Noheli nziza

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU WA NOHELI  A  KU ITARIKI YA 25/12/2022

Amasomo : Iz 52,7-10; Zab 98(97) 1-6; Heb 1,1-6  ; Yh1,1-18

Bakristu bavandimwe, Amasomo matagatifu tuzirikana kuri Uyu Munsi Mukuru wa Noheli, araturarikira kwakira ibyishimo bikomoka ku ntumwa izanye inkuru nziza, ibyishimo bikomoka ku kuba Imana yaratubwirishije Umwana wayo muri iyi minsi turimo, ibyishimo by’uko Urumuri rwa Jambo wigize Umuntu, wabanaga n’Imana, akaba Imana, uwo byose bikesha kubaho, uwo nguwo nyine Urumuri rwe rwamuritse mu mwijima.

Mu isomo rya mbere ryo mu Gitabo cy’Umuhanuzi Izayi, turumva agira ati mbega ngo biraba byiza kurabukwa mu mpinga y’imisozi, ibirenge by’intumwa izanye inkuru nziza, ivuga amahoro, igatangaza amahirwe (Iz 52,7). Birasanzwe ko kumva inkuru nziza bitera ibyishimo naho kumva inkuru mbi bigatera agahinda. Iyaba byadukundiraga tukaba amateme y’inkuru nziza gusa.  Inkuru nziza yavugwaga aha ni iy’Ubutabazi bw’Imana ku muryango wayo kandi iyi nkuru ntizigera isaza. Na n’ubu Imana iracyatabara. Ya Mana yageze n’aho itanga Umwana wayo w’Ikinege ngo uzamwemera ntazacibwe, ntirisubiraho kandi ntizisubiraho. Ibyo bikeneye ababivuga kandi bakabisubiramo. Abo ni bo nakwita mu bundi buryo intumwa z’inkuru nziza, intumwa zitera ibyishimo ku bazirabutswe zibasanga mu gihe turi mu bihe byamamazwamo kenshi na benshi inkuru mbi. Za nkuru z’intambara, za nkuru z’urukozasoni ku bari barabaye ibyamamare, za nkuru z’ibihombo, za nkuru za Cyamunara, za nkuru z’impanuka za nkuru zicuruzwa bakunguka nyamara zigasiga ziciye inkangu z’agahinda mu mitima y’abazumvise, abazivuzweho cyangwa se n’abazivuze iyo bagifite agatima kataraba ibuye. Dukeneye intumwa zitera ibyishimo. Intumwa zivuga amahoro atangwa n’Imana kandi nawe waba muri abo. Niba kumenya Yezu byarakubereye amahirwe, jya uzirikana kenshi ko hakenewe abatuma abandi bamumenya maze usabire kenshi icyo cyifuzo kandi nawe ubwawe umenye ko ajya kuza ku Isi atakinaga maze icyo akwifuzaho ugikore.

Mu isomo rya Kabibi turabwirwa ukuntu Imana imaze kubwira abatubanjirije kenshi ku buryo bwinshi natwe yatubwirishije Umwana wayo. Kuba Mwana uwo ari we Buranga bw’Ikuzo ry’Imana n’ishusho rya Kamere yayo, kuba ari we uhagaritse byose ku bubasha bw’Ijambo rye, kuba asumba Abamalayika, kuba yicaye iburyo bwa Nyir’Ikuzo nyamara akaba yaremeye guca bugufi, si amaburakindi kuri we, ni amahitamo, ni Urukundo rutagira icyo rusigaza ngo wemere nanjye nemere. Kuba uw’ako gaciro kavuzwe mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (1,3-4) anuhagira ibyaha by’abantu nk’uko na byo byavuzwe mu murongo wa 3, ni ikimenyetso gikomeye  cy’Ubwicishe bugufi bw’Imana iturarikira natwe kubigenza dutyo kuko nta Rukundo rukurira mu bwirasi.

Kuba mu ntangiriro Jambo yari ariho nk’Uko Ivanjiri yatangiye ibitwibutsa, kuba yarabanaga n’Imana kandi akaba Imana, kuba ari we byose bikesha kubaho nk’uko bigarukwaho mu Ivanjiri ya Yohani (1,1-3) na byo biratsindagira igitekerezo gitangaje cy’Imana yicishije bugufi ikegera Muntu kugeza n’Ubwo yigira Umuntu. Noheli itwinjiza muri iryo banga rikomeye. Iyaba Muntu yumvaga agaciro gakomeye Imana yamuhaye igihe yemera gusa na we yayumvira nta mpaka agiye. Iyaba Muntu yumvaga intambwe zitabarika Imana yateye imusanga mu bukene bwe kandi yo nta cyo imutezeho nk’Inyungu, yakwitoza na we gusanga abo afite icyo arusha ngo abavane mu bukene bwabo. Iyaba Muntu yumvaga ukuntu Jambo yemeye kubana natwe kandi tutari beza, yemeye guca bugufi kandi ari Imana, yemeye ko tumuhazwa kandi tutari miseke igoroye, yemeye kutubabarira kenshi kandi byari kudukoraho n’ibindi bisa nk’ibyo yakwemera na we akakira abanyantege nke agiriye Yezu. Yakwemera agafasha ababikeneye agiriye Yezu. Yafasha guhinduka n’abadashobotse agiriye Yezu. Yakwakira ubukene, akakira ubuhunzi, akakira ukutakirwa kwe, akakira ugukenera abandi kwe kwa kenshi nka Yezu uri mu biganza bya Mariya na Yozefu, yakwemera akarangamira Yezu wo mu Kavure, mu butumwa, ku musaraba no ku izuka kuko byose bifite Imizi muri Noheli duhimbaza none.

Ibyo byose hari benshi batakibona umwanya wo kubitekerezaho kuko ba Yohani, wa wundi wavuzweho ko ngo ari umuntu woherejwe n’Imana kugira ngo abe umuhamya w’Iby’Urwo rumuri maze ngo bose bamukeshe kwemera nk’uko biri mu Ivanjiri ya Ya none (1,6-7), ba Yohani abo baragenda baba bacye mu murima w’Imana (Lk 10,2). Nk’uko nigeze kubivuga haruguru, birakwiye rwose ko Ubwicishe bugufi bwa Yezu tubona cyane mu bihe bya Noheli bwaba umusemburo w’abemera kumubera nka Yohani umubatiza cyangwa Intumwa badategereje indonke zigusha benshi,  badashituwe n’ibirarikirwa na benshi, ibitera umururumba abataratojwe kare kwiziga no kwifata imbere yabyo n’ibishashagirana bigenda bihinduka imbogamizi zikomeye ku bashakaga kumubera abahamya, kumwiyegurira, kumukorera no gukomera ku mahitamo meza bari baragize kugeza ku ndunduro.

 Aya masomo n’iyi Noheli bidufashe kongera gutangazwa n’Uburyo Urukundo, ubuntu n’Ububasha by’Imana byaciye mu bintu byoroheje no ku bantu boroheje maze natwe twitoze kumanuka mu birere dushyire ibirenge hasi kuko nta gihangange cyaruta Yezu wahisemo gukora uko tubona mu byo tuzirikana kuri Noheli. Ntuzategereze kandi gukora neza ari uko wabonye uburyo bwo gukora ibikomeye gusa cyangwa se uburyo buhanitse bwo kubigaragaza, urukundo ruba rwihishe inyuma yabyo ni rwo Imana iha Umugisha rukarumbuka ibyo utakekaga ko byaba.

 Noheli nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2023.  Nyagasani Yezu nabane namwe, abarinde, kandi Abahe Umugisha ku Izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu.

 Padiri Jean Damascene HABIMANA  M.  /    Paruwasi Gihara/ Diyosezi Kabgayi.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho