Noheli iregereje

Inyigisho yo ku wa kabiri, icyumweru cya 3, Adiventi, 2013

Ku ya 17 Ukuboza 2013 – Murayigezwaho na Padiri Théoneste NZAYISENGA

AMASOMO: 1º. Intangiriro 49,2.8-10; 2º. Matayo 1,1-17

  • Noheli iregereje!

Bavandimwe, noneho umunsi mukuru wa Noheli nguyu uregereje. Mu kudutegurira guhimbaza ibyo birori, Kiliziya umubyeyi wacu iratwinjiza muri iryo yobera ry’ukwigira umuntu kwa Jambo yifashishije iminsi umunani, intambwe ku ntambwe tugana ivuka rya Nyagasani. Byongeye, interuro y’isengesho rikuru ry’Ukaristiya tuzajya tuzirikana mu gitambo cya Misa muri iyi minsi 8, izajya itugaragariza kwitegura bya hafi uyu munsi mukuru:” We abahanuzi bose bahanuye bamurata, Umubyeyi Bikira Mariya akamwakirana urukundo rutagereranywa, Yohani Batista akamamaza ko yegereje kandi akamwerekana aho amariye kuza. Ni na We kandi uduhaye kwitegurana ibyishimo iyobera ry’ukuvuka kwe, kugira ngo azasange turi maso dushishishikariye gusenga kandi duhimbajwe n’ibisingizo bimurata”. Ibyo kandi birashimangirwa n’ibyo intangiriro y’ivanjili ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo itubwira.

  • Dore amasekuruza ya Yezu Kristu umwana wa Dawudi, mwene Abrahamu.

Mu rurimi rw’Ikigereki, ijambo amasekuruza, rishaka kwerekana intangiriro. Intangiriro y’amateka mashya. Intangiriro y’umukiza w’ukuri ukomoka kuri Abrahamu, we Imana yari yarasezeranyije ko amahanga yose y’isi azahererwa umugisha mu rubyaro rwe. Ni ibihe bishya, iremwa rishya nk’uko Mutagatifu Pawulo abivuga kuri Kristu agira ati: “Ni Adamu mushya”. Ni byo koko muri Yezu Kristu abantu babaye bashya, bavutse bundi bushya.

  • Yezu ni mwene Abrahamu, Izaki, Yakobo, Yuda…Bowozi, Yese, Dawudi, Salomoni, Robowamu… Yozefu na Mariya.

Uru rutonde rw’amazina ndetse azwi muri Bibiliya no mu mateka ya Israheli rwerekana ko Yezu nk’Imana n’umuntu atari ikimanuka, ko inkomoko ye izwi, ko ari umwana w’umuntu ku buryo bwuzuye kandi budashidikanywaho. Koko rero yigize umuntu abana natwe, yemera gusa natwe atagize icyo atwitandukanyaho keretse icyaha. Muri We ikiremwamuntu cyahindutse gishya. Twibaze natwe inkomoko yacu n’uburyo tugomba kurushaho kwivugurura. Ni iki ngomba kuvukaho bundi bushya?

  • Mu ivanjili y’uyu munsi kandi twumvise mo abagore nka Tamari, Rahabu, Ruta na Muka Uriya cyangwa Betsabe. Baratwigisha iki?

Biratangaje kubona muri uru rutonde rugizwe ahanini n’abagabo kubonamo aya mazina ane y’abagore. Birushaho gukomera iyo uzirikanye buri umwe umwe icyo yari cyo. Muri Bibiliya ntabwo bavugwa kubera ubutungane bwabo ahubwo kubera kenshi na kenshi uburyo budasanzwe babayemo cyane cyane bishingiye ku ntege nke zabo. Tamari kubera uburyarya bwe yabyaranye na Sebukwe (Intg 38,1-30), Rahabu we yari indaya(Jos 2-6) Ruta yari umupaganikazi wavuye ku butaka bw’amahanga(Rut 4,12) naho Betsabe akaba umusambane wa Dawudi akaba na Nyina wa SalomoniI(2S11). Ibi rero bitwereka ingabire y’Imana, impuhwe n’urukundo byayo. Ko Imana ari mu mirongo iberamye yandika imirongo igororotse. Ko mu ntege nke zacu Imana ivanamo imbaraga zikomeye. Kandi ko Imana idahwanya umuntu n’icyaha cye.

  • Yakobo abyara Yozefu, umugabo wa Mariya ari we wabyaye Yezu witwa Kristu.

Ibi rero bigaragaza ko mu rwego rw’amategeko, mu rwego rw’umuryango n’urw’amateka y’ugucungurwa kwacu Yezu Kristu ari Umukiza, Umwana w’Imana wari warategerejwe kuva kera. Ese ukwicisha bugufi k’uzamubyara kutwigisha iki?

  • Umwari uzasama akabyara Umukiza ni nde? Ateye ate?

I Nazareti ho mu Galileya mu Kadugudu gakennye, bemezaga ko nta cyiza cyagaturukamo. Hari abakobwa benshi b’amasugi. Birashoboka ko iyo bumvaga ubuhanuzi bwa Izayi, buri wese yicinyaga icyara avuga ati: «Wabona ari jye uzabyara Umukiza». Nyamara Imana yitoranyiriza Mariya, uwo yari yararinze ubwandure bw’umutima n’ubw’umubiri, Umwari wari warasabwe n’umuhungu witwa Yozefu. Nta gushidikanya ko imiryango yombi yari yarumvikanye guhana abageni, igisigaye ari ukurangiza imihango ijyanye n’umuco wa kiyahudi.

Igihe bitaraba, buri wese yabaga iwabo kandi akibaza uburyo urugo rwabo ruzamera, ikizabatunga bo n’abana babo. Bifuzaga ko urugo rwabo rwazagira umugisha, rugasugira kandi rugasagamba rwose. Yozefu wenda yari yizeye kuzabyara umuhungu uzamusimbura k’umwuga we w’ububaji. Bari bafite iyobokamana rikomeye kuko barerewe mu muco wa Kiyahudi ndetse n’umuryango wabo wari indakemwa mu mategeko ya Kiyahudi.

Nk’umukobwa wa rubanda rugufi, Bikira Mariya yicishaga bugufi, nta handi amizero ye yari ashingiye hatari ku mpuhwe z’Imana. Yari ategereje kimwe n’abandi amaza y’Umukiza, Emanueli wavuzwe n’abahanuzi. Mu gihe Abayahudi bari bashikamiwe n’Abaromani bashishikariraga igitekerezo cyo kugobokwa n’Imana, bafite ishyushyu ryinshi, kandi bafite inyota yo kubohorwa. Izayi na we yari yarahanuye ati: «Hazaba ingoma irambye, n’amahoro atagira iherezo, ku ntebe ya Dawudi n’ubwami bwe; azabishinga kandi abikomeze mu butabera n’ubutungane ubu n’iteka ryose. Uhoraho Umugaba w’Ingabo azabisohoza kubera umwete we wuje urukundo » (Iz 9,6).

Kimwe n’umuryango wa Israheli, amizero ya Yozefu na Mariya ni uko Umukiza uzakiza igihugu abanzi bacyo agashinga ubudahemuka ku isezerano, azaza.

Bikira Mariya Nyina wa Jambo aduhakirwe!

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho