Noheli Nziza kuri mwese: Imana yigize umuntu kubera twebwe

Inyigisho yo kuwa 24 Ukuboza 2014 (Misa y’Igitaramo cya Noheli)

Amasomo tuzirikana : Iz 62,1‐5 ; Zab 88,20‐21 ,27‐28 ,29‐30 ; Intu 13, 16‐17.22‐25; Mt 1,1‐25

  • Dusobanukirwe neza na Noheli

Bakristu bavandimwe mbifurije Noheli nziza. Umwana w’Imana navukire mu mitima yanyu. Kuri uyu mugoroba turahimbaza imyaka igera kuri 2014 ishize Umwana w’Imana avukiye I Betelehemu. Uyu munsi turifuza ko avukira mu mitima yacu, avukira mu buzima bwacu. Uyu munsi abantu benshi bamenyereya kuwita Noheli. Ese watangiye guhimbazwa ryari? Ese ni ngombwa ko abantu bahimbaza Noheli? Ni ibiki biranga Noheli?

Noheli ni igihe cy’ibyishimo kuko tuyiboneramo urukundo rwahebuje Imana idukunda, yo yashatse ko umwana wayo yigira umuntu agasangira natwe kamere-muntu ; Ibyo rero bigatuma twunga ubumwe na kameremana ye. Zuba-rirashe rero yaje mu bantu ababohora ku ngoyi y’umwanzi wari ubaboheye mu mwijima. Bityo abantu binjiye mu mucyo no mu bwigenge bw’abana b’Imana, aho bagomba kuba mu byishimo n’amahoro bisesuye, kuko umwami w’amahoro yabavukiye.

Mu gihe cya Noheli, Kiliziya ihimbaza iminsi mikuru ikurikira :

  • Umunsi mukuru wa Noheli ( kuwa 25 Ukuboza buri mwaka)

  • Umunsi mukuru w’Umuryango Mutagatifu (Icyumweru cya mbere cya nyuma ya Noheli)

  • Umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina w’Imana (ku wa 1 Mutarama)

  • Umunsi w’Ukwigaragaza Kwa Nyagasani (ku cyumweru gikurikira iya 1 Mutarama) n’umunsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani (icyumweru gikurikira Ukwigaragaza kwa Nyagasani) .

Mu gihe cya Noheli, Kiliziya ihimbaza iyobera ry’ukwigira umuntu kwa Jambo, ari We Mukiza, umuryango wa Israheli wari warategereje igihe kirekire nk’uko bizirikanwa muri Adventi. Yaje rero ari urumuri rumurikira abagenderaga mu mwijima w’icyaha (Iz 9,1-2).

 

  • Itariki umunsi mukuru wa Noheli ihimbarizwaho

Noheli ni umunsi mukuru abakrisitu bahimbaza ku wa 25 Ukuboza buri mwaka bibuka ivuka rya Yezu Kristu. Ntawe uzi neza itariki Yezu yavutseho, kubera ko amavanjili ntacyo abivugaho. Itariki ya 25 Ukuboza, yashyizweho ahagana muri 336. Nk’uko bigaragara, mu ntangiriro z’ubukirisitu, umunsi mukuru wa Noheli ntiwabagaho. Habagaho gusa umunsi mukuru uhimbaza izuka rya Nyagasani.

N’ubwo ntawe uzi neza itariki Yezu yavutseho, ntibyabuza abe kwibuka ko yigeze kuvuka; ni ikintu cyiza kandi gifitiye akamaro abakristu. No kuba Kiliziya yarabigeneye umunsi ngarukamwaka, bituma iryo vuka rihabwa agaciro rikwiye mu buzima bw’abakristu. Guhitamo itariki ya 25 Ukuboza ni uburyo bwiza cyane bwo guhamya ko Yezu Kristu ari Imana nyakuri, akaba ari na We rumuri rw’isi (Yh 8,12): abapagani bari barageneye iyi tariki guhimbaza umunsi mukuru w’izuba ryubahwaga nk’ikigirwamana. Kuva icyo gihe rero, abakristu bacyambuye uwo mwanya bawegurira uwukwiye ariwe Yezu Kristu.

Amavanjili ntacvo avuga ku itariki y’ivuka rya Yezu, ariko abakirisitu bazi neza ko ari we « Rumuri rw’amahanga » (Lk 2,32) kandi ko ari we wenyine « Urumuri nyakuri » (Yh 1,9). Umunsi wa Noheli utwibutsa ivuka rya Yezu, ari we Emanweli, Imanaturikumwe.

Na none Noheli itwibutsa ko Zuba rirashe yamanutse mu ijuru aje kudusura, akabonekera abari batuye mu mwijima no mu gicucu cy‘urupfu, kugira ngo atuyobore mu nzira y’amahoro (Luka 2, 78-79).

 

  • Bimwe mu bimenyetso biranga umunsi wa Noheli

Mu bimenyetso by’ingenzi biranga umunsi mukuru wa Noheli twavuga ikirugu gishushanya ikiraro Yezu yavukiyemo i Betelehemu. Abantu benshi bakunda gukoresha ikirugu kuri Noheli. Mu muco nyarwanda, ikirugu ni ikiraro cy’inyana (Cyangwa akazu bororeramo inkwavu, cyangwa inkoko); ni akazu gato cyane.

Dore uko ikirugu cyatangiye mu mateka y’ubukirisitu : Mu misa ya Noheli mu 1223, Fransisiko w’Asizi yahamagaye abaturage bari batuye i Greccio mu ntara ya Ombriya mu Butaliyani, abahuriza mu buvumo yari yashashemo ibyatsi bagaburira amatungo, yinjizamo inka n’indogobe. Mutagatifu Faransisiko yashakaga mbere na mbere kwerekana no kumvisha ubwiyoroshye bw’Imana igihe yigiraga umuntu. Ni uko ikirugu cyavutse. Buhoro buhoro abantu barabihererekanya, muri za kiliziya ndetse no mu mazu batuyemo.

Ikindi kimenyetso gikunda gukoreshwa kuri Noheli ni Igiti cya Noheli. Igiti cya Noheli cyo gikomoka ku muco w’ubukirisitu wo mu bihe by’ikinyejana cya V kugera mu kinyejana cya XV. Gikomoka ku dukino abakirisitu bakiniraga ku ibaraza rya kiliziya, berekana uburyo Adamu na Eva baguye mu cyaha, n’ukuntu ari Kristu watubereye impamvu yo gukizwa icyo cyaha. Iruhande rw’abakinnyi, bahashingaga igiti gifite imbuto, kikibutsa igiti cyo mu gitabo cy’intangiriro. Kuri icyo giti baje kujya bagitakaho “pomme” na “hostiya” bagira ngo basobanure ko Kristu wigize umuntu duhimbaza kuri Noheli ari We ukiza.

Ubwo igiti cyaje kuva ku ibaraza rya kiliziya kinjira mu kiliziya nyirizina. Mu kinyejana cya XVI, abakirisitu batangiye kugitegura no mu mazu yabo. Dore imwe mu mitako bashyira ku giti cya Noheli n’ibisobanuro byayo:

 

Imbuto za Pomme: zishushanya icyaha cy’inkomoko

 

Impapuro zisa n’amaroza n’andi mabara menshi: reba (Izayi 11) “umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese…”

 

Amabara asa na zahabu yibutsa zahabu yatuwe n’abami.

 

Impano (cadeaux) barambika hafi y’igiti, yibutsa ko Imana yatwihayeho impano, bityo umuntu nawe ajye yiga gutanga ku buntu!

 

Utuntu dushashagirana nk’ibirahuri, byibutsa ko Yezu ari “Urumuri rumurika mu mwijima” (Yohani 1, 5).

Ikindi kimenyetso kiranga Noheli ni Gloria (indirimbo y’abamalayika) yongera kuririmbwa. Twibuke ko iba yarahagaze kuririmbwa mu gihe cy’ Adventi cyose. Gloria(Imana nisingizwe mu ijuru) Ni igisingizo gikubiyemo amagambo yaririmbwe bwa mbere n’abamalayika i Betelehemu (Lk 2,13-14). Igice cya mbere cy’icyo gisingizo kirata Imana Data. Igice cya kabiri kirata Yezu Kristu uhwanyije ikuzo n’Imana Data.

 

  • Imana yigize umuntu kubera twebwe

Ku isi buri mwaka havuka abana barenga miliyoni. Kubera iki twibuka by’umwihariko ivuka rya Yezu,umuhungu wa Yozefu na Mariya, kandi hari abandi bana benshi bavuka ? hari ibanga. Iryo banga nta rindi : uwo mwana w’umuhungu niwe uzakiza umuryango ibyaha byawo (Mt 1,21) . Mu ivanjili ya Luka abamalayika batubwira ibanga ry’uwo mwana : « mwigira ubwoba kuko mbazaniye inkuru ikomeye cyane,izashimisha umuryango wose. None mu mugi wa Dawudi mwavukishije Umukiza ariwe Kristu Nyagasani »(Lk 2,10‐11). Uwo mwana koko ni Umukiza, ni Imana, ni Yezu, ni mucyo tumurangamire tumuramye, twemere atuyobore.

Kubera Noheli, umutima w’umwana buri wese yifitemo, wongera gutera. Bityo mu mutima hakabyukamo kwifuza gushakira icyiza buri wese, cyane cyane abana, abanyantege nke, abakene, abasheshe akanguhe, abantu bihebye, bityo tukabafasha kwigaruramo agashashi k’ibyishimo.

Noheli Nziza kuri mwese. Uyu munsi Umukiza yatuvukiye. Imana nisingizwe mu Ijuru, no mu isi, abayikunda bahorane amahoro!

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paroisse Murunda/Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho