Noheli nziza: Imana yigize umuntu

Tuzirikane Ijambo ry’Imana  Kiliziya yaduteguriye ku Munsi Mukuru w’ivuka rya Nyagasani Yezu: Noheli Mu misa yo ku manywa.

Noheli, 25 Ukuboza 2017

Nyuma y’igihe kigereranyije twinjiye mu gihe cy’Adiventi, dushishikarizwa kuba maso no gusenga ubutaretsa kugira ngo Umunsi wa Nyagasani utazatugwa gitumo, dore noneho wageze: nitwishime tunezerwe dukere guhimbaza Imana yigize umuntu igashinga ihema ryayo mu bantu rwagati, igamije ku bagarura mu buzima buzira kuzima bari barivukije bayihemukira; koko rero ikuzo ry’Imana ryigaragarije muri Jambo w’Imana, Kristu-Mana-Turikumwe.

Jambo w’Imana uwo, nk’uko Mt Yohani yabitwibukije yahozeho iteka ryose ni we Jambo waremeshejwe ibiriho byose, ni Jambo wigize umuntu kugira ngo amenyeshe bundi bushya Imana Rugira byose mu bantu, ni Bugingo soko y’ubugingo. Ni Rumuri rugamije kumurikira imiryango yose y’abakigendera mu mwijima n’icuraburindi ry’icyaha n’urupfu. Umunsi yigira umuntu, intego ye yari gutangaza ko urukundo rw’Imana rusumba byose. Ni Jambo w’ukuri wazanywe no kwigisha no gutoza ukuri! Nguwo uwo duhimbaza umunsi wa none, nguwo ugomba gukura njyewe ngaca bugufi, nguwo uje kunsubiza icyanga cy’ubuzima! Mwakiriye nte? Muhaye mwanya ki?

Bantu b’Imana, abenshi muri twe guhimbaza Noheli bitangirira kandi bikarangirira mu kurya neza no kwambara neza, Noheli yitiranyijwe n’iminsi mikuru (abagarukiramana bahabwa amasakramentu yose, Batisimu z’abana bato, gukwa no gushyingira, gutanga inka no gukura ubwatsi, ibitaramo by’inezezamubiri, …), ku buryo rimwe na rimwe wibaza niba koko abantu babona umwanya wo gutekereza no kuzirikana ku gihango muntu afitanye n’Imana yemeye kwigira umuntu muri Yezu Kristu!

Muntu, uzirikana ko Imana yafashe ubumuntu bwawe kugira ngo ibusubizemo isura yayo yatakaye cyangwa itakara buri gihe igihe wijanditse mu byaha n’ingeso nganishakucyaha?  Muntu, ko uharanira kwambara neza inyuma kuri Noheli, ese uba waributse kwambika roho yawe n’umutima byawe? Muntu, ko uharanira kurya neza kugira ngo ushishe ku mubiri, ese wibuka kugaburira na roho yawe nayo ngo ishishe mu Mana? Yohani intumwa yaduhishuriye agahinda ka Jambo w’Imana. “Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira”. Muntu w’Imana, mu izina rya Yezu Kristu ngusabye kutarangarira mu ishimishamubiri ngo wibagirwe umucunguzi wawe!

Umucunguzi wawe yavukiye mu bukene, kuri Noheli sangira n’abakene ifunguro rya roho n’umubiri! Umucunguzi wawe yakiriwe n’abakene n’intamenyekana (inyamaswa n’abashumba), akira umucunguzi wawe umubone mu batishoboye (abarwayi, abasaza n’abakecuru, imfubyi, abapfakazi n’incike, abo bana batunzwe na kole mu mihanda i ruhande rwawe) kandi musangire ibyishimo bya Noheli! Akira Rumuri, ube Rumuri maze itara wacaniwe muri batisimu rihore ryaka nka ya nyenyeri yo mu rukerera kandi ntirikazime!

Reka nsoze nkwifuriza kurushaho kugororokera Umucunguzi wawe kandi akuvukiremo buri munsi kugera aho uhumeka Umucunguzi wawe, ugahora utekereza Umucunguzi wawe, ukavuga Umucunguzi wawe, ukananirirwa mu mucunguzi wawe kandi ukaruhukira mu mucunguzi wawe.

Noheli Nziza kandi usoze neza uyu mwaka 2017 maze imigambi yawe yose myiza wifitemo umwaka wa 2018 ntuzasige itarashe ku ntego!

Ngusabiye umugisha kandi najye ndawuguhaye!  Pax tecum sit!!

Padiri THÉOPHILE NKUNDIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho