Noheli ibisingizo mu Ijuru; Noheli Urumuri ruratangaje!

Inyigisho y’Umunsi mukuru wa Noheli 2014, Mu gicuku.

Amasomo: Izayi 9,1-6; Zaburi ya 95 (96), 1-2a, 2b-3, 11-12a, 12b-13a, 13bc; Tito 2,11-14; Luka 2,1-14

  1. Ibisingizo mu ijuru

Igihe Yezu Kistu avutse, mu ijuru haturutse ibisingizo by’Abamalayika baririmbaga urwunge bati: “Imana nikuzwe mu bushorishori bw’ijuru, kandi munsi abo ikunda bahorane amahoro”. Mu gihe abantu bari batarasobanukirwa, mu ijuru impundu zari nyinshi. Icyo kimenyetso cy’Umumalayika wahagobotse agasobanurira abashumba bari biragiriye amatungo, ntikigeze gisibangana, aho ubwe agira ati: “Mwigira ubwoba, kuko mbazaniye inkuru ikomeye cyane, izashimisha umuryango wose. None mu mugi wa Dawudi, mwavukishije Umukiza ari we Kristu Nyagasani”( soma Lk 2,10-11). Icyo gisingizo turagihorana muri Kiliziya. Cyumvikana ku buryo buhanitse kandi bw’ibirori kuri Noheli.

Noheli ni umunsi w’ibyishimo bikomoka mu ijuru. Nta muntu n’umwe wari kuvumbura ibyo byiza iyo ab’ijuru batabidusangiza. Uko abantu bagenda basobanukirwa, ni ko barushaho kurema umuryango w’abayoboke basingiza Imana by’ukuri. Nta muntu n’umwe ukwiye gutangwa muri ibyo birori. Twese dushyire hamwe dusingize Imana, tugira tuti:

Noheli ibisingizo mu ijuru; Noheli urumuri ruratangaje

Noheli ibisingizo mu ijuru; No ku isi yose!

  1. Amahoro ku isi, ibisingizo mu ijuru!

Noheli nisakaze amahoro mu miryango y’isi yose n’uko natwe twongere dufatanye turirimbe ibyishimo bya Noheli tuti: “Miryango y’isi yose nimugire Noheli nziza, Umuremyi w’isi yose yatashye iwacu mu bantu…”. Icyo Yezu Kristu yavukiye, ni ugushinga ingoma y’amahoro izahoraho iteka. Ivuka rye ryateye ibisingizo byinshi mu ijuru kuko ab’ijuru babonaga ko noneho habonetse uburyo bwo gusabana n’abo ku isi. Imana yari yarabwiye abasokuruza bacu ku buryo bwinshi ikoresheje abahanuzi, ariko kumenyekana kwayo mu isi byari bikiri kure kugeza ubwo mu minsi y’imperuka yagombye kohereza umwana wayo w’ikinege nk’uko isomo rya kabiri ryabitubwiye. Nta mahoro yarangwaga mu bantu, ni Yezu Kristu waje kuyadusakazamo.

Ku munsi ukomeye nk’uyu wa Noheli nibwo twe abatuye mu nsi dufatanya n’ab’ijuru tukaririmba ya ndirimbo yahimbiwe Umwana w’Imana: “Imana nisingizwe mu ijuru no munsi abantu ikunda bahorane amahoro!” Ingoma Kristu yaje kwima ni Ingoma y’urukundo n’amahoro. Iyo ngoma yey injirwamo n’abantu Imana ikunda. Mu gitabo Papa Benedigito XVI yanditse kivuga ku buzima bwa Yezu akiri umwana, yatekereje kuri iyi ngingo. Muri Yezu Kristu, abantu Imana ikunda bahorana amahoro. Ariko se hari abantu Imana ikunda n’abo yanga? Ntibishoboka! Igisobanuro cy’indirimbo y’Abamalayika cyakomeje kwigwa n’impuguke mu bya Bibiliya na Tewolojiya ariko bamwe baketse ko ayo mahoro asakara ku bantu b’umutima mwiza! Icyo Papa adufasha kumva, ni uko igisobanuro cyiza kandi cyizewe cy’igisingizo cy’abamalayika mu ijoro Yezu yavutsemo, ari uko abantu Imana yishimira bigiramo byanze bikunze amahoro. Ni bande Imana yishimira? Papa adufasha kubona urufunguzo rw’icyo kibazo mu ijwi ryaturutse mu ijuru igihe Yezu yabatizwaga rigahogera riti: “Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane unyizihira” (Mt 3,7; Heb 1,5). Aho ni ho tumenyera uwo Imana ikunda cyane ari nawe uyizihira. Ni Yezu Kristu Umwana w’ikinege w’Imana. Ni We wizihira Imana. Papa asobanura ko impamvu yizihira Imana Se ari uko yuzuza neza ugushaka kwe. Uko kuzuza ugushaka kw’Imana, ni byo bidusabagizamo amahoro.

Isi ntifite amahoro kubera ko yirengagije ugushaka kw’Imana, yirengagije Urumuri ruje ruyisanga. Yitandukanyije n’Umwana w’Imana wavukiye kudukiza. Ni yo mpamvu hirya no hino hari abantu bari mu kaga n’akangaratete. Nta mahoro bafite. Ababadurumbanya na bo, nta mahoro bafite. Muri abo badurumbanywa, harimo abagize amahirwe yo kumenya Yezu Kristu. Abo bakomeje kumumenya no kumwakira, ubugingo buhoraho burabateganyirijwe. Bari kumwe na Yezu ku musaraba. Nibakomere muri We. Umuntu wese witandukanyije na We, hari n’igihe kigera akagwa ruhabo. Ni ukuvuga ko nta migendekere myiza y’ubuzima twamutegerezaho. Si iyo yitwa ko aserukiye abandi ku buryo ubu n’ubu! Utifitemo amahoro, ntashobora kuyasakaza mu bandi. Duhora dusabira isi amahoro. Ariko burya icyo tuba twimirije imbere ni uko isi yamenya Yezu Kristu Umwami w’Amahoro.

  1. Urumuri rumurikira umuntu wese uje kuri iyi si

Mu ngingo zose twazirikanamo Noheli, ntihabura iyerekeranye ihirwe isi yagize Yezu ayivukiyemo. Isi idafite Yezu, ni umwijima musa. Umuntu udafite Yezu, abundikiwe n’umwijima. Jambo wigize umuntu ni We wenyine waje kumurikira isi. Barahirwa abamubwira bakamumenya bakamukurikira. Umuhanuzi Izayi yatugaragarije ibyishimo byo kurabukwa intumwa y’Inkuru Nziza mu mpinga y’umusozi. Iyo Ntumwa y’Inkuru Nziza iza ivuga amahoro itangaza amahirwe. Kuyima amatwi, ni ukwivutsa amahoro n’amahirwe. Ni ukwikururira gupfana agahiri n’agahinda.

Ivanjili dusoma kuri Noheli ( mu misa yo ku manywa) yibanda cyane ku gusobanura ko Jambo wigize umuntu yaje ari We Rumuri ruboneshereza umuntu wese uza kuri iyi si. Yaje mu isi ari Urumuri nyamara ngo ab’isi bihitiyemo umwijima. Umwijima wanze kwakira urwo rumuri. Dutangazwa kandi tubabazwa n’ukuntu umuntu yifitemo n’imbuto y’indurwe yigizayo Urumuri rutangaje. Uko biri kose, iyo mbuto mbi si ubuzima.

  1. Uwatuvukiye ni Ubugingo

Jambo yifitemo ubugingo kuko ari We ibintu byose bikesha kubaho kandi nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho. Ubwo bugingo yari asanzwe abwifitemo kuko yabanaga n’Imana akaba Imana, ni bwo bwari urumuri rw’abantu.

Koko rero, urufunguzo rwo kwinjira mu Rumuri Yezu Kristu atuzanira, ni ukurembuzwa n’ubuzima busendereye muri We. Ni ukwifuza kubaho muri ubwo bugingo. Ubwo bugingo kandi, si ubuzima bwo ku isi. Ubwo bugingo, ni indunduro y’imibereho yacu mu mubiri. Kubana na Jambo wigize umuntu, ni ukugenda tuvumbura gahoro inzira igana Ijuru. Iyo nzira ntirangwa no kwikundira ibyo ku isi kuva ku mubiri wacu kugera ku byo dutunze.

Icyatumye Yezu amanuka mu ijuru ni twebwe abantu no kugira ngo dukire. Yamanutse mu ijuru kugira ngo natwe tuzazamuke tugana ijuru. Ukwemera ni ko kudufasha kumva neza icyamuzanye. Kugira ukwemera, ni ko kuzamuka tugana ubugingo nyakuri yaturonkeye. Iyo ubuzima bwacu bushingiye ku mubiri, ku bintu no ku bantu, guhimbaza Noheli bisa n’aho ntacyo bidusigira.

Miryango y’isi yose, nimuire Noheli nziza;

Umuremyi w’isi yose yatashye iwacu mu bantu.

Dore umunezero uturutse ku mahoro

Imana ihaye ibiremwa.

Ni byiza ko Noheli idusigira ikimenyetso cy’ubumwe n’umubano mwiza mu miryango yacu. Abana bakongera kubona ibyishimo by’ababyeyi babo bibuka ko Nyagasani Umucunguzi wavutse, ameze nka bo kandi abaha ihumure ryiza. Ababyeyi bakifuriza abana babo gukura neza, birinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryakorerwa umwana kuko Umwami w’amahoro wavutse azanye amahoro. Babyeyi nimukunde abana banyu murebeye ku rukundo Umubyeyi Bikira Mariya yakiranye kandi yareranye Umwana Yezu, maze akitwa Nyina wa Jambo, Nyina w’Imana, Nyina w’Umukiza! Umwana wese uvutse natere ibyishimo mu muryango!

Ese Ubugingo Yezu Kristu atuzaniye twabugeraho dute mu gihe mu miryango y’isi yose harangwamo ibimenyetso bya Sekibi ibuza amahoro? Ese ubwo bugingo bwatugeraho bute mu gihe tutabasha kurera neza abana bacu mu kwemera? Aho gusuzugura Imana n’ibyayo ntibizatubyarira amazi nk’ibisusa? Aho amatwara urubyiruko rwihaye kandi rwatojwe n’abarureze nabi mu ngeri zinyuranye ntazatugeza aharenga? Kubaka isi tutubaha uwayiremye, ni ukubaka umunara w’i Babeli. Bamwe barihebye kuko babona rwose badashobora gukurikiza ibyo Roho w’Imana abategeka!

  1. Jambo yigize umuntu abana natwe

Ntidukwiye gukuka umutima. Yezu Kristu yaje kubana natwe mu by’iyi si biruhije kandi bihita kugira ngo bitaduhitana ahubwo tubibemo tubiba amahoro, ubugingo n’ubutungane. Koko rero uwamwegereye akamwemera, ntashobora gutsindwa. Ni cyo dukwiye gutoza abana bakiri ku ibere. Uko umuntu akura atabwirizwa Yezu Kristu, ni ko n’ingeso mbi zo gukora nabi zimushoramo imizi. Hari aho agera akaba ntagaruriro. Hari n’abagira amahirwe ibitangaza byo guhinduka bikabakorerwamo ariko akenshi tubona binaturuka ku murimo utarambirwa w’abiyemeje gukwiza Urumuri rwa Kristu aho bari hose.

Urumuri ruratangaje, ntiruteze kuzima. Ntitwihebe. Dukore ibishoboka tuvuge ibyarwo igihe n’imbura gihe. Niturugenderamo kandi tukarutangariza bose, roho nyinshi zizashiguka mu bitotsi zimurikirwe. Umuziro ni ukuvuga iby’urumuri duhagaze mu mwijima. Imana yigize umuntu iturinde umwijima wose maze Urumuri rutangaze hose.

Mugire Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2015!

Mwayiteguriwe na Padiri Thaddée NKURUNZIZA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho