Nk’imbuto ka Sinapisi

Inyigisho yo ku wa 5 w’icyumweru cya 3 gisanzwe, Umwaka C

Ku ya 1 Gashyantare 2013

Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Nk’imbuto ya sinapisi(Mk 4,26-34)

Bavandimwe, Yezu arakomeza kutwigisha mu migani. Uyu munsi, araducira umugani w’imbuto ikura ku bwayo. Arakurikizaho umugani w’imbuto ya sinapisi, ikura ikavamo igiti cy’inganzamarumbo. Mariko arasoza atubwira ko Yezu yakoresheje indi migani myinshi nk’iyo yigisha Ijambo ry’Imana. Biherereye agosobanurira abigishwa be kurushaho abategura kuzigisha abandi. Iyi migani yose iganisha ku iyobera ry’Ingoma y’Imana. Tugerageze kureba inyigisho irimo.

Umugani w’imbuto ikura ku bwayo urumvikana neza. Ariko se icyo umuntu yakwibandaho ni iki ? Ni ububasha bw’Imana butuma urugemwe rumera, rugakura rukazera imbuto. Ingoma y’Imana ikwira hose atari ku bubasha n’ubushake bw’abantu. Mu guhe iriya Vanjili yandikwaga, twabonye ko cyari igihe cy’ibitotezo. Abakristu bagashaka gicika intege, babona bimeze nk’aho Imana yabatereranye, itakiri kumwe nabo. Ivanjili irakomeza ukwemera n’ukwizera kwabo ibereka ko Imana idatezuka ku mugambi wayo.Uko byagenda kose gahunda y’Imana irakomeza kandi izagera ku ndunduro, ku isarura. Bityo ntibakwiye gucibwa intage n’ibitotezo. Nibakomere mu kwemera kandi bakore ubutumwa uko bashoboye ibindi Imana izabyikorera.

Amateka ya Kiliziya atubwira ko ibitotezo byari bigamije gukuraho ubukristu burundu ntacyo byagezeho. Abakristu bakomeje kwiyongera no kwigisha Ivanjili. Byageze aho umwanditsi w’umuhanga mu by’Iyobokamana witwa Terituliyani yameza ko amaraso y’abamaritiri ari imbuto yeraho abandi bakristu. Muri icyo gihe hari abapagani babonaga ukuntu abakristu bababazwa, batotezwa bazira akarengane, bareba ubutwari bw’abahorwa ukwemera bigatuma nabo bahinduka bakemera Kristu. Abazi gusesengura Bibiliya bemeza ko urupfu rwa Mutagatifu Stefano wicishijwe amabuye (reba Intu 7,35-8,1) rwagize uruhare mu ihinduka rya Pawulo intumwa. Umukristu arangwa n’ukwizera igihe cyose kabone niyo yaba atabona umusaruro w’ibyo bakora.

Yezu arakomereza ku mugani w’imbuto ya sinapisi. Ni ntoya kurusha imbuto zose ziba ku isi. Nyamara iyo ibibwe mu gitaka, irakura ikaba igiti kinini kiruta ibindi bihingwa byose. Inyoni zo mu kirere zikaza kwarika mu gicucu cy’amashami yacyo. Ni ko bimeze no n’ibyerekeye Ingoma y’Imana. Itangira buhoro buhoro, igahera ku bantu bake. Yezu yatangiye ari umwe. Nyuma atora intumwa cumi n’ebyiri, akurikizaho mirongo irindwi na babiri. Abigishwa bakomeje kwamamaza Inkuru Nziza natwe itugeraho.

Uyu mugani hari icyo utwibutsa mu mateka ya Kiliziya mu Rwanda. Tariki ya 10 Ugushyingo 1959, nibwo Kiliziya mu Rwanda yabaye ubukombe. Mbere yaho yari ikirerwa, iyoborwa na papa ubwe, ahagarariwe n’ibisonga bye. Kuri iriya tariki, papa Yohani wa XXIII, yanditse urwandiko rushyiraho inzego bwite z’ubuyobozi muri Kiliziya mu Rwanda, mu Burundi no muri Kongo. Urwo rwandiko yarwise « Nk’akabuto ka Sinapisi ». Papa yerekana uburyo iyogezabutumwa ryageze mu karere k’Ibiyaga bigari rikera imbuto nziza kandi nyinshi none igihe kikaba kigeze ngo hashyirwaho inzego bwite z’ubuyobozi. Nibwo Vikariyati ya Kabgayi yabaye Arkidiyosezi ya Kabgayi, ikayoborwa na Musenyeri Andereya Perode. Vikariyati ya Nyundo ihinduka Diyosezi ya Nyundo, iyobowe na Musenyeri Aloyizi Bigirumwami. Imbuto y’Ijambo ry’Imana yabibwe mbere na mbere n’Abapadiri bera guhera mu 1900, abanyarwanda bagakomerezaho, yarakomeje irakura, diyosezi ziva kuri ebyiri zigera ku icyenda. Ijambo ry’Imana rikomeza gukwira hose no kwera imbuto nziza kandi nyinshi. Zimwe ziragaragara izindi zizwi n’Imana yonyine. Dukwiye kujya dutangarira ububasha bw’Imana ikomeza umugambi wayo mu bihe binyuranye.

Iriya mbuto natwe twarayakiriye. Dukomeze tuyirinde ibyonnyi by’ubwoko bwose, ikomeze ikure neza kandi yere imbuto. Bityo Ingoma y’Imana ikwire hose.

Dukomeze twemerere Yezu akomeze atwigishe. Umugani kugira ngo wumvikane neza bisaba igihe. Bisaba kuwugarukaho incuro nyinshi. Iyi migani ya Yezu dukomeze tuyizirikaneho. Ikomeze itumurikire mu rugendo rw’ukwemera turimo. Inyigisho za Yezu zitwongerere ukwizera; kuturange mu buzima bwacu muri iki gihe hari byinshi bishobora gutuma ducika intege.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho