe (bilocation) n’iyo gusoma ibiri mu mitima y’abantu, aho yagiraga inama mu ibanga abantu bihariye ngo bareke ingeso cyangwa icyaha runaka.
Twamwigiraho byinshi, cyane cyane gukunda Yezu muri Ukaristiya, kumuhabwa neza kandi kenshi no kumushengerera. Twamwigiraho kandi guhabwa Penetensiya kenshi kuko we yakundaga kuyihabwa no kuyitanga. Yavugaga ko muntu akeneye imbabazi z’Imana nk’uko akenera umwuka ahumeka. Udashaka Penetensiya burya ngo aba agenda ashiramo umwuka w’ubuzima, anogoka atabizi!
Mutagatifu Padiri Piyo, Udusabire.
Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU
Paroisse Muhororo/Nyundo