None se ubu nkore iki Nyagasani?

IHINDUKA RYA PAWULO INTUMWA: None se ubu nkore iki Nyagasani?

Ku ya 25 Mutarama 2014 – Yateguwe na Padiri Théophile NIYONSENGA

Tariki ya 25 mutarama Kiliziya ihimbaza ihinduka rya Pawulo, umwe wahoze yitwa Sawuli. Yari umuyahudi ujijutse akaba yaranagerekagaho kumenya indimi n’imico y’ahandi, harimo ikigereki, ndetse akaba n’intagondwa (intavugirwamo) ku kwemera kwe kwa Kiyahudi. Sawuli ntiyihanganiraga ku mva hari uwemera ikindi kitari Imana . Abayahudi bemeraga Imana itarabyawe kandi itaranabyaye. Iyi Mana ikaba yarihishuriye abantu. Ibyayo n’amategeko yayo tubisanga mu bitabo bitanu byitiriwe Musa. Sawuli yumvaga akorera Imana igihe ayirwanira ishyaka akayikiza (aboha , yica, atoteza) abayemera ukundi. Byaje guhinduka ubwo yari mu nzira agana i Damasi agiye kuzuza umugambi mubisha wo kuboha abemera Kristu. Yari ataramenya ko iyo Mana ya Abrahamu, Izaki na Yakobo yatwihishuriye byuzuye kandi bidasubirwaho muri Yezu Kristu. Ku bw’igitangaza cy’Imana yaje guhinduka, none arahamya Kristu ndetse akibutsa abemera, aho yavuye, impuhwe yagiriwen’aho ahagaze.

Pawulo yivugira ubwe aho yahuriye n’Imana n’uburyo bahuye

Mu isomo rya Int22, 3-16, Pawulo turamubona i Yeruzalemu imbere y’abatware n’ abasirikari. Agiye kubazwa ishingiro ry’ibyo yigisha. Baramwamaganye ngo ntiyongere kuvuga uwo Kristu yigisha ngo waba warapfuye akazuka. Pawulo aho kuryumaho ngo ibya Kristu abirambike maze arokore ubuzima bwe, ahubwo arushaho kongera ishyaka ryo kumwamamaza. Byageze n’aho avuga ati: “ahubwo ndiyimbire niba ntamamaje Inkuru Nziza” (1Kor.9, 16). Mbese Kuri we urupfu ni ukutamamaza Kristu wazutse agaha abamwemera ubuzima buzira kuzima. Yariyemeje, yahindutse ahindutse. Yigisha hose Kristu, ahashoboka n’ahagoranye. None nawe ndorera! Ari imbere y’abagiye kumukatira gufungwa bizanamuviremo no gupfa! Ariko mbere y’uko bamugenera, yisabiye akanya gato ko kugira icyo yabwira rubanda bahuruye baje kureba uwo “mugome” wigisha ibya Kristu wazutse. Baremeye barakamuha, bagirango agiye kwijajabira, asabe imbabazi, “yibohoze” avuge ko ibya Kristu abizinutswe!Atangiye ahamya ko yarwaniye Imana ishyaka kimwe na bagenzi be b’Abayahudi. Ariko ko yari mu bujiji kuko ntawarwanira Imana ishyaka amena amaraso, cyangwa yimika muri we umugambi wo kwambura ab’Imana ubuzima. Avuga ko ubwo yajyaga kuboha Abakristu mu izina ry’ “Imana” i Damasi (Siriya y’ubu) ariho yumvise ijwi ko adakorera Imana ahubwo ko ayirwanya. Iryo jwi ni irya Yezu w’Inazareti. Yezu yaramwibwiye, yaramwihishuriye. Yezu w’i Nazareti. Ni ha handi yarerewe. Ni nk’aho yamubwiye ati: ndi Yezu Emanuel, Imana mu bandu, areberera abantu, uhababarereye, ubavuganira. Kuva ubwo Pawulo yumvise ko gutoteza ab’Imana yiremeye ari ugutoteza Imana ubwayo. Ati: none se nkore iki koko? Ibyo ari byo byose muri iyo rubanda ntihabuzemo uwemera ku bw’ubuhamya bwa Pawulo.Yezu amuhaye urumuri. Amusaba kuhindura ibyari bimujyanye i Damasi. Nakomeze agende atagiye kwambura abantu ubuzima, ahubwo agiye kwigishwa. Yezu amwohereza kwa Ananiyasi. Yari umwe mu bakuru bahagarariye Kiliza y’ i Damasi. Yezu ku bwa Roho we, ni we uhindura abantu akabagira bashya. Ariko ntabikora nk’umumaji, abikorera muri Kiliziya ye no ku bwa Kiliziya. Niyo mpamvu Ananiya ari we wamwakiriye akanamubatiza, akamufasha gukura no gukomera mu kwemera. Hari abibeshya ngo bazakizwa, bihane, banogere Imana nyamara bari hanze ya Kiliziya! Ni ukuyoba.

Kubona urumuri ntibihagije no kumva ijwi ry’Imana ntibihagije

Pawulo yabonye urumuri, yiyumvira n’ijwi rya Yezu wazutse. Abo bari kumwe mu gitero babonye urumuri, nyamara ntibumva ijwi! Hari abumva Ijambo ry’Imana cyangwa se abagira urumuri rw’umutima-nama mwiza w’ icyakorwa ntibagikore. Hari abafashwa n’inyigisho ikabakora ahantu nyamara bakikomereza kubaho nk’aho Imana itariho. Uwari Sawuli we siko ateye. Yabonye urumuri, yumva ijwi rya Yezu, abona ko ibye byujujwe:umukiro we urashyitse. Abaza Umwana w’Imana icyakorwa. Yabonye ko Imana imugwatiriye ikaba imurushije amaboko, yanga gukomeza kuzambya isaso, ngo atere imigeri atsimbarare ku mabi ye! Arazinukwa. Guhinduka ni ukwamagana ikibi kikurimo ukemera kwamamaza urukundo rw’Imana. Guhinduka ntiwamamaze ntacyo bimaze. Kwamagana (ikibi na Nyakibi) no kwamamaza Nyirubutagatifu, ntibitana. Niyo mpamvu muri Batisimu y’ uwacu, twese dusubira mu masezerano ya Batisimu: tubanza kwamagana Shitani n’ibyo iduhendesha ubwenge byose, tugasoza twamamaza Imana Data Umubyeyi wacu, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu mu bumwe bwa Roho Mutagatifu. Dusabe inema yo gukomera ku masezerano ya Batisimu ari yo: Kwanga icyaha, kukirinda no kukirinda abandi, gukurikira Kristu tumwigana, tumureberaho tugenza nka we tumukurikiza; no kumwamamaza mu byo tuvuga, dukora no mu bo tubana.

Yezu Kristu anyuza umukiro we n’urumuri rwe muri Kiliziya

Ageze muri Kiliziya, i Damasi kwa Ananiya, Pawulo ni bwo yahumutse burundu, ibibaravu n’ibishwa biva ku maso ye (umutima we uracya). Ananiyasi aramufasha. Aremera arabatizwa: apfa ku cyaha, abambanwa na Kristu, azukana na we ku bw’amazi na Roho Mutagatifu. Noneho atangira ngo kubona abantu! Si ukuvuga ko mbere atababonaga. Yababonaga nk’abanzi bo kwicwa. Ubu arabona isura y’Imana muri bo. Ni abaremwe mu ishusho y’Imana. Ni abo kubahwa no gukundwa. Ni abasangirangendo mu rugamba rw’ubutagatifu. Muri Kristu turi abavandimwe;kubica hirya ni ugutana. Pawulo muri Kiliziya i Damasi niho yigiye kumenya impuhwe z’Imana. Kuva ubwo agenda ibihugu n’ibihugu yamamaza Inkuru nziza ya Kristu wazutse. Nawe yujuje ubutumwa bwahawe Intumwa nk’uko biri mu Ivanjili ya none (Mk16,15-18). Ihinduka rya Pawulo ryatwigisha iki muri iki gihe? Tuvugemo bike:

-Ukwemera na Batisimu ntibitana kandi byose bikabera muri Kiliziya

-Nta guta igihe: guhinduka ni iby’uyu munsi, nta kubyimurira ejo: ukibona urumuri, ucyumva Ijambo rikugeze ku mutima hitamo, uzinukwe icyaha, ucyamagane maze wamamaze Kristu. Byaragargaye ko iyo wamaganye ikibi ntuhindukire ngo wamamaze ibyiza wagiriwe uhereye no kuri ba nandi mwafatanyaga amabi, amaherezo ubisubiramo, noneho ahubwo shitani ikakwarikamo, imibereho yawe ya nyuma ikaba umwaku.

-Imbaraga n’amayeri wakoreshaga ugwa mu cyaha, iyo uhindutse koko, ubikoresha mu buryo bwiza ukura abandi mu cyaha. Guhinduka si ukwivuga ibigwi ni ukuvuga Kristu no kumuhamya

-Guhinduka bijyana no gusabira ubumwe bw’abakristu. Uyu munsi turasoza icyumweru cyabihariwe. Koko, abagihuzagurika nka Sawuli (atarahinduka) ni benshi. Ntibagapfe. Barakabona urumuri, barakumva ijwi rya Kristu ribazana muri Kiliziya, mu bumwe bw’abemera kwa “ ANANIYA”. Pawulo mutagatifu, udusabire.

Mwayiteguriwe na Padri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho