Turi ba nde ngo dukundwe nk’uko Data yakunze Yezu?

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya gatanu cya Pasika, tariki ya 28 Mata2016

Uwakwemeza ko  Yezu yadukunze urukundo rukomeye tutari tubikwiye ntiyaba yibeshya. Mu gitambo cya misa iyo turi kwitegura guhabwa Yezu mu Karistiya umusaseridoti akatwibutsa ko duhirwa kuko twatumiwe ku meza ya Nyagasani dusubiza tugira tuti: ‘‘Nyagasani sinkwiye ko wakwinjira mu mutima wanjye ariko uvuge ijambo rimwe gusa mbone gukira’’.  Uwagize amahirwe yo kuzirikana urukundo Yezu adukunda na we asanga tutari tubikwiye ariko na none dukeneye urwo rukundo rukiza kandi rurema .Ntidukwiye kandi no kwiyibagiza ko ibyiza byose by’Imana tubironka nta kiguzi, Yezu yadukunze ku buntu ntacyo aduca.

Mu mwaka wa Yubile idasanzwe y’impuhwe z’Imana kandi mu gihe cya Pasika twongere dufate akanya ko gutangarira urukundo rwa Yezu kandi biturememo umugambi wo gukunda uwadukunze no kwirinda  kumutetereza. N’ubwo Yezu we atakora nk’abantu ngo adukureho amaboko kuko tutamenye kwakira urukundo rwe, ariko nibura twihatire kumushimisha tumenya kandi twamamaza urwo rukundo. Kugira ngo Yezu yumvikanishe neza urwo rukundo yadukunze yahisemo gukoresha iki kigereranyo : ‘‘Uko Data yankunze  ni ko nanjye nabakunze’’(Yh 15,9). Ese Data yakunze Yezu ate ? Ubumwe budatana basangiye muri kamere Mana bwumvikanamo urukundo ruzira iherezo, rutagira ikirukoma imbere.

N’abayahudi batari barageze ku ntera yo kubona ko Yezu ari Imana mu bantu, ntibashidikanyaga ku rukundo rw’Imana ndetse banahamyagako urukundo rwayo ruhoraho iteka. Yezu yahereye kuri uko kuri bifitemo ahamiriza abigishwa be ko  Data amukunda maze arangije yemeza ko ubusendere bw’urukundo amufitiye bungana rwose n’ubw’urukundo adukunda. Mu gihe Yezu yihinduraga ukundi ari kumwe n’inkoramutima ze ku musozi, Data yemeje ko akunda Yezu cyane (Mk 9,7). Ntitwaba turengeye tunavuze ko ubwo Data akunda Yezu cyane ,Yezu na we adukunda cyane.

Dukwiye kuba abarangamira n’abahamya b’ urukundo rwa Yezu

Mu  mibereho yacu nk’abantu dukeneye  ibintu bitandukanye byo kwifashisha ngo tubashe kubaho twisanzuye, dukeneye abandi kuko nta mugabo umwe, dukeneye Imana kuko aho dukenera ubufasha abantu bataduha ari Nyagasani uturwanaho.

Ndatinze cyane ku isano tugirana n’ibyaremwe, navuga ku isano yacu n’abandi. Nakwibutsa buri wese ko umubano wacu na bo utuma ubuzima buryoha ari uko ushingiye ku rukundo. Umuntu ugira abamukunda kandi na we akagira abo akunda bimuha kumva ariho. Urwo ni urukundo rw’abantu hagati yabo ruhura n’inzitizi nyinshi ndetse rimwe na rimwe umuntu agasanga rudahamye. Ntituragera hamwe Yezu atwifuriza ho gukunda abanzi bacu no gusabira abadutoteza. Urukundo rw’abantu ruharanira inyungu, ruraharara, rurarambirwa, rushobora gucuya, ntiruramba. Nawe se umubyeyi wumva avuga ati : ‘‘uyu mwana cyera ataranyigomekaho naramukundaga’’, ukumva umwe mu bari inshuti agira ati : ‘‘ uyu muntu atarampemukira naramukundaga’’,umukoresha ati : ‘‘uyu mukozi agikora neza naramukundaga’’ n’izindi ngero nyinshi. Ari uwo mubyeyi, ari umwe mu bahoze ari inshuti cyangwa n’uwo mukoresha iyo bavuga ko urukundo rutakiriho ni nk’aho baba bahamya ko nta kundi byari kugenda, ko rwacyuye igihe bishingiye ku mpamvu zumvikana z’ubuhemu. Ese tuzarangwa n’iyo myitwarire kugeza ryari ?Tumenye kurangamira urukundo rwa Yezu rutavanwaho n’ubuhemu bwacu uko bwaba bungana kose, tureke ubwikunde bwacu butuma utagenje uko twifuza duhita tumusiba ku rutonde rw’abakwiye gukundwa. Icyo gihe tuba duhamya ko tutakundaga by’ukuri kuko uwakunze by’ukuri ari Yezu udukunda no mu ntege nke zacu no mu mafuti yacu, akegera abanyabyaha akabifuriza guhinduka no kubaho. Koko rero uko Data yamukunze iteka ryose ni na ko natwe adukunda bizira iherezo.

Twihatire kuguma mu rukundo rwa Yezu

Kugira ngo tubabashe kuguma mu rukundo rwa Yezu,tumenye gukura mu mubano wacu n’Imana, tubashe kandi kubana  neza na bagenzi bacu mu rugero Yezu yaduhaye hari icyo dusabwa:‘‘Nimwubaha amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye’’ (Yh 15,10). Amategeko y’Imana akubiye muri iri tegeko rimwe ryo gukunda. N’ubwo benshi mu bakristu kubera ubukene kuri roho no ku mubiri usanga umubano wabo n’Imana urangwamo kenshi gusaba, nitwige gusaba ibikwiye ibidufitiye akamaro. Twitoze gusaba igihe n’imburagihe gukurikiza amategeko bityo tugume mu rukundo rwa Yezu dukomeze gususurutswa n’uko turi ahantu heza kandi Yezu na we atwifuriza.

Mu guhimbaza Mutagatifu Ludoviko Mariya Grignion w’i Montfort, dushingiye ku rukundo yakundaga Bikira Mariya akanatwibutsa ko tunyuze kuri Bikira Mariya ntacyo tutaronka kwa Yezu, adusabire twe abakene ku rukundo banirengagiza inshuro nyinshi ko Yezu yadukunze urukundo rukomeye. Niturangamira urukundo twakunzwe na Yezu tutari tubikwiye, ni bwo tuziyumvisha ko ntaho twari twagera mu gukunda uwadukunze tunakunda abo yaduhaye ari we  tugirira.

Mukomeze kugira Pasika nziza!

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho