Nkore iki cyiza?

INYIGISHO YO KUWA 1, ICYUMWERU CYA 20 GISANZWE,

AMASOMO: Ezk 24, 15-24; Ind.: Ivug 32,6ac.18,19-21; Mt 19, 16-22

Mwigisha, ngomba gukora iki cyiza kugira ngo ngire ubugingo bw’iteka?

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe,

Ijambo ry’Imana tuzirikana kuri uyu wa mbere, riraduhamagarira gutandukana n’ibigirwamana, tukabaho turangamiye Nyagasani Yezu wenyine, tubifashijwemo no gukurikiza amategeko ye, kumva icyo atubwira, tukamwizirikaho aho kwizirika ku bintu bishira.

Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli, turumvamo igihano giteganyirijwe umuryango wihaye kwigomeka kuri Uhoraho. Bamubangikanyije n’ibitari Imana nyakuru, bamurakaza bayoboka ibigirwamana by’amanjwe bishakiye. Ni uko bigendekera ihanga ryose ryihaye kwiyibagiza Imana mu mibereho yaryo. Gutera Imana umugongo ni ukwikururira ishyano kandi aho ryageze risiga amatongo. Ibi turabibwirwa natwe none, muri iki gihe cyacu kugira ngo duce akenge, tumenye igikwiye, ikiboneye, kugira ngo tubeho dutekanye. Nta kindi rero dusabwa. Ni ukubaha Imana mbere ya byose, tukinjira mu mugambi wayo, tukemera kubaho tugengwa na yo. Aho ni ho turonkera Amahoro n’amahirwe. Ibyo kandi bikadusaba kwibohora kuri bimwe bituziga; ya mitungo, ya mafaranga, ba bantu na bya bintu bitubuza kubona Imana mbere ya byose. Icyo iyo kidakunze, kwinjira mu mugambi w’Imana bica hamwe nawe ugaca ahandi. Ni byo Yezu abwira uriya musore warumubajije ati: “Mwigisha, ngomba gukora iki cyiza kugira ngo ngire ubugingo bw’iteka?”.

Hanyuma yo gukurikiza amategeko haza ikindi cyisumbuyeho ngo muntu aronke ubugingo bw’iteka. Icyo nta kindi ni ukubasha kubohoka ku by’isi. Ibyo ni byo bigufasha kwegukira Imana wese, ugasigara atari wowe wigenga cyangwa ngo ugengwe n’ibindi bidafite shinge na rugero; ugasigara uri uw’Imana. Uko ni ko kubona Imana tubwirwa.

Bavandimwe, iki gisubizo Yezu aha uyu musore, ndetse ari na cyo natwe aduha kiratwereka ko Imana ari yo tugomba kurangamira igihe cyose, muri byose na hose. Gukurikiza amategeko yayo bikajyana koko no kugurisha ibyo dutunze byose ibivuyemo tukabiha abakene. Ibyo dusabwa kugurisha ni umutima mubi, ingeso mbi, ibyaha, tukabitura Yezu akabidukiza, maze tukagira umutima wita ku bakene, abaciye bugufi, gukunda Imana na bagenzi bacu ndetse no kubahana, tukabaho mu rukundo dutegura ubuzima tuzabamo hirya y’ubu; duharanira kuba mu gushaka kw’Imana. Ibyo bikadusaba kwiringira impuhwe z’Imana, guhabwa kenshi amasakaramentu, by’umwihariko Penetensiya n’Ukaristiya, kubaho mu isengesho, ukamenya ko nk’uko utabaho udahumeka, ari ko utabaho udasenga. Dukomeze tubizirikane kandi tubisabirane.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho